Somera Bibiriya kuri Telefone
Abakristo bahwiturirwa kutaburanira ku b’isi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Iyo umuntu wo muri mwe afite icyo apfa na mugenzi we, mbese ahangara kuburanira ku bakiranirwa ntaburanire ku bera?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ntimuzi yuko abera bazacira ab’isi urubanza? Kandi ubwo ari mwe muzacira ab’isi urubanza, ntimushobora no guca imanza z’ibintu bito hanyuma y’ibindi?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ntimuzi ndetse yuko tuzacira abamarayika urubanza, nkanswe iby’ubu bugingo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko rero niba mufite imanza zo gucibwa zerekeye ku by’ubu bugingo, ni iki gituma mubishyiraho abatagira icyo bahuriyeho n’Itorero ngo abe ari bo bazica? Ibyo mbivugiye kubakoza isoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Mbese koko nta munyabwenge n’umwe uba muri mwe, wabasha gucira bene Se urubanza?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ahubwo mwene Data akaburana na mwene Data wundi, kandi baburanira ku batizera?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko mumaze kubonekaho icyaha rwose, kuko muburana musubiranamo. Mbese ni iki gituma mudahitamo ahubwo kugirirwa nabi? Ni iki gituma mudahitamo guhuguzwa?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ariko ni mwe ubwanyu mugirirana nabi muhuguzanya, kandi abo mugirira mutyo ni bene Data.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana? Ntimwishuke. Abahehesi cyangwa abasenga ibishushanyo cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
cyangwa abajura cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi cyangwa abatukana cyangwa abanyazi, bene abo ntibazaragwa ubwami bw’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kandi bamwe muri mwe mwari nka bo ariko mwaruhagiwe mwarejejwe, mwatsindishirijwe n’Umwuka w’Imana yacu mu izina ry’Umwami Yesu Kristo.
Imibiri yacu ni ingingo za Kristo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Byose ndabyemererwa, nyamara ibingirira akamaro si byose. Byose ndabyemererwa ariko sinzategekwa n’ikintu cyose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ibyokurya ni iby’inda, n’inda na yo ni iy’ibyokurya, nyamara Imana izabitsemba byombi. Nuko rero umubiri si uwo gusambana ahubwo ni uw’Umwami, kandi Umwami na we ni uw’umubiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi ubwo Imana yazuye Umwami Yesu, natwe izatuzurisha imbaraga zayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ntimuzi yuko imibiri yanyu ari ingingo za Kristo? Mbese noneho ntore ingingo za Kristo, nkazihindura ingingo za maraya? Ntibikabeho!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ntimuzi yuko uwifatanya na maraya aba abaye umubiri umwe na we? Kuko Imana yavuze iti “Bombi bazaba umubiri umwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ariko uwifatanya n’Umwami Yesu aba abaye umwuka umwe na we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Muzibukire gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y’umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 abakorinto igice cya: