Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibirori byo kugarura isanduku, na zaburi bashimishije Imana (Zab.96.1-13; 105.1-15; 106.1,47-48)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko binjiza isanduku y’Imana bayitereka hagati mu ihema Dawidi yari yayibambiye, baherako batambira imbere y’Imana ibitambo byoswa, n’iby’ishimwe yuko bari amahoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Dawidi amaze gutamba igitambo cyoswa n’ibitambo by’ishimwe yuko ari amahoro, asabira abantu umugisha mu izina ry’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Maze agaburira abantu ba Isirayeli bose, abagabo n’abagore, umuntu wese amuha irobe ry’umutsima n’igiti cy’inyama, n’umubumbe w’inzabibu zumye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kandi ashyiraho bamwe mu Balewi ngo bakorere imbere y’isanduku y’Uwiteka, bajye bibutsa bashima Uwiteka Imana ya Isirayeli bayisingiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Abo ni aba: Asafu yari umukuru agakurikirwa na Zekariya, na Yeyeli na Shemiramoti, na Yehiyeli na Matitiya, na Eliyabu na Benaya, na Obededomu na Yeyeli bari bafite nebelu n’inanga, kandi Asafu yari afite ibyuma birenga avuza cyane,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
na Benaya na Yahaziyeli abatambyi, bajyaga bavugiriza amakondera imbere y’isanduku y’isezerano ry’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Uwo munsi ni wo Dawidi yatangiye gutegeka Asafu na bene se kuba ari bo bashima Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye, Mwamamaze imirimo yakoze mu mahanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Mumuririmbire, mumuririmbire n’ishimwe, Muvuge imirimo itangaza yakoze yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Mwīrāte izina rye ryera, Imitima y’abashaka Uwiteka yishime.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Mushake Uwiteka n’imbaraga ze, Mushake mu maso he iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Mwibuke imirimo itangaza yakoze, Ibitangaza bye n’amateka yo mu kanwa ke.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Mwa rubyaro rwa Isirayeli umugaragu we mwe, Mwa bana ba Yakobo mwe, abo yatoranije,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Uwiteka ni we Mana yacu, Amateka ye ari mu isi yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Mujye mwibuka isezerano rye iminsi yose, Ijambo yategetse ibihe ibihumbi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ni ryo sezerano yasezeranye na Aburahamu, N’indahiro yarahiye Isaka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Akayikomereza Yakobo kuba itegeko, Akayikomereza Isiraheli kuba isezerano ridashira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ati “Ni wowe nzaha igihugu cy’i Kanāni, Kuba umwandu ukugerewe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Umubare wabo ukiri muke, Muke cyane, na bo ari abashyitsi muri icyo gihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Bazereraga mu mahanga atari amwe, Bava mu gihugu cy’umwami bakajya mu kindi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ntiyakundira umuntu ko abarenganya, Ndetse yabacyahiye abami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ati “Ntimukore ku bo nasīze, Ntimugire icyo mutwara abahanuzi banjye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Muririmbire Uwiteka, mwe abari mu isi mwese, Mwerekane agakiza ke uko bukeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Mwogeze icyubahiro cye mu mahanga, Imirimo itangaza yakoze muyogeze mu mahanga yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Kuko Uwiteka akomeye, akwiriye gusingizwa cyane, Kandi ateye ubwoba arusha imana zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Kuko imana z’abanyamahanga zose ari ibigirwamana, Ariko Uwiteka ni we waremye ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Icyubahiro n’igitinyiro biri kuri we,Imbaraga n’ibyishimo biri iwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Mwa miryango y’amahanga mwe, mwāturire Uwiteka yuko afite icyubahiro n’imbaraga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Mwāturire Uwiteka yuko izina rye rifite icyubahiro, Muze imbere ye muzanye ituro, Musengane Uwiteka ubwiza bwo kwera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Mwe abari mu isi mwese mwe, Muhindire imishitsi imbere ye, Isi irakomeye ntibasha kunyeganyega.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Ijuru rinezerwe isi yishime, Bavugire mu mahanga bati “Uwiteka ari ku ngoma.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Inyanja ihorerane n’ibiyuzuye, Mu gasozi hishimane n’ibihari byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Ni bwo ibiti byo mu ishyamba bizaririmbishwa n’ibyishimo imbere y’Uwiteka, Kuko azanwa no gucira abari mu isi imanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose. 118.1; 136.1; Yer 33.11
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Muvuge muti “Mana y’agakiza kacu, udukize.” Utubumbire hamwe udukuye mu mahanga, Kugira ngo dushime izina ryawe ryera, Twishimire ishimwe ryawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Uwiteka Imana y’Abisirayeli isingizwe, Uhereye kera kose ukageza iteka ryose. Nuko abantu bose baravuga bati “Amen”, basingiza Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Hanyuma asigayo Asafu na bene se imbere y’isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, kugira ngo bahore bakorera imbere y’iyo sanduku, nk’uko byari bikwiriye imirimo y’iminsi yose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
na Obededomu na bene se mirongo itandatu n’umunani, kandi Obededomu mwene Yedutuni na Hosa baba abakumirizi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Kandi ashyiraho Sadoki umutambyi, na bene se b’abatambyi imbere y’ihema ry’Uwiteka ryari ku kanunga k’i Gibeyoni,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
kugira ngo bajye batambira Uwiteka ibitambo byoswa ku cyotero cy’ibitambo byoswa mu gitondo na nimugoroba, nk’uko byari byaranditswe byose mu mategeko y’Uwiteka yategetse Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Kandi hamwe na bo ashyiraho Hemani na Yedutuni n’abandi batoranijwe bakavugwa mu mazina yabo, kugira ngo bahimbaze Uwiteka kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Kandi Hemani na Yedutuni abo bagiraga amakondera n’ibyuma birenga by’abantu bajyaga bavuza, bagiraga n’ibintu bitera indirimbo z’Imana. Kandi bashyiraho bene Yedutuni ngo barinde irembo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Abantu bose baherako barataha umuntu wese ajya iwe, Dawidi asubira iwe ajya gusabira inzu ye umugisha.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 ibyo ku ngoma igice cya: