Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko umwaka utashye mu gihe abami batabarira, Yowabu ateza ingabo zikomeye igihugu cy’Abamoni aracyoreka, maze araza agota i Raba, ariko Dawidi asigara i Yerusalemu. Yowabu atsinda i Raba arahasenya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Dawidi yenda ikamba ry’umwami waho arimukura ku mutwe, areba kuremera kwaryo kwari italanto y’izahabu kandi ryari ritatsweho amabuye y’igiciro cyinshi, baherako baryambika Dawidi mu mutwe. Muri uwo mudugudu akuramo iminyago myinshi cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Akuramo n’abantu bo muri wo, abakereza inkero n’ibyuma biharura n’intorezo. Uko ni ko Dawidi yagenje imidugudu y’Abamoni yose, hanyuma Dawidi n’ingabo ze zose basubira i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Hanyuma y’ibyo habaho intambara y’Abafilisitiya i Gezeri. Muri iyo ntambara Sibekayi w’Umuhusha yica Sipayi wo mu bana b’igihanda, maze baraneshwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Bukeye hongera kuba intambara y’Abafilisitiya. Eluhanani mwene Yayiri yica Lahumi murumuna wa Goliyati w’Umugiti, uruti rw’icumu rye rwari rumeze nk’igiti kiboherwaho imyenda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Bukeye hongera kubaho intambara i Gati. Hari umugabo muremure cyane, wari ufite intoki n’amano byose ari makumyabiri na bine, ku kuboko hagiye habaho esheshatu no ku kirenge atandatu, kandi na we yabyawe na cya gihanda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko asuzugura Abisirayeli, Yonatani mwene Shimeya mukuru wa Dawidi aramwica.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Abo babyawe na cya gihanda cy’i Gati, batsembwa na Dawidi n’abagaragu be.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 ibyo ku ngoma igice cya: