Abisirayeli batubereye akabarore ko kuturinda gukora ibibi |
| 1. | Bene Data, sinshaka ko mutamenya yuko ba sogokuruza bose bari munsi ya cya gicu, kandi yuko bose baciye mu nyanja yigabanije, |
| 2. | bose bakabatirizwa muri icyo gicu no muri iyo nyanja gutegekwa na Mose, |
| 3. | bose bagasangira bya byokurya by’Umwuka na bya byokunywa by’Umwuka, |
| 4. | kuko banywaga ku gitare cy’Umwuka cyabakurikiraga, kandi icyo gitare cyari Kristo. |
| 5. | Ariko abenshi muri bo Imana ntiyabashimye, ni cyo cyatumye barimbukira mu butayu. |
| 6. | Ariko ibyo byababereyeho kugira ngo bitubere akabarore, ngo tutifuza ibibi nk’uko bo babyifuje. |
| 7. | Nuko rero ntimugasenge ibishushanyo nk’uko bamwe bo muri bo babisengaga, nk’uko byanditswe ngo “Abantu bicajwe no kurya no kunywa bahagurutswa no gukina.” |
| 8. | Kandi ntimugasambane nk’uko bamwe bo muri bo basambanaga, bigatuma hapfa abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bitatu ku munsi umwe. |
| 9. | Kandi ntimukagerageze Umwami wacu, nk’uko bamwe bo muri bo bamugerageje bakicwa n’inzoka. |
| 10. | Ntimukivovote, nk’uko bamwe bo muri bo bivovose bakicwa n’umurimbuzi. |
| 11. | Ibyo byababereyeho kutubera akabarore, kandi byandikiwe kuduhugura twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe. |
| 12. | Nuko rero uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa. |
| 13. | Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira. |
Ibyerekeye gusenga ibishushanyo |
| 14. | Nuko rero bakundwa, nimuzibukire kuramya ibishushanyo. |
| 15. | Ndababwira namwe muri abanyabwenge, mutekereze ibyo mvuga niba ari iby’ukuri koko. |
| 16. | Gusangira igikombe, icyo dusabira umugisha, mbese si ko gusangira amaraso ya Kristo? Gusangira umutsima tumanyagura si ko gusangira umubiri wa Kristo? |
| 17. | Nuko ubwo uwo mutsima ari umwe, twebwe nubwo turi benshi turi umubiri umwe, kuko twese dusangira umutsima umwe. |
| 18. | Murebe Abisirayeli bo ku mubiri. Mbese abarya igitambo ntibaba basangiye n’igicaniro? |
| 19. | Icyo mvuze ni iki? Boshye ibyaterekerejwe ibishushanyo ari ikintu, cyangwa ko igishushanyo ubwacyo ari cyo kintu? |
| 20. | Reka da! Ahubwo mvuze yuko ibyo abapagani baterekereza babiterekereza abadayimoni batabitura Imana, nanjye sinshaka ko musangira n’abadayimoni. |
| 21. | Ntibishoboka ko munywera ku gikombe cy’Umwami wacu kandi ngo munywere ku gikombe cy’abadayimoni. Ntimushobora gusangira ibyo ku meza y’Umwami wacu n’ibyo ku meza y’abadayimoni. |
| 22. | Mbese icyo mushaka ni ugutera Umwami ishyari? Tumurusha amaboko? |
Umudendezo n’urukundo bya Gikristo |
| 23. | Nubwo twemererwa byose, ariko ibigira icyo bitumarira si byose. Byose turabyemererwa koko, ariko ibitwungura si byose. |
| 24. | Ntihakagire umuntu wizirikana ubwe, ahubwo azirikane na mugenzi we. |
| 25. | Ibiguzwe mu iguriro ry’inyama mujye mubirya, mutagize icyo mubaza ku bw’umutima uhana, |
| 26. | kuko isi n’ibiyuzuye ari iby’Uwiteka. |
| 27. | Umuntu wo mu batizera nabararika namwe mugashaka kugenda, icyo bazabahereza cyose mujye mukirya ari nta cyo mubajije ku bw’umutima uhana. |
| 28. | Ariko nihagira umuntu ubabwira ati “Icyo cyaterekerejwe”, ntimukakirye ku bw’uwo ubivuze no ku bw’umutima uhana, |
| 29. | icyakora umutima mvuze si uwawe ahubwo ni uwa wa wundi.cNi iki cyatuma umudendezo mfite uhinyurwa n’umutima uhana w’undi muntu? |
| 30. | Nuko rero niba ndya mbishimiye, ni iki gituma ngayirwa ibyo nshimira? |
| 31. | Namwe iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana. |
| 32. | Ntimukabere Abayuda ikigusha, cyangwa Abagiriki cyangwa Itorero ry’Imana, |
| 33. | nk’uko nanjye nezeza bose muri byose, sinishakira ikinyungura ubwanjye, keretse icyungura benshi kugira ngo bakizwe. |