Somera Bibiriya kuri Telefone
Dawidi akiriho yimika Salomo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Umwami Dawidi yari ashaje ageze mu za bukuru, bakamworosa imyenda ntasusurukirwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nuko abagaragu be baramubwira bati “Mwami nyagasani, bagushakire umukobwa w’inkumi abane nawe, ajye agukuyakuya agupfumbate, kugira ngo ususurukirwe, nyagasani.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nuko bashaka umukobwa mwiza mu bihugu byose bya Isirayeli, babona Abisagi w’i Shunemu bamuzanira umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Uwo mukobwa yari mwiza cyane, akajya akuyakuya umwami amukorera, ariko umwami ntiyamumenya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Hanyuma Adoniya mwene Hagiti arikuza ati “Nzaba umwami.” Yitunganiriza amagare n’abagendera ku mafarashi, n’abagabo mirongo itanu bo kujya bagenda imbere ye, baca isibo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Icyakora se ntabwo yigeze kumucyaha byatuma arakara ati “Ibyo wabitewe n’iki?” Adoniya yari umuntu w’uburanga cyane, kandi yavutse akurikira Abusalomu mwa se.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Bukeye ajya inama na Yowabu mwene Seruya na Abiyatari umutambyi, baramukurikira bamutiza amaboko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ariko Sadoki umutambyi na Benaya mwene Yehoyada na Natani umuhanuzi, na Shimeyi na Reyi za ntwari za Dawidi, bo ntibaragahuza na Adoniya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Hanyuma Adoniya yenda inka n’intama bibyibushye abyicira ku gitare cy’i Zoheleti hateganye na Enirogeli, ararika bene se, abana b’umwami bose, n’Abayuda bose b’abagaragu b’umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ariko umuhanuzi Natani na Benaya na za ntwari, na Salomo mwene se, bo ntiyabararika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Maze Natani abwira Batisheba nyina wa Salomo ati “Ntiwumvise ko Adoniya mwene Hagiti yiyimitse kandi databuja Dawidi atabizi?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko none ndakwinginze, ngwino nkugire inama kugira ngo ukize amagara yawe n’ay’umuhungu wawe Salomo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Dore genda usange Umwami Dawidi umubwire uti ‘Mwami nyagasani ntiwarahiye umuja wawe uti: Ni ukuri, umuhungu wawe Salomo azima maze gutanga. Kandi uti: Ni we uzima ingoma yanjye? None ni iki gitumye Adoniya yimye?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nuko ukivugana n’umwami nanjye ndi bwinjire ngukurikire, mpamye amagambo yawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko Batisheba asanga umwami aho yari ari ku murere, ariko umwami yari ashaje cyane, kandi Abisagi w’i Shunemu yabaga aho amukorera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Batisheba arunama aramya umwami. Umwami aramubaza ati “Hari icyo ushaka?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Aramusubiza ati “Nyagasani, warahiye Uwiteka Imana yawe, ubwira umuja wawe uti ‘Ni ukuri umuhungu wawe Salomo ni we uzima maze gutanga, akicara ku ntebe y’ubwami bwanjye.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ariko none mwami nyagasani, Adoniya yimye utabizi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ubu yishe inka n’intama by’imishishe byinshi cyane, ararika abana b’umwami bose na Abiyatari umutambyi na Yowabu umugaba w’ingabo, ariko umugaragu wawe Salomo ntiyamuraritse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko none mwami nyagasani, Abisirayeli bose baguteze amaso ngo ubamenyeshe ūzima ingoma yawe, umaze gutanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Kandi dore mwami nyagasani, numara gutanga ugasanga ba sogokuruza, utabigenjeje utyo jyewe n’umuhungu wanjye Salomo twakwitwa abagome.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Akivugana n’umwami, umuhanuzi Natani arinjira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Babwira umwami bati “Nguyu umuhanuzi Natani araje.” Ageze imbere y’umwami amwikubita imbere yubamye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Natani abaza umwami ati “Harya, mwami nyagasani, ni wowe wavuze ngo Adoniya ni we uzima umaze gutanga, akicara ku ntebe y’ubwami?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Dore uyu munsi yamanutse yica inka n’intama by’imishishe byinshi cyane, ararika abana b’umwami bose n’abatware b’ingabo na Abiyatari umutambyi, ubu bararya baranywera imbere ye, bavuga ngo ‘Umwami Adoniya aragahoraho.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ariko jyewe umugaragu wawe na Sadoki umutambyi, na Benaya mwene Yehoyada n’umugaragu wawe Salomo ntiyaturaritse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Mbese ibyo byabaye ku itegeko ry’umwami databuja, kandi utabwiye abagaragu bawe ūzicara ku ntebe y’umwami databuja, umaze gutanga?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Umwami aramubwira ati “Mpamagarira Batisheba.” Baramuhamagara aritaba, ahagarara imbere y’umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Nuko umwami ararahira ati “Nk’uko Uwiteka ahoraho, wacunguye amagara yanjye mu byago byose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
uko nakurahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli nti ‘Ni ukuri umuhungu wawe Salomo ni we uzima maze gutanga, akicara ku ntebe y’ubwami mu cyimbo cyanjye’, ni ukuri ni ko ndi bubitegeke uyu munsi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Batisheba yunama imbere y’umwami aramuramya, aravuga ati “Umwami nyagasani aragahoraho.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Umwami Dawidi aravuga ati “Nimumpamagarire Sadoki umutambyi, n’umuhanuzi Natani na Benaya mwene Yehoyada.” Bitaba umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Nuko umwami arababwira ati “Mujyane n’abagaragu ba shobuja, kandi muhekeshe umuhungu wanjye Salomo ku yanjye nyumbu, mumanukane na we mujye i Gihoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Nuko umutambyi Sadoki n’umuhanuzi Natani nibagerayo, bamwimikishirizeyo amavuta abe umwami wa Isirayeli, maze muvuze ikondera muti ‘Umwami Salomo aragahoraho.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Muhereko muzamuke mumukurikiye aze yicare ku ntebe y’ubwami bwanjye, kuko azaba umwami mu cyimbo cyanjye, kandi ari we nategetse kuba umwami w’Abisirayeli n’uw’Abayuda.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Nuko Benaya mwene Yehoyada asubiza umwami ati “Amen. Uwiteka Imana y’umwami databuja na yo ibihamye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Nk’uko Uwiteka yabanaga n’umwami databuja abe ari ko azabana na Salomo, akomeze ingoma ye kugira ngo irushe iy’umwami databuja gukomera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Nuko umutambyi Sadoki n’umuhanuzi Natani na Benaya mwene Yehoyada, n’Abakereti n’Abapeleti baramanuka bahekesha Salomo ku nyumbu y’Umwami Dawidi, bamujyana i Gihoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Umutambyi Sadoki aherako akura ihembe ry’amavuta mu ihema ayimikisha Salomo, maze bavuza ikondera abantu bose bashyira ejuru bati “Umwami Salomo aragahoraho.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Nuko abantu bose bazamuka bamukurikiye bavuza imyironge, baranezerwa cyane isi irasaduka ku bw’urusaku rwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Maze Adoniya n’abo yari yararitse bari kumwe bose barabyumva, bari bakimara kurya. Yowabu yumvise ijwi ry’ikondera aravuga ati “Se ariko urwo rusaku ni urw’iki ko umurwa uvurunganye?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Akibivuga haza Yonatani mwene Abiyatari umutambyi, Adoniya aramubwira ati “Injira kuko uri umuntu ukomeye kandi uzanye inkuru nziza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Yonatani abwira Adoniya ati “Ni ukuri, Umwami Dawidi databuja yimitse Salomo ngo abe umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
Kandi umwami yamwohereje hamwe na Sadoki umutambyi, n’umuhanuzi Natani na Benaya mwene Yehoyada, n’Abakereti n’Abapeleti bamuhekesha ku nyumbu y’umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Sadoki umutambyi n’umuhanuzi Natani bamwimikiye i Gihoni, ubu barazamutse banezerewe bituma umurwa urangīra. Ni rwo urwo rusaku mwumva.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
None ubu Salomo yicaye ku ntebe y’ubwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp47.
Kandi abagaragu b’umwami baje basabira Umwami Dawidi databuja umugisha bati ‘Imana yawe ikuze izina rya Salomo kurirutisha iryawe, kandi ikomeze ingoma ye kugira ngo irushe iyawe gukomera.’ Umwami aherako yunama ku gisasiro cye
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp48.
aravuga ati ‘Uwiteka Imana ya Isirayeli ihimbazwe, kuko ari yo itanze uwo kwicara ku ntebe yanjye nkirora.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp49.
Maze abo Adoniya yari yararitse baratinya, barahaguruka baragenda umuntu wese aca ukwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp50.
Nuko Adoniya atinya Salomo, arahaguruka aragenda yisunga amahembe y’icyotero.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp51.
Nuko bajya kubwira Salomo bati “Adoniya yatinye Umwami Salomo ubu yisunze amahembe y’icyotero, ariho aravuga ngo ‘Icyampa Umwami Salomo akandahira uyu munsi ko atazanyicisha inkota jyewe umugaragu we.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp52.
Nuko Salomo aravuga ati “Niyerekana ko ari umuntu mwiza nta gasatsi ke kazagwa hasi, ariko nabonekwaho n’icyaha azapfa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp53.
Umwami Salomo aherako yohereza abo kumukura ku cyotero. Araza aramya Umwami Salomo. Salomo aramubwira ati “Itahire.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 abami igice cya: