Yanditswe na Hategekimana kuwa 14-04-2018 saa 21:38:43 | Yarebwe: 5207

Metusela (igiheburayo: מְתוּשֶׁלַח‎ / מְתוּשָׁלַח‎) bivuga ngo “Urupfu rwe ruzazana urubanza”, ni we muntu wabayeho igihe kirekire kurusha abandi ku isi nk’uko Bibiliya ibivuga.
Itangiriro 5 hatubwira ibijyanye na Metusela, wari umuhungu w’umukiranutsi Enoki. Uyu Enoki ni wawundi wajyanywe mu ijuru adapfuye nkuko Bibiliya ibyanditse (Itangiriro 5:24) igihe Enoki yari afite imyaka 65 nibwo yabyaye Metusela ari nawe waje kuba umuntu wabayeho imyaka myinshi kurusha abandi kuva aho isi yaremewe kugeza na n’ubu. Metusela yapfuye afite imyaka magana urwenda na mirongo itandatu n’icyenda (Itangiriro 5:27).

Metusela yari afite umuhungu witwaga Lameki akaba ariwe se wa Nowa (Itangiriro 2:26-29). Igitangaje ni uko bose Lameki na Metusela bari bariho igihe Nowa yubakaga inkuge ariko baje gupfa mbere gato y’umwuzure. Hari bamwe bavuga ko Sekuru wa Nowa ariwe Metusela yaba yarapfuye mu cyumweru cyabanjirije umwuzure bitewe n’uko Imana yabwiye Nowa kwinjira mu nkuge iminsi irindwi mbere y’uko imvura itangira kugwa (Itangiriro 7:1) bityo bakavuga ko iyi minsi irindwi yaba yari iyo kunamira Metusela wari umaze gupfa nkuko byari bimenyerewe (Itangiriro 50:4, 2 Samweli 11:27). Nubwo tutamenya neza niba ibyo ari ukuri, ariko Bibiliya ivuga neza ko nta mukiranutsi wari usigaye igihe umwuzure wazaga usibye Nowa n’umuryango we (Itangiriro 7:1). Bityo, nkuko Metusela yari yararezwe na Se w’umukiranutsi Enoki kandi n’umwuzukuru we Nowa akaba yari umuntu w’Imana, birashoboka cyane ko na Metusela yaba yari umukiranutsi wubaha Imana nubwo Bibiliya ntacyo umuvugaho cyane. Lameki, umuhungu wa Metusela, nawe ashobora kuba umwe mubafashije umuhungu we Nowa kubaka inkuge. Uyu muryango wakomokaga ku muhungu wa Adamu ariwe Seti bigaragara ko wabagamo abantu bubaha Imana kandi bakayikorera, bityo ukaba ari nawo Imana yanyuzemo mu gusohoza umugambi wayo wo kohereza Yesu ngo acungure isi.

Metusela ntagaragara muri Bibiliya gusa kuko agaragara no mu mateka n’ibitabo bimwe bya Isilamu (Icyarabu: Mattūshalakh) bimuvuga nkuko Bibiliya imuvuga. Ikiyongeraho ni uko bamwe mu banyamateka b’abayisilamu nabo bamubara mu basekuruza b’Intumwa y’Imana Muhamedi. Se wa Metusela, Enoki utarigeze apfa ahubwa watwawe n’Imana mu ijuru adapfuye ni uw’igisekuru cya karindwi naho Metusela wapfuye mu mwaka w’umwuzure akaba uwa munani. Kuva kuri Adamu kugera kuri Nowa harimo ibisekuru 10 aribyo byarangijwe n’umwuzure.

Twifashishije

https://www.gotquestions.org/Methuselah-in-the-Bible.html
https://en.wikipedia.org/wiki/Methuselah
http://bibiliya.com/