Somera Bibiriya kuri Telefone
Umuntu w’Imana yavumye igicaniro cya Yerobowamu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bukeye haza umuntu w’Imana avuye i Buyuda, aza i Beteli azanywe n’ijambo ry’Imana. Ubwo Yerobowamu yari ahagaze ku gicaniro yosa imibavu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Atera hejuru avugira kuri icyo gicaniro ijambo ry’Imana ati “Wa gicaniro we, wa gicaniro we, Uwiteka avuze atya ngo ‘Mu nzu ya Dawidi hazavuka umwana witwa Yosiya, nuko kuri wowe ni ho azatambira abatambyi bo mu ngoro bajya bakoserezaho imibavu, kandi kuri wowe ni ho bazatwikira amagufwa y’abantu.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uwo munsi yerekana ikimenyetso cyabyo ati “Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka atanze. Iki gicaniro kiri busadukemo kabiri, ivu ryacyo riseseke.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko Umwami Yerobowamu amaze kumva uko uwo muntu w’Imana avugiye ku gicaniro cy’i Beteli, amutunga ukuboko ahagaze ku gicaniro, aravuga ati “Nimumufate.” Uwo mwanya ukuboko yari amutunze kuranyunyuka, bituma adashobora kukugarura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Igicaniro na cyo gisadukamo kabiri ivu ryacyo riraseseka, nk’uko ikimenyetso uwo muntu w’Imana yatanze cyari kiri, agiheshejwe n’ijambo ry’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Umwami abwira uwo muntu w’Imana ati “Inginga Uwiteka Imana yawe, unsabire ukuboko kwanjye gukire.” Nuko uwo muntu w’Imana yinginga Uwiteka, ukuboko k’umwami kurakira gusubira uko kwari kuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Umwami abwira uwo muntu w’Imana ati “Ngwino tujyane mu rugo uruhuke kandi nkugororere.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Uwo muntu w’Imana abwira umwami ati “Naho wampa igice cya kabiri cy’ibintu byo mu nzu yawe, ntabwo twajyana iwawe. Sindira ino, kandi simpanywa n’amazi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
kuko ari ko ijambo ry’Uwiteka ryanyihanangirije ngo ‘Ntugire icyo urya ntunywe n’amazi, kandi ntusubize inzira yakuzanye.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko aragenda asubiza indi nzira, ntiyasubiza iyamuzanye ajya i Beteli.
Umuhanuzi utumviye itegeko ry’Imana yishwe n’intare
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Icyo gihe hariho umuhanuzi w’umusaza i Beteli. Umwe wo mu bahungu be araza amurondorera ibyo uwo muntu w’Imana yakoreye i Beteli uwo munsi n’amagambo yabwiye umwami bayabwira se.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Se arababaza ati “Aciye mu yihe nzira?” Kandi abahungu be bari babonye inzira uwo muntu w’Imana waturutse i Buyuda yaciyemo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Se abwira abahungu be ati “Nimunshyirire amatandiko ku ndogobe.” Nuko bamushyirira amatandiko ku ndogobe, ayigendaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Akurikira umuntu w’Imana, amusanga aho yari yicaye munsi y’igiti cy’umwela, aramubaza ati “Mbese ni wowe wa muntu w’Imana waturutse i Buyuda?” Na we ati “Ni jye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Aramubwira ati “Ngwino dusubirane imuhira ufungure.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Aramusubiza ati “Sinemererwa gusubiranayo nawe ngo tujyane iwawe, kandi ino aha sindi buhasangirire nawe ibyokurya, simpanywa n’amazi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
kuko nabibwiwe n’ijambo ry’Uwiteka ngo ne kurira ibyokurya cyangwa kunywera amazi aho, kandi ngo sinzasubize inzira yanzanye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Na we aramubwira ati “Nanjye ndi umuhanuzi nkawe, kandi marayika utumwe n’Uwiteka avuganye nanjye ati ‘Jya kumugarura umujyane iwawe, arye kandi anywe.’ ” Ariko yaramubeshyaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nuko asubirayo na we, bageze iwe ararya aranywa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Bacyicaye ku meza, ijambo ry’Uwiteka riza kuri uwo muhanuzi wamugaruye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Atera hejuru abwira uwo muntu w’Imana waturutse i Buyuda ati “Umva uko Uwiteka avuze ati ‘Ubwo wanze kumvira ijambo ry’Uwiteka, ntiwitondere itegeko Uwiteka Imana yawe igutegetse,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
ariko ukagaruka, ukarīra aho yakubujije, ukahanywera kandi yarabi kubujije, nuko rero umurambo wawe ntuzagera mu gituro cya ba sogokuruza.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko uwo muhanuzi bagaruye amaze kurya no kunywa, wa wundi wamugaruraga amushyirira amatandiko kuri ya ndogobe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Aragenda ahura n’intare iramwica, intumbi ye irambarara mu nzira, indogobe iyihagarara iruhande, intare na yo ihagarara iruhande rw’intumbi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Nuko abantu bahanyuze babona iyo ntumbi irambaraye mu nzira, babibwira abo mu mudugudu aho uwo muhanuzi w’umusaza yabaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Uwo muhanuzi wamugaruriye mu nzira abyumvise aravuga ati “Ni wa muntu w’Imana utumviye ijambo ry’Uwiteka. Ni cyo gitumye Uwiteka amugabiza intare iramutanyagura, iramwica nk’uko Uwiteka yari yamubwiye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Aherako abwira abagaragu be ati “Nimunshyirire amatandiko ku ndogobe.” Nuko bayiyashyiraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Aragenda asanga intumbi aho irambaraye mu nzira, indogobe n’intare bihagaze iruhande rw’intumbi, ariko intare yari itariye intumbi kandi itakuye indogobe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Uwo muhanuzi aterura intumbi y’umuntu w’Imana, ayishyira ku ndogobe ayisubiranayo, maze uwo muhanuzi w’umusaza asubira mu mudugudu w’iwabo, aramuririra aramuhamba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Iyo ntumbi ayihamba mu mva ye yicukuriye, baramuririra bati “Ni ishyano mwene data!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Nuko amaze kumuhamba abwira abahungu be ati “Nimara gupfa, muzampambe muri iki gituro umuntu w’Imana ahambwemo, amagufwa yanjye muzayarambike iruhande rw’aye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
kuko ijambo ry’Uwiteka yavugiye ku gicaniro cy’i Beteli ateye hejuru, no ku ngoro zose ziri mu midugudu y’i Samariya rizasohora rwose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Hanyuma y’ibyo na bwo Yerobowamu ntiyahindukira ngo areke inzira ze mbi, ahubwo arongera atoranya mu bantu bandi bose abagira abatambyi bo mu ngoro zo ku tununga. Uwabishakaga wese, yaramwezaga, kugira ngo habeho abatambyi bo muri izo ngoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Nuko icyo kibera inzu ya Yerobowamu ikigusha, gituma icibwa irimburwa ku isi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 abami igice cya: