Somera Bibiriya kuri Telefone
Abamoni basuzugura intumwa za Dawidi (2 Sam.10.1-6)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Hanyuma y’ibyo Nahashi umwami w’Abamoni aratanga, umwana we yima ingoma ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Dawidi abyumvise aravuga ati “Nzagirira neza Hanuni mwene Nahashi, kuko se yangiriye neza.” Nuko Dawidi atuma intumwa zo kumumara umubabaro wa se. Bukeye abagaragu ba Dawidi bajya mu gihugu cy’Abamoni kwa Hanuni, kumumara umubabaro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ariko ibikomangoma by’Abamoni bibwira Hanuni biti “Mbese ugira ngo Dawidi yubashye so, bituma akoherereza abo kukumara umubabaro? Ahubwo ntuzi ko abagaragu be bazanywe no kwitegereza umurwa kugira ngo bawurimbure, kandi no gutata igihugu?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko Hanuni afata abagaragu ba Dawidi arabamora, akeba imyambaro yabo hagati ku bibuno, aherako arabohereza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Abandi baragenda babwira Dawidi uko ba bagabo bagenjejwe. Atuma kubasanganira kuko abo bagabo bari bakozwe n’isoni cyane. Umwami aravuga ati “Mugume i Yeriko kugeza aho ubwanwa bwanyu buzamerera, muzabone kugaruka.”
Dawidi ahōrera intumwa ze (2 Sam 10.7-19)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Abamoni babonye ko bazinuye Dawidi, Hanuni n’Abamoni bohereza italanto z’ifeza igihumbi kugurira amagare n’abagendera ku mafarashi by’i Mezopotamiya, n’ibyo muri Aramumāka n’iby’i Soba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko bigurira amagare inzovu eshatu n’ibihumbi bibiri, bagurira n’umwami w’i Māka n’ingabo ze baraza bagerera aherekeye i Medeba, Abamoni bava mu midugudu yabo baraterana bajya kurwana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Dawidi abyumvise agaba Yowabu n’ingabo z’abanyambaraga zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Maze Abamoni bava mu mudugudu birema ingamba ku irembo ryawo, kandi abami babatabaye bari ukwabo ku gasozi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Yowabu abonye ko urugamba rumuremeye imbere n’inyuma, atoranya abagabo mu ntore zatoranijwe mu Bisirayeli zose, abarema urugamba bahangana n’Abasiriya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Abandi bantu basigaye abaha murumuna we Abishayi, na bo birema urugamba bahangana n’Abamoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Yowabu abwira Abishayi ati “Abasiriya nibaramuka bandushije amaboko uze kumvuna, kandi nawe Abamoni nibaramuka bakurushije amaboko, nanjye nzakuvuna.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Komera turwane kigabo ku bw’ubwoko bwacu n’imidugudu y’Imana yacu, kandi Uwiteka abigenze uko ashaka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nuko Yowabu n’abari kumwe na we begera Abasiriya ngo barwane, baramuhunga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Abamoni babonye yuko Abasiriya bahunze, na bo bahunga Abishayi murumuna wa Yowabu, biroha mu mudugudu. Maze Yowabu aza i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Bukeye Abasiriya babonye ko baneshejwe imbere y’Abisirayeli batuma impuruza, bakurayo Abasiriya bo hakurya ya rwa ruzi, bari bafite Shofaki umugaba w’ingabo za Hadarezeri ho umugaba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Babibwira Dawidi ateranya Abisirayeli bose, yambuka Yorodani abageraho, arema urugamba ngo arwane na bo. Nuko Dawidi amaze kurema urugamba ahangana n’Abasiriya, Abasiriya barwana na we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Abasiriya bahunga Abisirayeli, Dawidi abicamo abarwaniraga ku magare, umubare wayo yari ibihumbi birindwi, n’ingabo zigenza inzovu enye, yica na Shofaki umugaba w’ingabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nuko abagaragu ba Hadarezeri babonye yuko baneshejwe imbere y’Abisirayeli, bayoboka Dawidi bamuhakwaho. Kandi n’Abasiriya bahakana ko batazongera kuvuna Abamoni ukundi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 ibyo ku ngoma igice cya: