Yanditswe na Muhire kuwa 22-04-2018 saa 22:32:22 | Yarebwe: 19768

Ese ni ngombwa gusenga uhagaze, wicaye, cyangwa upfukamye?
Ese twasenga tubumbuye ibiganza, bibumbye, cyangwa tubizamuriye Imana?
Ese mu gihe turimo dusenga ni ngombwa ko twajya duhumiriza amaso yacu ?
Ese tugomba gusenga mu gitondo uko tubyutse cyangwa ni mugoroba tugiye kuryama ?
Ese hari amagambo yihariye dukwiye gukoresha tuvuga igihe turigusenga?

Ibi bibazo n’ibindi tutagaragaje ni kenshi usanga hari abatari bake bakunda kubyibaza cyane ku bijyanye n’imisengere.

Ni ubuhe buryo buboneye bwo gusenga?
Ese ibi byose tuvuze haruguru hari umumaro byatugirira?
Inshuro nyinshi, amasengesho afatwa nk’aho hari uburyo runaka bwagenwe budahinduka umuntu yakoresha igihe asenga. Hari n’abantu batekereza ko batavuze ibintu byiza, cyangwa badasenze bari ahantu heza Imana idashobora kubumva kuburyo isubiza amasengesho yabo.
Ariko ibi bihabanye na Bibiliya. Imana ntisubiza amasengesho yacu igendeye ku gihe dusengeye, uburyo dusenga tumeze, aho twasengeye cyangwa n’amagambo tuba twakoresheje.
«Kandi icyo ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka, kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n’uko duhawe ibyo tumusabye cyose, tuzi n’uko duhawe icyo tumusabye» 1 Yohana 5:14-15 Yohana 14:13-14 havuga ngo «Kandi icyo muzasaba mw’izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu mwana we. Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagikora.»

Uburyo bwiza bwo gusenga ?
«Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu ».Abafilipi 4:6-7
Imana izasubiza amasengesho yacu yose kubw’imbabazi n’urukundo izagirira imitima yacu imenetse, iyishima kandi iyiciriye bugufi. Uburyo bwiza bwo gusenga ni ugufungurira Imana imitima yacu, tukiyeza kandi tukayitunganira mbere y’uko dutangira isengesho kuko Imana Yo ituzi cyane kuruta uko twiyizi.
Imana yishimira ikiri imbere mu mitima yacu kuruta amagambo meza dushoshora kuyibwira igihe dusenga.

Dore “uburyo” Bibiliya itwereka dukwiye gusenga mo Imana.
Matayo 6:5-13 “Nimusenga ntimukamere nk’indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira ngo abantu babarebe. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera. ‘Namwe nimusenga, ntimukavuge amagambo muyasubiramo hato na hato nk’uko abapagani bagira, bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bituma bumvirwa. Nuko ntimugase na bo, kuko So azi ibyo mukennye mutaramusaba.

Nuko musenge mutya muti “‘Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe, Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru. Uduhe none ibyo kurya byacu by’uyu munsi uduharire imyenda yacu nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu, ntuduhane mu bitwoshya ahubwo udukize umubi, kuko ubwami n’ubushobozi n’icyubahiro ari ibyawe none n’iteka ryose.».

Nujya gutangira isengesho mbere na mbere ukwiye kumva ko Imana ugiye gusenga ishoboye byose kandi ukayigirira icyizere mu byo ugiye kuyibwira cyangwa ugiye kuyisaba byose. Ni byiza kandi ko mu gihe dusenga dukwiye gukoresha amagambo yacu bwite tutagendeye ku buryo abandi bavuga basenga cyane ko ibyo dusaba tuba tubyisabira twe ubwacu. Uburyo bwiza bwo gusenga, ni ukwegurira imitima yacu Imana. Ibindi nko gusenga twicaye, duhagaze, turi munsengero, mu rugo, mu gitondo, ni mugoroba dufunguye ibiganza cyangwa bifunze, biza byabanjirijwe n’uko mbere na mbere imitima yacu tuba twayeguriye Imana mbere yo gutangira isengesho. Ugusenga kwiza ni ugusenga turi ahantu haboneye hadufasha gushyikirana nayo neza nta kibazo.