Yanditswe na Uwimpuhwe Samuel kuwa 22-04-2018 saa 22:15:04 | Yarebwe: 2101

4. Kwibagirwa Yerusalemu Zaburi 137:5
Ese Yerusalemu ivuze iki ku bakirisitu? Yerusalemu ifite umwanya w’ingenzi mu kwemera kwa gikristu. Mu gisobanuro muzi cyawo, “Umurwa w’amahoro”, Ku bakristo ni urufunguzo rw’ukwemera kwabo gushingiye ku kwizera Umwana w’Imana Yesu Kristo, Umwami w’amahoro. Uyu ni wo Mujyi yakiriwemo nk’Umwami, yababarijwemo mu cyibo cy’igihano cyari kigenewe umunyabyaha wese wo mu isi, ni ho yabambwe, ni ho yazukiye atsinze urupfu, ni na ho azashinga ikirenge agarutse gutwara Itorero rye.
Si ibyo gusa, kuko Yesu yabwiye abigishwa be ko bagomba kumuhamya, cyangwa kuvuga Ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwe bahereye i Yerusalemu (Luka 24:47) Mu mvugo y’amarenga yababwiraga ko “ijya kurisha ihera ku rugo”. Ibyo bazigisha abandi bigomba guhera iwabo hanyuma bikabona gukwirakwizwa ku isi yose. Mu yandi magambo yavugaga ko amatorero yacu agomba guhorana umutwaro cyangwa umuhamagaro wo kogeza ubutumwa bwiza ahereye mu turere aherereyemo.
Amatorero menshi yahisemo kubaho mu buryo butagaragariza na rimwe icyo Yesu yabatumye mu duce akoreramo. “Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: Ni ugusura imfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi; Yakobo 1:27” Mu buryo buziguye, amatorero yahindutse ahantu abantu bajya gusangirira ibyishimo byabo, bagasohora imbamutima zabo, ubundi bagataha mu buzima bwabo busanzwe butarimo Kristo ukiza ibyaha. Ese iyi nyifato murabona hari aho itandukaniye n’iy’abafana bajya ku bibuga gufana amakipe yabo? Amatorero rero, usanga asa n’aho adashaka kugaragariza ishusho yayo nyakuri ivugwa muri Bibiliya yakagombye kuba yigaragazamo muri rubanda. Ubona bisa n’aho ntacyo bigize icyo bibwiye abo bayobozi cyangwa n’abayoboke bayo.
Andi matorero rero uzasanga umurimo wabo ari ugushishikarira gukusanya amaturo menshi ashoboka, impano z’abavugabutumwa, iterambere rihambaye ry’ibikorwa remezo, ayandi ni indamu n’ibiguzi by’uko babahanuriye, bababwirije cyangwa babazaniye abayoboke benshi, babaririmbiye bakabemeza se, n’ibindi.