Somera Bibiriya kuri Telefone
Kwezwa n’urukundo no gufatanya bya kivandimwe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko bene Data, ibisigaye turabinginga tubahugurira mu Mwami Yesu, kugira ngo nk’uko mwabwiwe natwe uko mukwiriye kugenda no kunezeza Imana, mube ari ko mugenda ndetse murusheho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Muzi amategeko twahawe n’Umwami Yesu kubategeka ayo ari yo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Icyo Imana ishaka ni iki: ni ukwezwa kwanyu no kwirinda gusambana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
ngo umuntu wese muri mwe amenye gutegeka umubiri we wezwe ufite icyubahiro,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
mudatwarwa n’irari ryo kurigira nk’abapagani batazi Imana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
kandi ngo umuntu wese areke kurengēra cyangwa kuriganya mwene Se kuri ibyo, kuko Umwami wacu ahōra inzigo y’ibyo byose nk’uko twabanje kubabwira no kubahamiriza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Imana ntiyaduhamagariye kwanduzwa, ahubwo yaduhamagariye kwezwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ni cyo gituma uwirengagiza ibyo ataba ari umuntu yanze, ahubwo aba yanze Imana iha mwebwe Umwuka wayo wera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ariko rero ibyo gukunda bene Data, ntimugomba kubyandikirwa kuko ubwanyu mwigishijwe n’Imana gukundana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
ndetse musigaye mukundana na bene Data bose b’i Makedoniya hose. Ariko bene Data, turabahugurira kugira ngo murusheho kugira urukundo rusāze,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
kandi mugire umwete wo gutuza mutari ba kazitereyemo, mukoreshe amaboko yanyu nk’uko twabategetse,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
kugira ngo mugendane ingeso nziza ku bo hanze mudafite icyo mukennye.
Kugaruka kwa Kristo n’umuzuko w’abapfuye
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ariko bene Data, ntidushaka ko mutamenya iby’abasinziriye, mutababara nka ba bandi badafite ibyiringiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ubwo twemeye yuko Yesu yapfuye akazuka, abe ari ko twizera yuko Imana izazanana na Yesu abasinziririye muri we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Iki ni cyo tubabwira tukibwirijwe n’ijambo ry’Umwami wacu yuko twebwe abazaba bakiriho, basigaye kugeza ku kuza k’Umwami, tutazabanziriza na hato abasinziriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 abatesalonike igice cya: