Somera Bibiriya kuri Telefone

Itegeko risumba ayandi yose



Yanditswe na MUHIRE Calvin kuwa 15-08-2017 saa 12:34:53

bibria indirimbo agakiza

ITEGEKO RISHYA RY'URUKUNDO
1.GUKUNDA IMANA N’UMUTIMA, N’UBWENGE, N'UBUGINGO, N'IMBARAGA BYAWE.

Luka 10:27

, Matayo 22:37-40
Yesu aramusubiza ati “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n'ubugingo bwawe bwose, n'imbaraga zawe zose, n'ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde na mugenzi wawe nk'uko wikunda".

Ese koko dukunda Imana?

Gukunda Imana n'umutima
Kwiyereka Imana uko turi n'amarangamutima yacu meza cyangwa mabi tukabikora nta buryarya. Amarangamutuma yacu ni Ibyishimo, uburakari, agahinda, ubwoba, kwiyanga, inzika, isoni, ishyari, gufuha, kwiciraho urubanza, irari……
 
 

Gukunda Imana n'ubwenge n'ubugingo n'imbaraga.
Kuzirikana no guha Imana umwanya mu bitekerezo, mu marangamutima no mu bikorwa byacu.
Dufite ubumenyi mu bintu bitandukanye (politiki, kuvura indwara, ubuhinzi n'ibindi). Ibyo ubwenge bushobora kudukoresha, iyo tubikoze tuzirikana ko Imana ibireba kandi ibirimo tuba dukora mu buryo bw'umwuka.

Urugero:
* Ugiye guhinga ukibuka ko ubushobozi n'ubwenge ubikura ku Mana kandi ko ibyo bihingwa n'inyamaswa ari iby'Imana, ubikora mu buryo bushimisha Imana buyisenga kandi buyiramya kandi nta kindi wakoze.
* Umwarimu wigisha abana akibuka ko abana yigisha baremwe, akibuka ko ababyeyi babo baremwe, akibuka ko abo bantu Imana ibafiteho gahunda, akibuka ko imibare cg igifaransa abigisha ari ibintu Imana yaremye igaha abantu ubushobozi bwo kubikoresha, akibuka ko ari kubakura hasi kugira ngo bazabe abantu b'ingirakamaro, akibuka ko Imana imureba uko agenda uko avuga; ibyo bintu iyo abikoze aba ari kuramya no guhimbaza Imana mu kwigisha kwe.
* Umuganga ubonye umurwayi akibuka ko yaremwe, akabona ko arwaye, akabona ko haje icyorezo mu isi kikazana uburwayi, akibuka ko Imana yamuhaye ubwenge bwo kumukiza, akabona ko ibiti bivamo imiti byaremwe n'Imana icyo gihe aba ari kuramya Imana no guhimbaza.
Gukora ibintu byose ugerageza kuzirikana Imana n'uruhare rwayo kandi ukabikora kugira ngo ihabwe icyubahiro icyo gihe uba uri kuramya no guhimbaza Imana.
Iyo ugeze ku kigero cyo kwegurira imana byose, uba wageze mu cyiciro cyo kuvuga ko wowe UTARIHO AHUBWO KO ARI YESU URIHO MURI WOWE.
Uba ugeze igihe ushobora kwitambira Imana kuko n'ubundi atari umubiri wawe utamba.
Uba kandi ushobora gutamba ibintu runaka nta ngingimira kuko umaze kumenya ko byose atari ibyawe (amarangamutima, ubwenge, umubiri, imbaraga, ibintu).
Uba kandi ugeze ku kigero cyo guhinduka igikoresho nk'ingorofani.
Kuko ushobora kuba igikoresho nk'ingorofani kandi ari umutegetsi, umuhinzi, umwarimu, umucamanza, umuvugabutumwa, umugabo wubatse urugo n'ibindi.
* Niba ukivuga ngo umubiri wawe, inzu yawe, imodoka yawe, amafaranga yawe, umwana wawe, ni uko mu by'ukuri utarabyegurira IMANA.
* Iyo wabyeguriye IMANA uhindura imitekerereze n'imvugo: ya modoka y’IMANA,wa mwana w’IMANA Yezu, amafaranga y’IMANA. Ntushobora kubura ibitotsi igihe ibyo bintu utakibifite!!
Bavandimwe, Iyo utaramenya ko amarangamutima, ubwenge, imbaraga, abantu, ibintu byose utunze nawe ubwawe ko atari ibyawe maze ngo ubyegurire IMANA; uba utaregera ku kigero gishyitse cyo gukunda Imana.
Gukunda Imana muri ubwo buryo bitubohora ku by'isi kandi bikadufasha gusenga no kuramya Imana buri kanya no mu gihe cy'imirimo yacu dukora.
GUKUNDA bidufasha kubahiriza andi mategeko tutanabyitayeho cyane. Icyo gihe ntutekereza gusambana kuko umubiri atari uwawe kuko wawuhaye IMANA, ntiwiba kuko utiyibira n'ibindi.


Umwanditsi:

MUHIRE Calvin ni muntu ki ?

MUHIRE Calvin ni Umwanditsi kuri Bibiliya







HABARI BANAHABARI BANAHABARI BANA