Yanditswe na Uwimpuhwe Samuel kuwa 22-04-2018 saa 22:13:29 | Yarebwe: 2575
3. Inyigisho gusa zitagira ibikorwa cyangwa ibikorwa bitagira inyigisho

Amatorero amwe n’amwe y’iyogezabutumwa afite inyigisho nyobokamana zinyuze hejuru y’ukuri kw’Ijambo ry’Imana. Hari ayubakiye ku buryo abayashinze babyumva ariko badakurikije umurongo Ijambo ry’Imana ritanga, ahubwo bagakurikiza inyungu n’intego bafite mu buzima bwabo bwite. Iyo bajya rero gushinga bene aya matorero babanza kwiga ku mitekerereze n’imyumvire y’abantu bo mu gace baherereyemo, bakiga byimbitse ku bintu bibashitura bikanapfupfunura amarangamutima yabo, mbese bagasa n’abakora umushinga w’ishoramari (Business plan), bakiga ku buryo bwihuse bwo kwigarurira imitima ya benshi. Icyo Yesu ashaka si uguhindura abantu abayoboke ba Pawulo, Petero, Yakobo, Apolo n’abandi. Ni ukuba abigishwa be, abana b’Imana.
Rimwe na rimwe ayo matorero iyo ateye intambwe noneho ashingira ibyo yigisha ku buryo benshi babibona, uko impuguke zo muri yo zibyumba kuruta gutinda ku gusoma no gusesengura ijambo ry’Imana.
Andi matorero na yo afite inyigisho nyobokamana zidahindurira abantu ku kuba abigishwa nyakuri ba Kristo ari byo kwirundumurira mu Mana, guhinduka no guhindikira “ Gukizwa”, no kuba intumwa mu cyimbo cya Kristo. (2 Abakorinto 5:20 Abaroma 10:9-10)
Gukizwa ni ijambo, ukurikije uko Bibiliya yera yigisha rivuga “Guhinduka no guhindukira” (Metanohiya) Iri jambo ry’Ikigereki rivuga ngo “Dore warebaga cyangwa werekezaga iriya. Watekerezaga kuriya, Birya ntiwabihaga agaciro, wakoraga ibibi, wababazaga abandi, wangizaga umutima n’umubiri byawe. None urahindukiye. Uburyo wumvaga ibintu, watekerezaga, wabagaho, wabaniraga, wabatekerezaga  cyangwa wabonaga abandi bwahindutse. Winjira mu uzima bushya. Uhinduka icyaremwe gishya. (2 Bakorinto 5:17)
Ikibabaje rero n’uko umurimo w’ubugabura (Ministerial service) ku bwa Kristo, ayo matorero arimo gukorera abantu, atari ubafasha gutahura ko Yesu Kristo ari hafi kugaruka kandi azahemba buri wese ibikwiriye ibyo yakoze; (Abaroma 2:6) Kuba rero Ijambo ry’Imana rivugwa hagendewe ku nyungu z’abayashinze, ndetse usanga bafite amazina yogeye kurusha uwo bogeza (Kristo) nk’uko umuntu agira ububasha burunduye ku rugo rwe, buzinesi ye, n’ibindi ni ko ayo matorero abayeho. Ntibakora ku butumwa burunduye bwo gukiza abantu. Ahubwo bakora ubutumwa burunduye bubafasha kwemeza abantu ko ari abakozi b’Imana. Irushanwa mu kwemeza ababagana!!!!Gusakuma benshi!!! Ibyo bakora bitandukanira he n’iby’abafana b’amakipe cyangwa amashyaka bakora?  
Kera byari imirimo itagira kwizera / Imbuto (Mu gihe cy’abakurambere). Ubu ni Ukwizera kutagira imirimo/imbuto. Byombi ni bibi. Muri ibi nta na kimwe Bibiliya ishyigikira. Byose aho biganisha ni hamwe. Ni mu rupfu n’Irimbukiro. (Yakobo 2:14-18) Bibiliya iragira iti “ Ngaho nimwere imbuto zikwiriye abihannye… Luka 3:8” Kandi ntimutangire kwibwira muti;…. Ko dufite (Sogokuru Aburahamu = Ko dufite idini ikomeye, isengerwamo na benshi, yubatse izina muri Leta no ku Isi, Dufite Umushumba / Pasiteri, Apotre  runaka w’igitangazaa, ukora ibihambaye,… ) Ibi bikugaragarize rero ko abamaze kwizera Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwabo, ari bo bakora n’imirimo myiza ikagira agaciro mu maso y’Imana (Yakobo 2:20-26) n’abantu.