Yanditswe na Muhire kuwa 22-04-2018 saa 22:42:03 | Yarebwe: 9059

Ubusanzwe iyo dusenga turamya Imana Isumba byose, tukayihimbaza ndetse tukagira ibyo tuyisaba mu isengesho. Ibyifuzo byacu bishobora gusubizwa vuba cg bitinze ndetse hari n’ibidasubizwa.

Kubera iki?
Nyamara Imana itwizeza ko nituyihamagara izatwitaba ikatuba hafi kandi ikadusubiza.

Zaburi 145:8 ijambo ry’Imana riravuga ngo ntabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije utamenya. Yesu Kristo ati “Nimusabe muzahabwa” (Matayo 7:7)

ARIKO SE KUKI NTASUBIZWA ?
  1. Ntituzi gusenga. Abaroma 8:26 Uko ni ko n’Umwuka adufasha mu ntege nke zacu kuko tutazi uko dukwiriye gusenga,
  2. Dusaba nabi. Yakobo 4:3 Murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi.
  3. Imana ntiyumva amasengesho y’abanyabyaha  Yesaya 1:15 Nimutega ibiganza nzabima amaso, ndetse nimusenga amasengesho menshi sinzayumva, ibiganza byanyu byuzuye amaraso.

ICYO WAKORA KUGIRA NGO USUBIZWE

Isengesho rigomba gushingira kuri gahunda y’Imana. 1 Yohana 5:14 Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka

Isengesho rigomba kurangwa n’ukwemera n’ukwizera nta gushidikanya. Yakobo 1:6-7, Matayo 21:22, Luka 17:5-6, 1 Yohana 5:4. Ariko rero asabe yizeye ari nta cyo ashidikanya, kuko ushidikanya ameze nk’umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n’umuyaga ushushubikanywa.Umeze atyo ye kwibwira ko azagira icyo ahabwa n’Umwami Imana

Muri Matayo 21:22 Yesu ati: “Kandi ibyo muzasaba mwizeye muzabihabwa byose.”

Bavandimwe, banza utekereze neza ku byo uri busabe Imana mu isengesho ryawe. Ubihuze n’icyo ijambo ry’Imana rivuga kuri icyo kintu uri gusaba. Bizatuma umenya ibyo usaba n’ibyo udakwiriye gusaba.