Somera Bibiriya kuri Telefone
Abisirayeli bimika Dawidi (2 Sam.5.1-10)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bukeye Abisirayeli bose bateranira aho Dawidi yari ari i Heburoni baravuga bati “Umva turi amaraso yawe, turi ubura bwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Mu bihe bya kera ubwo Sawuli yari umwami, ni wowe watabazaga Abisirayeli ukabataburura, kandi Uwiteka Imana yawe yarakubwiye iti ‘Ni wowe uzaragira ubwoko bwanjye bwa Isirayeli’. Kandi iti ‘Uzaba umugaba w’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nuko abakuru ba Isirayeli bose basanga umwami i Heburoni, ahasezeranira na bo imbere y’Uwiteka isezerano, bimikisha Dawidi amavuta ngo abe umwami wa Isirayeli, nk’uko Uwiteka yavugiye muri Samweli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Hanyuma Dawidi n’Abisirayeli bose bajya i Yerusalemu (ahitwa i Yebusi), kandi Abayebusi ni bo bari abaturage bo muri icyo gihugu bari basanzwemo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ab’i Yebusi babwira Dawidi bati “Hano ntabwo uzahamenera.” Ariko Dawidi ahindūra igihome gikomeye cya Siyoni, ari ho habaye ururembo rwa Dawidi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ubwo Dawidi yaravuze ati “Uri bubanze kunesha Abayebusi, ni we uzaba umutware n’umugaba”. Maze Yowabu mwene Seruya aba ari we ubanza kuhamenera, aba umugaba w’ingabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Dawidi atura muri icyo gihome gikomeye, ari cyo cyatumye bacyita ururembo rwa Dawidi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Yubaka umudugudu impande zarwo zose, uhereye i Milo n’impande zose. Yowabu na we asana ibindi bice by’umudugudu bisigaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Maze Dawidi akajya arushaho gukomera, kuko Uwiteka Nyiringabo yari kumwe na we.
Intwari za Dawidi (2 Sam 23.8-39)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Aba ni bo bari bakomeye mu ntwari Dawidi yari afite, ni bo bafatanije na we kwerekana imbaraga zabo mu bwami bwe, bagafatanya n’Abisirayeli bose kumwimika nk’uko Uwiteka yavuze ku Bisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ngaba abagabo b’intwari Dawidi yari afite, uko umubare wabo wari uri: Yashobeyamu umwana w’Umuhakimoni, umutware w’ab’intore mirongo itatu. Yabanguye icumu rye kurwanya abantu magana atatu, abicira icyarimwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Akurikirwa na Eleyazari mwene Dodo w’Umwahohi, yari uwo muri abo bagabo b’intwari batatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Uwo yari kumwe na Dawidi i Pasidamimu, ubwo Abafilisitiya bari bateraniyeyo ngo barwane, maze abantu bahunga Abafilisitiya. Aho hari umurima warimo sayiri nyinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ariko bo bahagarara hagati muri uwo murima, barawurinda bica abo Bafilisitiya, Uwiteka abakirisha kunesha gukomeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Abatatu kuri ba bandi mirongo itatu baramanuka basanga Dawidi ku rutare mu buvumo bwa Adulamu. Ingabo z’Abafilisitiya zari zigerereje mu kibaya cy’Abarafa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ubwo Dawidi yari mu gihome, kandi abanyagihome cy’Abafilisitiya bari i Betelehemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Dawidi akumbuye aravuga ati “Icyampa nkabona unsomya ku mazi y’iriba ryo ku irembo ry’i Betelehemu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Maze abo batatu batwaranira mu ngabo z’Abafilisitiya, bavoma amazi mu iriba ryo ku irembo ry’i Betelehemu, barayajyana bayashyira Dawidi. Ariko Dawidi yanga kuyanywaho, ahubwo ayabyarira imbere y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Aravuga ati “Imana yanjye indinde kuba nakora ntyo! Ndebe nywe amaraso y’aba bagabo bahaze amagara yabo!” Kuko bayazanye bihaze, ni cyo cyatumye yanga kuyanywa. Ibyo ni byo byakozwe n’abo bagabo b’intwari uko ari batatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Abishayi murumuna wa Yowabu ni we wari umutware w’abatatu, kuko yabanguye icumu rye kurwana n’abantu magana atatu akabica, akamamara muri abo batatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Muri abo batatu ni we wari ufite icyubahiro kurusha abandi babiri, ahinduka umutware wabo. Ariko ntiyahwanye n’abatatu ba mbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Benaya mwene Yehoyada umwana w’umugabo w’intwari w’i Kabusēli, yari yarakoze ibikomeye. Ni we wishe bene Ariyeli w’i Mowabu bombi, kandi aramanuka yicira intare mu isenga mu gihe cya shelegi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Yishe n’umugabo w’Umunyegiputa muremure cyane, uburebure bwe bwari mikono itanu. Uwo Munyegiputa yari yitwaje injunga y’icumu, ariko we amanuka yitwaje inkoni, aramusanga amushikuza icumu mu kuboko kwe ararimwicisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ibyo ni byo Benaya mwene Yehoyada yakoze, yamamara muri abo bagabo batatu b’intwari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Yari afite icyubahiro kuruta ba bandi mirongo itatu, ariko ntiyari ahwanye na batatu ba mbere. Dawidi amugira umutware w’abarinzi be.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Kandi abagabo b’abanyambaraga bo mu ngabo ze ni Asaheli murumuna wa Yowabu, na Eluhanani mwene Dodo w’i Betelehemu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
na Shamoti w’Umuharari na Helesi w’Umupeloni,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
na Ira mwene Ikeshi w’Umunyatekowa, na Abiyezeri w’Umunyanatoti,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
na Sibekayi w’Umuhusha na Ilayi w’Umwahohi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
na Maharayi w’Umunyanetofa, na Heledu mwene Bāna Umunyanetofa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
na Itayi mwene Ribayi w’i Gibeya y’Ababenyamini, na Benaya w’Umunyapiratoni,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
na Hurayi wo ku tugezi tw’i Gāshi na Abiyeli w’Umunyaruba,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
na Azimaveti w’Umunyabahurimu, na Eliyahaba w’i Shālabini.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Bene Hashemu w’Umugizoni ni Yonatani mwene Shage w’Umuharari,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
na Ahiyamu mwene Sakari w’Umuharari na Elifali mwene Uri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
na Heferi w’Umumekerati na Ahiya w’Umupeloni,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
na Hesero w’Umunyakarumeli na Nārayi mwene Ezubayi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
na Yoweli murumuna wa Natani, na Mibuhari mwene Hagiri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
na Seleki w’Umwamoni, na Naharayi w’i Bēroti utwara intwaro za Yowabu mwene Seruya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
na Ira w’Umuyeteri na Garebu w’Umuyeteri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
na Uriya w’Umuheti na Zabadi mwene Ahilayi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
na Adina mwene Shiza w’Umurubeni, umutware w’Abarubeni n’abantu mirongo itatu hamwe na we,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
na Hanāni mwene Māka na Yoshafati w’Umumituni,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
na Uziya w’Umwashitaroti, na Shama na Yeyeli bene Hotamu w’Umunyaroweri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
na Yediyayeli mwene Shimuri na murumuna we Yoha w’Umutisi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
na Eliyeli w’Umumahavi, na Yeribayi na Yoshaviya bene Elunāmu na Ituma w’Umumowabu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp47.
na Eliyeli na Obedi na Yāsiyeli w’Umumesoba.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 ibyo ku ngoma igice cya: