Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ibihe bya bene Aroni byari ibi: bene Aroni ni Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nadabu na Abihu babanjirije se gupfa, kandi nta bana bagiraga. Ni cyo cyatumye Eleyazari na Itamari bakora umurimo w’ubutambyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Dawidi afatanya na Sadoki wo muri bene Eleyazari, na Ahimeleki wo muri bene Itamari kubagabanya imirimo nk’uko ibihe byabo byari biri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kandi muri bene Eleyazari habonekamo abagabo bakomeye benshi baruta abo muri bene Itamari, uko ni ko bagabanijwe: muri bene Eleyazari bari abatware b’amazu ya ba sekuruza cumi na batandatu, kandi muri bene Itamari uko amazu ya ba sekuruza babo yari ari, bari umunani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Uko ni ko bagabanijwe n’ubufindo ibice byombi, kuko hariho abatware b’ubuturo bwera n’abatware b’Imana muri bene Eleyazari na bene Itamari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko Shemaya mwene Netanēli umwanditsi wo mu Balewi, abandikira imbere y’umwami n’abatware n’imbere y’umutambyi Sadoki, na Ahimeleki mwene Abiyatari, n’imbere y’abatware b’amazu ya ba sekuruza b’abatambyi n’ab’Abalewi, inzu imwe itoranirizwa Eleyazari n’indi itoranirizwa Itamari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Maze ubufindo bwa mbere butoranya Yehoyaribu, ubwa kabiri Yedaya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ubwa gatatu Harimu, ubwa kane Seworimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ubwa gatanu Malikiya, ubwa gatandatu Miyamini.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ubwa karindwi Hakosi, ubwa munani Abiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ubwa cyenda Yeshuwa, ubwa cumi Shekaniya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ubwa cumi na bumwe Eliyashibu, ubwa cumi na bubiri Yakimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ubwa cumi na butatu Hupa, ubwa cumi na bune Yeshebeyabu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ubwa cumi na butanu Biluga, ubwa cumi na butandatu Imeri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ubwa cumi na burindwi Heziri, ubwa cumi n’umunani Hapisesi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ubwa cumi n’icyenda Petahiya, ubwa makumyabiri Yezekeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ubwa makumyabiri na bumwe Yakini, ubwa makumyabiri na bubiri Gamuli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Ubwa makumyabiri na butatu Delaya, ubwa makumyabiri na bune Māziya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ibi ni byo bihe byabo uko bakoraga, ngo bajye binjira mu nzu y’Uwiteka bakurikije itegeko bahawe na Aroni sekuruza wabo, nk’uko Uwiteka Imana ya Isirayeli yamutegetse.
Abatware bo mu Balewi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ngaba abatware bo muri bene Lewi bandi: uwa bene Amuramu ni Shubayeli, uwa bene Shubayeli ni Yedeya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Mu Barehabiya, umutware wabo ni Ishiya. Ni we wari mukuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Uwa bene Isuhari ni Shelomoti, uwa bene Shelomoti ni Yahati.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Uwa bene Heburoni: uwa mbere ni Yeriya, uwa kabiri ni Amariya, uwa gatatu ni Yahaziyeli, uwa kane ni Yekameyamu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Bene Uziyeli ni Mika, uwa bene Mika ni Shamiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Murumuna wa Mika ni Ishiya, uwa bene Ishiya ni Zekariya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Bene Merari ni Mahali na Mushi, bene Yāziya ni Beno.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Bene Merari, aba Yāziya ni Beno na Shohamu, na Zakuri na Iburi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Uwa Mahali ni Eleyazari, kandi nta bana b’abahungu yari afite.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Mu Bakishi, bene Kishi ni Yeramēli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Na bene Mushi ni Mahali na Ederi na Yerimoti. Abo ni bo bahungu b’Abalewi nk’uko amazu ya ba sekuruza babo yari ari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Kandi na bo bafinda ubufindo nka bene wabo, ari bo bahungu ba Aroni, imbere y’Umwami Dawidi n’imbere ya Sadoki na Ahimeleki, kandi n’imbere y’abatware b’amazu ya ba sekuruza b’abatambyi n’Abalewi. Umutware w’inzu ya ba sekuruza yafindaga nka murumuna we.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 ibyo ku ngoma igice cya: