Somera Bibiriya kuri Telefone

Ko nsoma Bibiliya kenshi, maze kuyimenya bingana iki ?



Yanditswe na Umwanditsi (Admin) kuwa 26-07-2017 saa 09:36:05

bibria indirimbo agakiza

Nibyo koko abenshi muri twe dusoma Bibiliya kenshi kandi tukayisoma igihe kirekire, abandi ugasanga tuyigendana mu ntoki, mu dukapu twacu ndetse no muri za telefone zacu. Ariko se niba tuyitunze ahantu hose kandi tukaba tuyisoma kenshi, tuyizi bigeze ku ruhe rugero? Kumenya Bibiliya si ukumenya kuyisoma, ahubwo ni ukumenya kuba wakwisobanura ukoresheje amagambo yayo igihe utayifite cyangwa utemerewe kuyisoma. Mbese ibyo bikugezeho wabyitwaramo ute? Uri ku rugero rushyitse rwagufasha kwisobanura ukoresheje Bibiliya iri mu mutwe wawe ? 

Bibiliya iti "Ivomere amazi azabe ahagije mu gihe cyo kugotwa, komeza ibihome byawe. .."Nahumu 3:14

hari igihe kizagera tukaba dukeneye gutungwa gusa n'ibyo twasomye, twumvise kandi twamenye mu mutima. Hari igihe kandi bizaba ngombwa ko ibyo twasomye tubibwira abandi tutarinze kubisoma ahubwo tubikura mu mutwe.

Mbese wowe uri ku ruhe rugero ? 

Mu gusubiza iki kibazo, twaguteguriye isuzuma, ni ibibazo twagiye dukura muri Bibiliya Yera, urabasha kugenda usubiza uko ubyumva hanyuma ukabona amanota maze bikaguha ishusho yuko wumva Bibiliya.

Igerageze ukanze hano http://bibiliya.com/quiz/ 

Amahirwe masa


Umwanditsi:

Hategekimana Joseph ni muntu ki ?

Joseph ni Umwanditsi kuri Bibiliya