Somera Bibiriya kuri Telefone
Gupfa kwa Sawuli (1 Sam 31.1-13)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Hariho ubwo Abafilisitiya barwanije Abisirayeli, Abisirayeli barabahunga batsindirwa ku musozi w’i Gilibowa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Abafilisitiya basendekereza Sawuli n’abahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Intambara isumbiriza Sawuli, abarashi bamugeraho ariheba cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Sawuli ni ko kubwira umutwaje intwaro ati “Kura inkota yawe uyinsogote, bariya batakebwe bataza banshinyagurira.” Ariko umutwaje intwaro aranga kuko yatinye cyane, ni cyo cyatumye Sawuli yenda inkota ye akayishitaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Umutwaje intwaro abonye ko Sawuli apfuye, na we yishita ku ye nkota arapfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Uko ni ko Sawuli yatanze, n’abahungu be uko ari batatu, n’abo mu nzu ye bose bagwa hamwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Maze Abisirayeli bari mu kibaya bose babonye ko abandi bahunze, kandi ko Sawuli n’abahungu be bapfuye, bata imidugudu yabo barahunga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Abafilisitiya baraza bayibamo. Bukeye bwaho Abafilisitiya baje gucuza abapfu, basanga Sawuli n’abahungu be baraguye ku musozi w’i Gilibowa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Baramucuza bajyana igihanga cye n’intwaro ze, batuma mu gihugu cy’Abafilisitiya gihereranye na ho, ngo bazamamaze izo nkuru ku bigirwamana byabo no mu bantu babo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Intwaro ze bazishyira mu ngoro y’imana zabo, igihanga cye bakimanika mu ngoro ya Dagoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko ab’i Yabeshi y’i Galeyadi bose, bumvise ibyo Abafilisitiya bagiriye Sawuli byose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
ab’intwari bose barahaguruka, bakurayo intumbi ya Sawuli n’intumbi z’abahungu be bazizana i Yabeshi, bahamba amagufwa yabo munsi y’umwela w’i Yabeshi, baherako biyiriza ubusa iminsi irindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Uko ni ko Sawuli yatanze azize gucumura yacumuye ku Uwiteka, kuko atitondeye ijambo ry’Uwiteka, kandi kuko yashikishije umushitsi ngo amuhanuze,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
ntahanuze Uwiteka. Ni cyo cyatumye amutangisha, ubwami akabugabira Dawidi mwene Yesayi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 ibyo ku ngoma igice cya: