Somera Bibiriya kuri Telefone

Nasoma ibindi bitabo cyangwa Bibiliya yonyine irahagije?



Yanditswe na Umwanditsi (Admin) kuwa 29-05-2017 saa 17:37:55

bibria indirimbo agakiza

Nasoma ibindi bitabo cyangwa Bibiliya gusa irahagije?

Bibiliya itwigisha ko tugomba kwibwira no gutekereza ku Ijambo ry’Imana ku manywa na nijoro (Zaburi 1:3). Ikatubwira kandi ko iby’ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo twibwira buri munsi (Abafilipi 4:8). Mu yandi magambo, ikintu cyose gitanga inama cyangwa gifasha mu kubaho ubuzima bwa gikiristu kandi bwiza bushimishije Imana na bagenzi bacu gikwiye guhabwa agaciro.

Tugarutse ku bijyanye n’ibitabo rero, nk’ibitabo by’ibyigisho bya Bibiliya n’ibisobanuro byayo tugomba kubisoma kuko nabyo ni ingenzi mu kumva neza ijambo ry’Imana. Nanone kandi hariho ibindi bitabo nabyo bifasha mu mibereho yacu ya buri munsi. Twatanga nk’urugero rw’ibitabo bijyanye n’uburyo bw’ubuvuzi bw’ibanze, ibyigisha kurera abana, ibikwigisha uko wabana neza n’abandi, ibikubwira ubumenyi ngenderwaho bwa buri munsi – Uko wategura neza amafunguro n’ibindi… Ibyo byose iyo bishyize hamwe bidufasha kubaho neza ubuzima bwa buri munsi.

Ikindi kandi ibitabo by’inkuru zabayeho cyangwa izitarabayeho byose bikururira umuntu ubumenyi runaka. Igihe cyose igitabo cyubahisha Imana kandi kidatandukira ku myizerere yawe, gishobora kugufasha nkuko Yesu yakundaga kubikora yigishiriza abantu mu migani. 1Abakorinto 10:31 higisha ko icyo ukora cyose ugomba kugikora ngo giheshe Imana icyubahiro. Uku niko uwizera Imana wese agomba kubaho. Kubaho uharanira ko icyo ukora cyose-cyaba gusoma cyangwa ubuzima bwawe bwa buri munsi- buhimbaza Imana. Niba igitabo runaka ibirimo bihesha Imana icyubahiro, birumvikana ko hari impamvu ihamye yo kugisoma.

Ibindi bitabo bitwigisha uburyo twakwitwara mu kujya gushaka abandi ngo baze kuri Kiristo. Bibiliya ibivuga byumvikana neza ko twahamagawe ngo tujye gushaka abazimiye ngo baze kuri Kiristo (Matayo 28:18-20). Ibitabo bifasha muri ibi harimo ibyigisha indimi z’amahanga, imico y’abantu ndetse n’uko imyizerere y’abandi iteye. Nubwo wakwitondera ubu bwoko bw’ibitabo, ariko bifasha ko umenyera ukagira ubumenyi mu kuganira n’abo mudahuje ururimi, imico, idini, n’ibindi bityo bikaba byagufasha kumenya uko witwara igihe uri mu kubigisha icyo bibiriya ivuga.

Nubwo twavuze ko gusoma ari byiza ariko birumvikana ko hari ibitabo umukiristo atagombye gusoma. Ibyo ni bya bitabo byita icyiza ikibi naho ibiki bikacyita icyiza (Yesaya 5:20). Bya bindi nabyo byigisha imico itari myiza hazamo ubuhehesi n’ubusambanyi, ubwicanyi n’ibindi nkabyo ntibikwiye gusomwa n’umukiristu. Mwene ibyo bitabo ni imbaraga z’umwijima zitageza ku kintu icyo aricyo cyose usibye kukujyana mu irimbukiro. Ibyo Pawulo abyita ibiteye isoni n’iby’isoni nke (Abefeso 5:11-12)
Icy’ibanze kuruta ibindi ni ukumenya ko Bibiliya ariyo gitabo cy’ibanze kandi igomba guhabwa agaciro kurisha ibindi bitabo byose bya gikiristu biriho. Ibindi bitabo byaduha inyigisho nziza ariko Bibiliya nicyo gitabo cyonyine cyahumetswe n’Imana (2 Timoteyo 3:16-17) igiha abantu ngo bagikoreshe mu kuyikorera no kuyubaha
Rimwe na rimwe intumwa Pawulo yajyaga yifashisha izindi nyandiko uko yabwirizaga ubutumwa (Ibyak 17) ariko ibyigisho bye byinshi byabaga bivuye muri Bibiliya isezerano rya kera.

Twahamagariwe kwiga Bibiliya: “Ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa, umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri” 2 Timoteyo 2:15. Ibi bisaba umwanya uhagije wo kwiga ibyanditswe
Yesu yaduhaye urugero. Ubwo yageragezwaga na Satani yasubuje ate ? Incuro eshatu yasubuje yifashihije ijambo ry’Imana (Matayo 4:1-11). Ibindi bitabo bidufasha mu buzima bwo kubana n’Imana ariko ntibigomba kutubuza umwanya wo gusoma Ijambo ryayo.
 


Umwanditsi:

Hategekimana Joseph ni muntu ki ?

Joseph ni Umwanditsi kuri Bibiliya