Somera Bibiriya kuri Telefone
Imana iburira Salomo (2 Ngoma 7:11-22)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko Salomo yuzuza inzu y’Uwiteka n’inzu y’ubwami, n’ibyo yishimiye gukora byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Bukeye Uwiteka abonekera Salomo ubwa kabiri, nk’uko yamubonekeraga i Gibeyoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uwiteka aramubwira ati “Numvise gusenga kwawe no kwinginga kwawe wingingiye imbere yanjye. Nereje iyi nzu wubatse kugira ngo izina ryanjye riyibemo iteka ryose, kandi amaso yanjye n’umutima wanjye bizayihoraho iminsi yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko nawe nugendera imbere yanjye nk’uko so Dawidi yagendaga ufite umutima ukiranutse kandi utunganye, ugakora ibyo nagutegetse byose, ukitondera amategeko n’amateka yanjye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
nanjye nzakomeza ingoma yawe mu Bisirayeli iteka ryose, nk’uko nasezeranye na so Dawidi nkamubwira nti ‘Ntabwo uzabura umuntu wo kwicara ku ntebe y’ubwami bwa Isirayeli.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ariko nimunteshuka cyangwa abana banyu, mukanyimūra ntimwitondere amategeko n’amateka yanjye nabashyize imbere, mukajya gukorera izindi mana mukaziramya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
nanjye nzarimbura Abisirayeli mu gihugu nabahaye, kandi iyi nzu nereje izina ryanjye nzayijugunya imve mu maso. Kandi Abisirayeli bazaba iciro ry’imigani n’agashinyaguro mu mahanga yose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
kandi iyi nzu nubwo ari ndende uzayinyura imbere wese azatangara yimyoze ati ‘Ariko ni iki cyatumye Uwiteka agenza iki gihugu n’iyi nzu bene aka kageni?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Bazamusubiza bati ‘Ni uko baretse Uwiteka Imana yabo yakuye ba sekuruza babo mu gihugu cya Egiputa, bagakeza izindi mana bakaziramya, bakazikorera. Ni cyo cyatumye Uwiteka abateza ibi byago byose.’ ”
Indi mirimo ya Salomo (2 Ngoma 8.1-18)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko hashira imyaka makumyabiri ari yo Salomo yubakiyemo amazu yombi, iy’Uwiteka n’iy’ubwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kandi Hiramu umwami w’i Tiro ni we wahaye Salomo ibiti by’imyerezi n’imiberoshi n’izahabu, uko ibyo yashakaga byose byanganaga. Nuko iyo myaka ishize, Umwami Salomo aha Hiramu imidugudu makumyabiri mu gihugu cy’i Galilaya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Bukeye Hiramu ava i Tiro ajya kugenda iyo midugudu Salomo yamuhaye, ariko ntiyayishima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Aravuga ati “Mbese mwana wa data, imidugudu wampaye ni midugudu ki?” Ni ko kuhahimba igihugu cy’i Kabuli, ari na ko hacyitwa na bugingo n’ubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi Hiramu yari yaroherereje umwami italanto z’izahabu ijana na makumyabiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko iyi ni yo mpamvu yatumye Umwami Salomo atoranya abanyagihe, kuko bari abo kubaka inzu y’Uwiteka n’iye ubwe, na Milo n’inkike z’amabuye z’i Yerusalemu, n’i Hasori n’i Megido n’i Gezeri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kandi Farawo umwami wa Egiputa yari yaratabaye atsinda i Gezeri arahatwika, yica Abanyakanāni bari bahatuye, abaha umukobwa we muka Salomo ho indongoranyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko Salomo yubaka i Gezeri n’i Betihoroni yo hepfo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
n’i Bālati n’i Tamari mu gihugu cy’ishyamba,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
n’imidugudu yose y’ingarama ya Salomo, n’iyacyurwagamo amagare ye n’iy’abagendera ku mafarashi be, n’amazu yashakaga kubaka i Yerusalemu n’i Lebanoni no mu gihugu cyose yatwaraga, kugira ngo yinezeze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Abantu bose b’insigarizi b’Abamori n’Abaheti, n’Abaferizi n’Abahivi n’Abayebusi, abatari Abisirayeli,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
abuzukuruza babo bari barasigaye mu gihugu, abo Abisirayeli batashoboye kurimbura rwose, abo ni bo Salomo yatoranyagamo abagira imbata na bugingo n’ubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ariko mu Bisirayeli Salomo ntiyahinduragamo imbata, ahubwo bari ingabo zo kurwana, n’abagaragu be n’ibikomangoma bye, n’abatware b’ingabo ze n’abatware b’amagare ye n’ab’abagendera ku mafarashi be.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Abo ni bo batware bakuru bareberaga umurimo wa Salomo. Bose bari magana atanu na mirongo itanu, batwaraga abakozi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nuko umukobwa wa Farawo ava mu mudugudu wa Dawidi ataha mu nzu Salomo yamwubakiye. Icyo gihe ni bwo Salomo yubatse Milo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Nuko Salomo akajya atamba gatatu mu mwaka ibitambo byoswa, n’ibitambo by’ishimwe yuko ari amahoro ku cyotero yubakiye Uwiteka, kandi akajya yosereza imibavu ku cyotero cyari imbere y’Uwiteka. Uko ni ko Salomo yujuje inzu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Kandi Umwami Salomo yari yarabaje inkuge nyinshi, azitsika Esiyonigeberi hahereranye na Eloti ku nkengero y’Inyanja Itukura, mu gihugu cya Edomu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Maze Hiramu yohereza muri izo nkuge abagaragu be b’abasare bamenyereye inyanja, bajyana n’abagaragu ba Salomo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Baragenda bajya Ofiri bakurayo italanto z’izahabu magana ane na makumyabiri, bazishyira Umwami Salomo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 abami igice cya: