Kwezwa n’urukundo no gufatanya bya kivandimwe |
| 1. | Nuko bene Data, ibisigaye turabinginga tubahugurira mu Mwami Yesu, kugira ngo nk’uko mwabwiwe natwe uko mukwiriye kugenda no kunezeza Imana, mube ari ko mugenda ndetse murusheho. |
| 2. | Muzi amategeko twahawe n’Umwami Yesu kubategeka ayo ari yo. |
| 3. | Icyo Imana ishaka ni iki: ni ukwezwa kwanyu no kwirinda gusambana, |
| 4. | ngo umuntu wese muri mwe amenye gutegeka umubiri we wezwe ufite icyubahiro, |
| 5. | mudatwarwa n’irari ryo kurigira nk’abapagani batazi Imana, |
| 6. | kandi ngo umuntu wese areke kurengēra cyangwa kuriganya mwene Se kuri ibyo, kuko Umwami wacu ahōra inzigo y’ibyo byose nk’uko twabanje kubabwira no kubahamiriza. |
| 7. | Imana ntiyaduhamagariye kwanduzwa, ahubwo yaduhamagariye kwezwa. |
| 8. | Ni cyo gituma uwirengagiza ibyo ataba ari umuntu yanze, ahubwo aba yanze Imana iha mwebwe Umwuka wayo wera. |
| 9. | Ariko rero ibyo gukunda bene Data, ntimugomba kubyandikirwa kuko ubwanyu mwigishijwe n’Imana gukundana, |
| 10. | ndetse musigaye mukundana na bene Data bose b’i Makedoniya hose. Ariko bene Data, turabahugurira kugira ngo murusheho kugira urukundo rusāze, |
| 11. | kandi mugire umwete wo gutuza mutari ba kazitereyemo, mukoreshe amaboko yanyu nk’uko twabategetse, |
| 12. | kugira ngo mugendane ingeso nziza ku bo hanze mudafite icyo mukennye. |
Kugaruka kwa Kristo n’umuzuko w’abapfuye |
| 13. | Ariko bene Data, ntidushaka ko mutamenya iby’abasinziriye, mutababara nka ba bandi badafite ibyiringiro. |
| 14. | Ubwo twemeye yuko Yesu yapfuye akazuka, abe ari ko twizera yuko Imana izazanana na Yesu abasinziririye muri we. |
| 15. | Iki ni cyo tubabwira tukibwirijwe n’ijambo ry’Umwami wacu yuko twebwe abazaba bakiriho, basigaye kugeza ku kuza k’Umwami, tutazabanziriza na hato abasinziriye. |
| 16. | Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka, |
| 17. | maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose. |
| 18. | Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo. |