Somera Bibiriya kuri Telefone
Satani yoshya Dawidi kubara Abisirayeli. Imana imuhanisha mugiga (2 Sam. 24.1-25)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bukeye Satani ahagurukira Abisirayeli, yoshya Dawidi kubara Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Dawidi abwira Yowabu n’abatware b’abantu ati “Nimugende mubare Abisirayeli, uhereye i Bērisheba ukageza i Dani, maze muze mumbwire kugira ngo menye umubare wabo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Yowabu aravuga ati “Uwiteka nagwize abantu be barute umubare wari usanzwe incuro ijana. Ariko nyagasani mwami, bose si abagaragu ba databuja? None databuja ubishakiye iki? Ni iki gituma ushyirisha Abisirayeli ho urubanza?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ariko ijambo ry’umwami riganza irya Yowabu. Nuko Yowabu aragenda, agenda igihugu cya Isirayeli cyose maze asubira i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Yowabu azanira Dawidi umubare w’abantu uko babazwe. Abisirayeli bari agahumbagiza n’agahumbi, abagabo bambara inkota. Abayuda na bo bari uduhumbi tune n’inzovu ndwi, abagabo bambara inkota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ariko ntiyabariyemo Abalewi n’Ababenyamini, kuko ijambo ry’umwami ryari ryamuzinuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Maze Imana irabirakarira, ni cyo cyatumye itera Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Dawidi abwira Imana ati “Ndacumuye cyane kuko nakoze ibyo, ariko noneho ndakwinginze kuraho gukiranirwa k’umugaragu wawe, kuko nakoze iby’ubupfu bwinshi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Uwiteka abwira Gadi bamenya wa Dawidi ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Genda ubwire Dawidi uti ‘Uwiteka avuze atya ati: Nkuzaniye ibihano bitatu, hitamo kimwe abe ari cyo nguhanisha.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko Gadi asanga Dawidi aramubwira ati “Uwiteka avuze ngo ‘Hitamo icyo ushaka
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
ari uguterwa n’inzara imyaka itatu, cyangwa kumarwaho n’ababisha bawe amezi atatu inkota zabo zikugeraho, cyangwa se, inkota y’Uwiteka iminsi itatu, ari yo mugiga yatera mu gihugu, na marayika w’Uwiteka akarimbura mu gihugu cya Isirayeli cyose.’ Nuko rero tekereza umbwire uko nsubiza uwantumye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Dawidi abwira Gadi ati “Ndashobewe rwose. Reka nigwire mu maboko y’Imana kuko imbabazi zayo ari nyinshi cyane, ne kugwa mu maboko y’abantu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nuko Uwiteka ateza Isirayeli mugiga. Mu Isirayeli hapfamo abagabo inzovu ndwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Imana ituma marayika i Yerusalemu kuharimbura. Yenda kuharimbura, Uwiteka arareba arakuruka iyo nabi, abwira marayika urimbura ati “Birahagije noneho unamura ukuboko kwawe.” Kandi marayika w’Uwiteka yari ahagaze ku mbuga ya Orunani w’Umuyebusi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Dawidi yubura amaso abona marayika w’Uwiteka ahagaze hagati y’isi n’ijuru, afite inkota mu ntoki ze ayerekeje i Yerusalemu. Dawidi n’abakuru bari bambaye ibigunira, bagwa hasi bubamye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Dawidi abwira Imana ati “Mbese si jye wategetse ko abantu babarwa? Ni jye wacumuye ngakora iby’ubugoryi bwinshi, ariko izi ntama zo zacumuye iki? Ndakwinginze Uwiteka Mana yanjye, ukuboko kwawe kube ari jye kwerekeraho n’inzu ya data, ariko si ku bantu bawe ngo baterwe na mugiga.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nuko marayika w’Uwiteka ategeka Gadi kubwira Dawidi, ko azamuka akubakira Uwiteka igicaniro ku mbuga ya Orunani w’Umuyebusi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nuko Dawidi azamurwa n’ijambo rya Gadi avuze mu izina ry’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Orunani arahindukira abona marayika, abahungu be bane bari kumwe na we barihisha. Kandi Orunani yahuraga ingano.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko Dawidi ajya kwa Orunani, Orunani arebye abona Dawidi, maze ava mu mbuga yubika amaso imbere ya Dawidi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Dawidi aherako abwira Orunani ati “Mpa ikibanza kuri iyi mbuga nubakireho Uwiteka igicaniro, turayigura ibiguzi uko igiciro cyayo cyose kiri, kugira ngo mugiga ikurwe mu bantu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Orunani abwira Dawidi ati “Yijyane nyagasani mwami, ukore uko ushaka. Dore nguhaye inka ho ibitambo byoswa, nguhaye n’ibihurisho ho inkwi, n’ingano ngo zibe ituro ry’ifu. Byose ndabitanze.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Umwami Dawidi abwira Orunani ati “Oya, ahubwo ndabigura nawe rwose, ntange igiciro cyabyo cyose kuko ntashaka kwenda ibyawe ngo mbiture Uwiteka, kandi sinatamba igitambo cyoswa ntagitanzeho ibyanjye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Nuko Dawidi agura na Orunani ikibanza izahabu, kuremera kwazo kwari shekeli magana atandatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Dawidi aherako yubakira Uwiteka igicaniro, atamba ibitambo byoswa n’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro, yambaza Uwiteka. Uwiteka amusubirisha umuriro uva mu ijuru, ujya ku gicaniro cy’igitambo cyoswa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Uwiteka ategeka marayika, asubiza inkota ye mu rwubati rwayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Icyo gihe Dawidi abonye ko Uwiteka yamushubirije ku mbuga ya Orunani w’Umuyebusi, ni ko kujya atambirayo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Kuko ihema ry’Uwiteka Mose yakoreye mu butayu, n’icyotero cy’ibitambo byoswa, muri iyo minsi byari ahantu ho ku kanunga i Gibeyoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Ariko Dawidi ntiyabasha kujya imbere yayo ngo agishe Imana inama, kuko yari yaratinye inkota ya marayika w’Uwiteka.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 ibyo ku ngoma igice cya: