Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Salomo yuzura na Farawo umwami wa Egiputa arongora umukobwa we, amuzana mu mudugudu wa Dawidi agumayo kugeza aho Salomo yamariye kubaka inzu ye bwite n’iy’Uwiteka, n’inkike zo kugota i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Icyo gihe abantu batambiraga mu nsengero zo ku tununga, kuko kugeza ubwo hatariho inzu yubakiwe izina ry’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Salomo yakundaga Uwiteka akagendera mu mategeko ya se Dawidi, kandi yajyaga atamba ibitambo, akosereza imibavu mu nsengero zo ku tununga.
Salomo asaba Imana ubwenge (2 Ngoma 1.3-12)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Bukeye umwami ajya i Gibeyoni gutambirayo, kuko ari ho akanunga karusha utundi icyubahiro kabaga. Nuko Salomo atambirayo ibitambo byoswa igihumbi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Salomo akiri i Gibeyoni Uwiteka amubonekera mu nzozi nijoro. Imana iramubaza iti “Nsaba icyo ushaka nkiguhe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Salomo aravuga ati “Wagiriye data Dawidi ineza nyinshi, kuko yagendanaga ukuri no gukiranuka imbere yawe agutunganiye mu mutima we, kandi wamugeneye kumugirira iyi neza ikomeye, umuha umwana we ngo yicare ku ntebe y’ubwami bwe nk’uko biri none.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko none, Uwiteka Mana yanjye, wimitse umugaragu wawe mu cyimbo cya data Dawidi, ariko ndi umwana muto sinzi iyo biva n’iyo bijya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi umugaragu wawe ndi hagati y’abantu bawe watoranyije, b’ubwoko bukomeye butabarika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko rero, uhe umugaragu wawe umutima ujijutse ngo nshobore gucira abantu bawe imanza, kugira ngo menye gutandukanya ibyiza n’ibibi. Mbese ni nde washobora gucira ubu bwoko bwawe bukomeye imanza?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Maze ayo magambo anezeza Uwiteka, kuko ari yo Salomo yamusabye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Imana iherako ibwira Salomo iti “Kuko ibyo ari byo usabye ukaba udasabye kurama, ntusabe n’ubutunzi cyangwa ko abanzi bawe bapfa, ahubwo ukisabira ubwenge bwo kumenya guca imanza zitabera,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
nuko nkugiriye uko unsabye. Dore nguhaye umutima w’ubwenge ujijutse, mu bakubanjirije cyangwa mu bazagukurikira nta wuzahwana nawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kandi nguhaye n’ibyo utansabye, ubutunzi n’icyubahiro bizatuma nta mwami n’umwe wo mu bandi bami uzahwana nawe, iminsi yose yo kubaho kwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nuko kandi nugendera mu nzira zanjye, ukitondera amateka n’amategeko yanjye nk’uko so Dawidi yazigenderagamo, nzakongerera kurama.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Maze Salomo aribambura amenya ko yarotaga. Bukeye asubira i Yerusalemu, ahageze ahagarara imbere y’isanduku y’isezerano ry’Uwiteka ahatambira ibitambo byoswa, n’iby’ishimwe yuko ari amahoro, hanyuma atekeshereza abagaragu be bose ibyokurya.
Salomo acira abagore babiri imanza
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Bukeye abagore babiri b’abamalaya basanga umwami, bamuhagarara imbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Umwe muri bo aravuga ati “Nyagasani, nabanaga n’uyu mugore mu nzu imwe, bukeye turi kumwe mu nzu mbyara umwana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Maze iminsi itatu mbyaye, uyu mugore na we abyara turi kumwe. Nta mushyitsi wari kumwe natwe muri iyo nzu, keretse twebwe ubwacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ariko nijoro umwana w’uyu mugore arapfa, azize yuko yamuryamiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Icyo gicuku arabyuka, ankura umwana mu gituza ubwo umuja wawe nari nsinziriye, amuryamisha mu gituza cye, wa wundi wapfuye amuryamisha mu gituza cyanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Mbyutse mu museke konsa umwana nsanga yapfuye, ariko mu gitondo mwitegereje mbona ko atari umwana wanjye nibyariye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Undi mugore aravuga ati “Oya, umuzima ni we wanjye, uwapfuye ni uwawe.” Uwa mbere ati “Oya, uwapfuye ni uwawe, umuzima ni we wanjye.” Babivugira batyo imbere y’umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko umwami aravuga ati “Yemwe, umwe agira ati ‘Umuzima ni we wanjye, uwapfuye ni uwawe’, n’undi akagira ati‘ Oya, ahubwo uwapfuye ni uwawe, umuzima ni we wanjye.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Umwami ati “Nimunzanire inkota.” Barayimuzanira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Maze umwami arategeka ati “Uwo mwana muzima nimumucemo kabiri igice kimwe mugihe umwe, ikindi mugihe undi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nuko umugore nyina w’umwana muzima wari umufitiye imbabazi, abwira umwami ati “Nyagasani, umuzima mumwihere wimwica, nubwo bimeze bite.” Ariko undi aravuga ati “Ahubwo bamucemo kabiri, mubure nawe umubure.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Umwami aherako arategeka ati “Uwo mwana muzima ntimumwice na hato, mumuhe uriya mugore kuko ari we nyina.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Nuko Abisirayeli bose bumvise uko umwami yaciye urwo rubanza baramutinya, kuko babonye ko ubwenge bw’Imana bwari muri we bwo guca imanza zitabera.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 abami igice cya: