Somera Bibiriya kuri Telefone
Eliya ahura na Obadiya amutuma kuri Ahabu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko hashize iminsi myinshi ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Eliya, ubwo wari umwaka wa gatatu inzara iteye riti “Genda wiyereke Ahabu, nanjye nzavubira isi imvura.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nuko Eliya aragenda ajya kwiyereka Ahabu. Icyo gihe inzara yari nyinshi cyane i Samariya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ubwo Ahabu ahamagara Obadiya umunyarugo we. Obadiya uwo yubahaga Uwiteka cyane,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
ndetse ubwo Yezebeli yicaga abahanuzi b’Uwiteka, Obadiya yajyanye bamwe muri bo ijana abahisha mirongo itanu mirongo itanu mu buvumo bubiri, akajya abagaburiramo imitsima n’amazi yo kunywa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ahabu abwira Obadiya ati “Umva, ugende igihugu cyose no ku masōko y’amazi yose no ku tugezi twose, ahari twabonayo utwatsi two gukiza amafarashi n’inyumbu bikabaho, ntidupfushe amatungo yacu yose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko bagabana igihugu kugira ngo bakigende cyose, Ahabu anyura iye nzira, Obadiya na we anyura iyindi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Obadiya akiri mu nzira Eliya arahamusanga. Obadiya aramumenye amwikubita imbere yubamye, aramubwira ati “Mbega ni wowe, Eliya databuja?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Aramusubiza ati “Ni jye. Genda ubwire shobuja uti ‘Eliya ari hano.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Obadiya aramusubiza ati “Nagucumuyeho iki gituma ungabiza Ahabu ngo anyice?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nkurahiye Uwiteka Imana yawe ihoraho, yuko nta shyanga cyangwa igihugu databuja atakwijemo abantu bo kugushaka. Babahakaniye ko utariyo, arahiza abo bami cyangwa amahanga ko bakubuze koko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
None ngo ningende mbwire databuja ko Eliya ari hano!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ariko nimara gutandukana nawe, umwuka w’Uwiteka arakujyana ahandi ntazi. Nuko ningerayo nkabibwira Ahabu, akaza ntakubone yanyica, kandi ndakubwira ko uhereye mu buto bwanjye umugaragu wawe nubahaga Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Mbese ntibabwiye databuja icyo nakoze ubwo Yezebeli yicaga abahanuzi b’Uwiteka, ko nahishe abahanuzi b’Uwiteka ijana mu buvumo bubiri mirongo itanu mirongo itanu, nkajya mbagaburira umutsima n’amazi yo kunywa?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
None urambwira ngo ningende mbwire databuja ngo Eliya ari hano, ntuzi ko yanyica?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Eliya aramubwira ati “Nkurahiye Uwiteka Imana Nyiringabo uwo nkorera iteka, ko nza kumwiyereka uyu munsi rwose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko Obadiya ajya kubonana na Ahabu arabimubwira, Ahabu aherako aza guhura na Eliya.
Eliya abonana na Ahabu, atumira abahanuzi ba Bāli
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Maze Ahabu abonye Eliya aramubwira ati “Mbega ni wowe n’umuruho wateye Isirayeli?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Na we aramusubiza ati “Erega si jye wateye Isirayeli umuruho, ahubwo ni wowe n’inzu ya so kuko mwaretse amategeko y’Uwiteka, mugakurikira Bāli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nuko none ntumirira Abisirayeli bose bateranire ku musozi w’i Karumeli, kandi abahanuzi ba Bāli uko ari magana ane na mirongo itanu, n’abahanuzi ba Ashera basangirira ku meza ya Yezebeli, uko ari magana ane.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko Ahabu atumira Abisirayeli bose n’abo bahanuzi, abateraniriza ku musozi w’i Karumeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko Eliya yegera abantu bose aravuga ati “Muzageza he guhera mu rungabangabo? Niba muzi ko Uwiteka ari we Mana nimumukurikire, kandi niba ari Bāli abe ari we mukurikira.” Abantu ntibamusubiza ijambo na rimwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Eliya arongera abwira abantu ati “Ni jye jyenyine muhanuzi w’Uwiteka usigaye, ariko abahanuzi ba Bāli ni magana ane na mirongo itanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko nibaduhe impfizi ebyiri bahitemo iyabo, bayitemaguremo ibice babigereke hejuru y’inkwi ariko be gucanamo, nanjye ndatunganya iya kabiri nyigereke hejuru y’inkwi, ne gucanamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Muhereko mutakambire izina ry’imana yanyu, nanjye ndatakambira izina ry’Uwiteka. Maze Imana iri budusubirishe umuriro, iraba ari yo Mana.” Abantu bose baramusubiza bati “Ibyo uvuze ni byiza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Nuko Eliya abwira abahanuzi ba Bāli ati “Ngaho nimuhitemo iyanyu mpfizi, abe ari mwe mubanza kubaga kuko muri benshi, maze mutakambire izina ry’imana yanyu ariko ntimucanemo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nuko bazana impfizi bahawe barayibaga, maze batakambira izina rya Bāli uhereye mu gitondo ukageza ku manywa y’ihangu, bavuga bati “Nyamuna Bāli, twumvire.” Ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa ubasubiza n’umwe. Basimbukira hirya no hino ku gicaniro bubatse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Bagejeje ku manywa y’ihangu Eliya arabashinyagurira ati “Erega nimutere hejuru kuko ari imana! Yenda ubu iriyumvīra cyangwa hari aho igannye, cyangwa se yazindutse cyangwa irasinziriye, ikwiriye gukangurwa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Barongera batera hejuru, bikebesha ibyuma n’intambi nk’uko basanzwe babigenza, kugeza aho amaraso yabereye imyishori kuri bo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Maze ku gicamunsi barakotsora bageza igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba, ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa usubiza cyangwa wabitaho n’umwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Eliya aherako abwira abantu bose ati “Nimunyegere.” Bose baramwegera, asana igicaniro cy’Uwiteka cyari cyarasenyutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Nuko Eliya yenda amabuye cumi n’abiri uko umubare w’imiryango ya bene Yakobo wanganaga, ari we ijambo ry’Uwiteka ryagezeho riti “Isirayeli ni ryo ribaye izina ryawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Nuko ayo mabuye Eliya ayubakisha igicaniro mu izina ry’Uwiteka, maze acukura impande zacyo uruhavu rwajyamo indengo ebyiri z’imbuto.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Aherako agerekeranya inkwi, acagagura impfizi ayigereka hejuru y’inkwi. Maze arababwira ati “Nimwuzuze intango enye amazi, muyasuke hejuru y’igitambo n’inkwi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Arababwira ati “Nimwongere ubwa kabiri.” Bongera ubwa kabiri. Arongera arababwira ati “Nimwongere ubwa gatatu.” Bongera ubwa gatatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Amazi arasendera agota igicaniro, yuzura na rwa ruhavu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Nuko agejeje igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba, Eliya umuhanuzi yegera igicaniro aravuga ati “Uwiteka Mana ya Aburahamu na Isaka na Isirayeli, uyu munsi bimenyekane ko ari wowe Mana mu Bisirayeli kandi ko ndi umugaragu wawe, nkaba nkoze ibyo byose ku bw’ijambo ryawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Nyumvira, Uwiteka nyumvira kugira ngo aba bantu bamenye ko ari wowe Mana, kandi ko ari wowe ugarura imitima yabo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Uwo mwanya umuriro w’Uwiteka uramanuka, utwika igitambo cyoswa n’inkwi n’amabuye n’umukungugu, ukamya amazi yari mu ruhavu yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Maze abantu bose babibonye bikubita hasi bubamye baravuga bati “Uwiteka ni we Mana, Uwiteka ni we Mana.”
Eliya yica abahanuzi ba Bāli
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Nuko Eliya arababwira ati “Nimufate abahanuzi ba Bāli, ntihasimbuke n’umwe.” Barabafata. Eliya arabamanukana abagejeje ku kagezi Kishoni, abicirayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Maze Eliya abwira Ahabu ati “Haguruka ufungure kuko numva haza kugwa imvura y’impangukano.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Nuko Ahabu arazamuka ajya gufungura. Eliya na we arazamuka ajya mu mpinga y’umusozi w’i Karumeli, yicara hasi yubika umutwe mu maguru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Abwira umugaragu we ati “Zamuka witegereze ku nyanja.” Arazamuka aritegereza aragaruka aravuga ati “Nta cyo mbonye.” Amubwira gusubirayo agira karindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
Agezeyo ubwa karindwi aravuga ati “Dore mbonye igicu gito kingana n’ikiganza cy’umuntu kiva mu nyanja.” Eliya aramubwira ati “Genda ubwire Ahabu uti ‘Itegure igare ryawe umanuke imvura itakubuza.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Hashize umwanya muto, ijuru ririhinduriza ryuzura ibicu n’umuyaga, hagwa imvura ya rukokoma. Nuko Ahabu yurira igare rye ajya i Yezerēli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
Imbaraga z’Uwiteka zijya kuri Eliya, aracebura arirukanka, yiruka imbere ya Ahabu amutanga ku irembo ry’i Yezerēli.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 abami igice cya: