Yanditswe na Uwimpuhwe Samuel kuwa 22-04-2018 saa 22:07:48 | Yarebwe: 1733

2. Kugabanuka cyangwa Gushyira hasi ivugabutumwa ribatura/ Ribohora.

Iki cyago biragaragara ko gifite aho gihuriye n’icyo tumaze kuvugaho hejuru, nyamara hari umwihariko gifite wo kuvugwaho. Bamwe mu bajya mu nsengero ntibashobora kubona cyangwa kuvumbura ko bakeneye ijambo ry’Imana ribabohora ibyaha. Ntibafite ubushobozi bwo gutahura ibyo kuko mu guhamagarwa kwabo, ababahamagaye, mbere na mbere bababwira ko baje ngo babone imibereho myiza, ubuzima, imigisha, akazi keza, ubutunzi, amafaranga…Bisa n’ukuri!! Bati gukizwa ni imibereho myiza. Nta muntu w’Imana ukena!!!!Twaremewe twese kuzajya mu ijuru!! Ijambo ry’Imana rivuga riti“N’uko umwana nababatura muzaba mubatuwe by’ukuri”

Mu by’ukuri birengagiza nkana ko icya mbere kizana Yesu Kristo mu buzima bw’umuntu cyangwa mu rugo rwe, atari ibifatika nk’amazu, amafaranga, amatungo, n’ibindi. ( Soma Luka 19:9.) Ahubwo dore icyo Bibiliya igaragaza kimuzana “Nzaguha ubutunzi buhishwe buri mu mwijima n’iintu bihishwe ahantu hiherereye, kugira ngo umenye ko ari jye Uwiteka uguhamgara mu Izina ryawe, ari jyewe Mana ya Isirayeli, Yesaya 45:3

Ijambo ry’Imana muri Mariko 1:4 rivuga ngo “Ni ko na Yohana yaje abatiriza mu butayu, abwiriza abantu iby’umubatizo wo kwihana ngo babarirwe ibyaha” Kandi Yesu na we yagize ati “Ahubwo mubanze mushake Ubwami bw’Imana no gukiranuka ni bwo ibyo bose muzabyongererwa; Matayo 6:33” Inyigisho iyo ari yo yose nyobokamana ishyira hasi ubu butumwa bwiza cyangwa idaha agaciro uyu muhamagaro w’Itorero ry’Imana, ihushanye n’Ibyanditswe byera.Kuko Arababwira ati “Mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose kuko ubugingo bw’umuntu butava mu bwinshi bw’ibintu bye. Luka 12:15”