Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibyo ku ngoma za Bāsha na Ela, na Zimuri na Omuri
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bukeye ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yehu mwene Hanani rihana Bāsha riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Nagukuye mu mukungugu ndakogeza nkugira umutware w’ubwoko bwanjye Abisirayeli, ariko none uragendana ingeso za Yerobowamu woheje ubwoko bwanjye Abisirayeli ngo bacumure, bakandakaza ku byaha byabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Umva nzakukumba rwose Bāsha n’inzu ye, inzu ye nyihindure nk’iya Yerobowamu mwene Nebati.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Uwa Bāsha wese uzagwa mu mudugudu azaribwa n’imbwa, uzagwa ku gasozi azaribwa n’inkongoro.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ariko indi mirimo yose ya Bāsha n’ibyo yakoresheje imbaraga ze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko Bāsha aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Tirusa maze umuhungu we Ela yima ingoma ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko ijambo Uwiteka yatumye umuhanuzi Yehu mwene Hanani rihana Bāsha n’inzu ye, bazira ibyaha yakoreye imbere y’Uwiteka byose, akamurakaza ku byo yakoraga akamera nk’ab’inzu ya Yerobowamu, kandi azira n’uko yamwishe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Mu mwaka wa makumyabiri n’itandatu wo ku ngoma ya Asa umwami w’Abayuda, Ela mwene Bāsha yimye muri Isirayeli atura i Tirusa, amara imyaka ibiri ari ku ngoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Bukeye umugaragu we witwa Zimuri, umutware w’igice kimwe cy’amagare ye aramugomera. Icyo gihe Ela yari i Tirusa ku munyarugo we Arusa, yanyweraga gusinda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Zimuri arinjira aramukubita aramwica, aherako yima mu cyimbo cye. Kandi icyo gihe Asa umwami w’i Buyuda yari amaze ku ngoma imyaka makumyabiri n’irindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Amaze kwima akaba yicaye ku ntebe y’ubwami, yica ab’inzu ya Bāsha bose ntiyamusigira umwana w’umuhungu n’umwe cyangwa uwo muri bene wabo, cyangwa uwo mu ncuti ze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uko ni ko Zimuri yarimbuye ab’inzu ya Bāsha bose nk’uko Uwiteka yari yaravuze, abivugiye mu muhanuzi Yehu kuri Bāsha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Yabahoye ibyaha bya Bāsha byose n’iby’umuhungu we Ela biyononesheje, bakabyoshya n’Abisirayeli ngo bacumure, bakarakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli ku bitagira umumaro byabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ariko indi mirimo yose ya Ela n’ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi Asa umwami w’Abayuda ari ku ngoma, Zimuri yarimye atura i Tirusa, amara iminsi irindwi ari ku ngoma. Icyo gihe abantu bari bagerereje i Gibetoni y’Abafilisitiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko abantu bari mu rugerero bumva bavuga bati “Zimuri yagomye yishe umwami.” Maze uwo munsi Abisirayeli bose baherako biyimikira Omuri umugaba w’ingabo, aho bari bari aho mu rugerero kugira ngo abe umwami w’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Uwo mwanya Omuri n’Abisirayeli bose bava i Gibetoni, barazamuka bagota i Tirusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Zimuri abonye ko batsinze umudugudu, yinjira mu gihome cy’inzu y’umwami yitwikiramo arapfa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
azize ibyaha bye yakoze ubwo yakoraga ibyangwa n’Uwiteka, akagendana ingeso za Yerobowamu, n’ibyaha bye yoheje Abisirayeli ngo bacumure.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ariko indi mirimo yose ya Zimuri n’ubugome bwe, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Hanyuma y’ibyo Abisirayeli bigabanyamo ibice bibiri, igice kimwe gikurikira Tibuni mwene Ginati kugira ngo bamwimike, ikindi gikurikira Omuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ariko abakurikiye Omuri banesha abakurikiye Tibuni mwene Ginati, Tibuni arapfa, Omuri arima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Mu mwaka wa mirongo itatu n’umwe Asa umwami w’Abayuda ari ku ngoma, Omuri yimye muri Isirayeli amara imyaka cumi n’ibiri ari ku ngoma. I Tirusa yahamaze imyaka itandatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Bukeye agura na Shemeri umusozi w’i Samariya, atanga italanto z’ifeza ebyiri yubaka kuri uwo musozi. Umudugudu yubatse awita Samariya, awitirira nyirawo Shemeri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ariko Omuri akora ibyangwa n’Uwiteka arusha abamubanjirije bose gukora nabi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
kuko yagendanaga ingeso zose za Yerobowamu mwene Nebati, no mu byaha bye yoheje Abisirayeli ngo bacumure, bakarakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli ku bitagira umumaro byabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Ariko indi mirimo ya Omuri yakoze n’ibyo yakoresheje imbaraga ze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Bukeye Omuri aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Samariya, maze umuhungu we Ahabu yima ingoma ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Mu mwaka wa mirongo itatu n’umunani Asa umwami w’Abayuda ari ku ngoma, Ahabu mwene Omuri yimye muri Isirayeli amara imyaka makumyabiri n’ibiri ari ku ngoma ya Isirayeli, atuye i Samariya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Ariko Ahabu mwene Omuri akora ibyangwa n’Uwiteka kurusha abamubanjirije bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Nuko bimubereye bito kugendera mu byaha bya Yerobowamu mwene Nebati, ariyongeranya arongora Yezebeli umukobwa wa Etibāli umwami w’Abasidoni, aragenda akorera Bāli arayiramya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Yubakira Bāli icyotero mu nzu ya Bāli yari yubatse i Samariya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Kandi yiremera Ashera, ndetse Ahabu uwo arusha abandi bami b’Abisirayeli bamubanjirije bose kurakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Ku ngoma ya Ahabu, Hiyeli w’i Beteli yubaka i Yeriko. Igihe yubakaga urufatiro apfusha umwana we w’imfura witwaga Abiramu, ashinze ibikingi by’amarembo apfusha umuhererezi we witwaga Segubu, nk’uko Uwiteka yari yavuze abivugiye mu kanwa ka Yosuwa mwene Nuni.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 abami igice cya: