Somera Bibiriya kuri Telefone
Dawidi anesha Abafilisitiya n’Abamowabu (2 Sam 8.1-18)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Hanyuma y’ibyo Dawidi anesha Abafilisitiya arabacogoza, ahindūra i Gati n’imidugudu yaho, ayinyaga Abafilisitiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Anesha n’i Mowabu, Abamowabu bahinduka abagaragu be, bamuzanira indabukirano.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Bukeye Dawidi anesha Hadarezeri umwami w’i Soba, amugeza i Hamati ubwo Hadarezeri yajyaga gukomeza ubwami bwe ku ruzi Ufurate.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Dawidi amunyaga amagare igihumbi n’abagendera ku mafarashi ibihumbi birindwi, n’ingabo zigenza inzovu ebyiri, maze Dawidi atema ibitsi by’amafarashi akurura amagare yose, ariko asigaza amafarashi akwiriye amagare ijana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Bukeye Abasiriya b’i Damasiko baje gutabara Hadarezeri umwami w’i Soba, Dawidi abicamo abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bibiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Dawidi aherako ashyira ibihome i Siriya ku murwa w’i Damasiko, Abasiriya bahinduka abagaragu ba Dawidi bamuzanira indabukirano. Nuko Uwiteka aha Dawidi kunesha aho yajyaga hose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Dawidi anyaga n’ingabo z’izahabu zatwarwaga n’abagaragu ba Hadarezeri, azizana i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi i Tibuhati n’i Kuni, imidugudu ya Hadarezeri, Dawidi ayikuramo imiringa myinshi cyane. Ni yo Salomo yakoresheje ikidendezi cy’umuringa, n’inkingi n’ibintu by’imiringa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Bukeye Towu umwami w’i Hamati yumvise ko Dawidi yanesheje ingabo za Hadarezeri umwami w’i Soba,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
atuma umwana we Hadoramu ku Mwami Dawidi kumuramutsa, no kumuha impundu z’uko yarwanye na Hadarezeri akamunesha, kuko Hadarezeri yajyaga arwana na Towu. Kandi Hadoramu yari azanye ibintu by’izahabu n’ifeza n’imiringa by’amoko yose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
na byo Umwami Dawidi abitura Uwiteka hamwe n’ifeza n’izahabu, ibyo yari anyaze muri aya mahanga yose: mu Bedomu no mu Bamowabu no mu Bamoni, no mu Bafilisitiya no mu Bamaleki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi Abishayi mwene Seruya anesha Abedomu mu kibaya cy’umunyu, abicamo abantu inzovu imwe n’ibihumbi munani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Maze ashyira ibihome mu Edomu, Abedomu bose bahinduka abagaragu ba Dawidi. Nuko Uwiteka aha Dawidi kunesha aho yajyaga hose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Dawidi ategeka Isirayeli yose, aca imanza zo gukiranuka zitabera mu bantu be bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Yowabu mwene Seruya ni we wari umugaba w’ingabo, na Yehoshafati mwene Ahiludi ni we wari umucurabwenge,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
na Sadoki mwene Ahitubu na Abimeleki mwene Abiyatari ni bo bari abatambyi, na Shavusha ni we wari umwanditsi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
na Benaya mwene Yehoyada ni we wari umutware w’Abakereti n’Abapeleti, na bene Dawidi bari abatware bakikije umwami.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 ibyo ku ngoma igice cya: