Somera Bibiriya kuri Telefone
Imana yiyereka Eliya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko Ahabu atekerereza Yezebeli ibyo Eliya yakoze byose, kandi n’uko yicishije abahanuzi bose inkota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Yezebeli aherako atuma intumwa kuri Eliya aramubwira ati “Ubugingo bwawe nintabuhwanya n’ubwabo ejo nk’iki gihe, imana zizabimpore ndetse bikabije.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Eliya abyumvise atyo arahaguruka arahunga ngo yikize, ajya i Bērisheba y’i Buyuda aba ari ho asiga umugaragu we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ariko agenda wenyine urugendo rw’umunsi umwe mu ishyamba, ahageze yicara munsi y’igiti cy’umurotemu, yisabira gupfa ati “Uwiteka, ndarambiwe. Icyabimara ni uko ubu wakuraho ubugingo bwanjye, kuko ntaruta ba sogokuruza ubwiza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko yiryamira munsi y’icyo giti cy’umurotemu arasinzira, agisinziriye marayika araza amukoraho aramubwira ati “Byuka urye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Arakanguka abona umutsima utaze ku makara, n’agacuma k’amazi biri ku musego we. Ararya aranywa, arongera ariryamira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Marayika w’Uwiteka agaruka ubwa kabiri, amukoraho, aramubwira ati “Byuka urye kuko urugendo ari runini rugukomereye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko arabyuka ararya aranywa, iyo nda ayigendera iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, agera i Horebu ku musozi w’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Agezeyo yinjira mu buvumo agumamo. Hanyuma ijambo ry’Uwiteka rimugeraho aramubaza ati “Eliya we, urakora iki aho?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Na we aramusubiza ati “Nagize ishyaka ryinshi ry’Uwiteka Imana Nyiringabo, kuko Abisirayeli bavuye mu isezerano ryawe bagasenya ibicaniro byawe, kandi bicishije abahanuzi bawe inkota. Ni jye jyenyine usigaye, nanjye baragenza ubugingo bwanjye ngo banyice.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Iramubwira iti “Sohoka uhagarare ku musozi imbere y’Uwiteka.” Uwo mwanya Uwiteka amucaho, maze umuyaga mwinshi wa serwakira uraza usatura imisozi, umenagurira ibitare imbere y’Uwiteka, ariko Uwiteka yari atari mu muyaga. Umuyaga ushize habaho igishyitsi cy’isi, ariko Uwiteka yari atari muri icyo gishyitsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Hanyuma y’igishyitsi hakurikiraho umuriro, ariko Uwiteka yari atari mu muriro. Hanyuma y’umuriro haza ijwi ryoroheje ry’ituza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Eliya amaze kuryumva yitwikira umwitero we mu maso, arasohoka ahagarara mu muryango w’ubuvumo. Ijwi rirahamusanga riramubaza riti “Eliya we, urakora iki aho?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ararisubiza ati “Nagize ishyaka ryinshi ry’Uwiteka Imana Nyiringabo, kuko Abisirayeli bavuye mu isezerano ryawe bagasenya ibicaniro byawe, kandi bicishije abahanuzi bawe inkota. Ni jye jyenyine usigaye, nanjye baragenza ubugingo bwanjye ngo banyice.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Uwiteka aramubwira ati “Genda usubize inzira yose y’ubutayu ujye i Damasiko, nugerayo uzimikishe Hazayeli amavuta abe umwami w’i Siriya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
na Yehu mwene Nimushi na we uzamwimikishe amavuta abe umwami w’Abisirayeli, kandi na Elisa mwene Shafati wo muri Abeli Mehola, uzamusukeho amavuta abe umuhanuzi mu cyimbo cyawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko uzaba yarokotse inkota ya Hazayeli, Yehu azamwica, uzarokoka iya Yehu, Elisa azamwica.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ariko rero nzaba nsigaranye abantu ibihumbi birindwi muri Isirayeli batapfukamiye Bāli, ntibamusome.”
Eliya na Elisa basezerana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nuko avayo, aragenda asanga Elisa mwene Shafati, ahingisha inka zizirikanijwe ebyiri ebyiri mu mirongo cumi n’ibiri, ahagaze ku murongo uheruka. Eliya akebereza aho aramusanga, amunagira umwitero we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Maze Elisa asiga inka aho arirukanka, akurikira Eliya aramubwira ati “Ndakwinginze reka mbanze njye guhoberana na data na mama, mbone kugukurikira.” Na we aramubwira ati “Subirayo, hari icyo ngutwaye?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko arorera kumukurikira, asubirayo yenda inka ebyiri arazica, atekesha inyama ibiti by’imitambiko yazo, agaburira abantu bararya. Aherako arahaguruka akurikira Eliya, akajya amukorera.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 abami igice cya: