Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ibihe by’abakumirizi ni ibi: mu Bakōra ni Meshelemiya mwene Kore, wo muri bene Asafu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Meshelemiya yari afite abana b’abahungu: uw’imfura ni Zekariya, uw’ubuheta ni Yediyayeli, uwa gatatu ni Zebadiya, uwa kane ni Yatiniyeli,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
uwa gatanu ni Elamu, uwa gatandatu ni Yehohanani, uwa karindwi ni Eliyowenayi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Obededomu na we yari afite abana b’abahungu: uw’imfura ni Shemaya, uw’ubuheta ni Yehozabadi, uwa gatatu ni Yowa, uwa kane ni Sakari, uwa gatanu ni Netanēli,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
uwa gatandatu ni Amiyeli, uwa karindwi ni Isakari, uwa munani ni Pewuletayi, kuko Imana ihaye Obededomu umugisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kandi umuhungu we Shemaya abyara abana b’abahungu, ari bo batwaye inzu ya se kuko bari abagabo b’abanyambaraga b’intwari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Bene Shemaya ni Otuni na Refayeli na Obedi na Elizabadi, na bene se bari intwari ari bo Elihu na Semakiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Abo bose bari abo mu bahungu ba Obededomu, bo n’abahungu babo na bene se, abantu b’abanyambaraga babasha uwo murimo, bari bene Obededomu mirongo itandatu na babiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Meshelemiya yari afite abana b’abahungu, na bene se abagabo b’intwari cumi n’umunani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kandi Hosa wo muri bene Merari, yari afite abana b’abahungu. Shimuri ni we wari umukuru wabo (kuko nubwo atari uw’imfura, se yamugize umutware).
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Uwa kabiri ni Hilukiya, uwa gatatu ni Tebaliya, uwa kane ni Zekariya. Abahungu ba Hosa na bene se bose bari cumi na batatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ibihe by’abakumirizi byari ibyabo, ni byo by’abagabo bakomeye bafite ibyo bashinzwe nka bene wabo, bagakora umurimo wo mu nzu y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Bafindira aboroheje n’abakomeye uko amazu ya ba sekuruza yari ari, ngo bamenye abo kurinda amarembo yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ubwo ku ruhande rw’iburasirazuba bwerekana Shelemiya. Maze bafindira umuhungu wa Zekariya umujyanama w’umunyabwenge, ubwe bwerekana uruhande rw’ikasikazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kandi ubwa Obededomu bwerekana uruhande rw’ikusi, n’abahungu be bahabwa ububiko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ubwa Shupimu na Hosa bwerekana uruhande rw’iburengerazuba ku irembo rya Sheleketi, ku rutindo ruzamukirwaho, abarinzi bateganye n’abarinzi bandi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Uruhande rw’iburasirazuba hariho Abalewi batandatu, n’urw’ikasikazi babaga bane uko bukeye, urw’ikusi babaga bane uko bukeye, n’ab’ububiko babiri babiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kandi i Parubari h’iburengerazuba babaga bane ku rutindo, na babiri i Parubari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ibyo ni byo bihe by’abakumirizi bo muri bene Kōra, n’abo muri bene Merari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Mu Balewi, Ahiya ni we wari umutware w’ububiko bw’inzu y’Imana, kandi w’ububiko bw’ibintu byashinganywe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Bene Lādani ni bo Bagerushoni ba Lādani, abatware b’amazu ya ba sekuruza ya Lādani w’Umugerushoni, ni Yehiyeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Bene Zetamu na murumuna we Yoweli, ni bo bari abatware b’ububiko bw’inzu y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Mu Bamuramu no mu Bisuhari, no mu Baheburoni no mu Buziyeli,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Shebuweli mwene Gerushomu mwene Mose, ni we wari umutware w’ububiko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Kandi bene se, Eliyezeri abyara Rehabiya, mwene Rehabiya ni Yeshaya, mwene Yeshaya ni Yoramu, mwene Yoramu ni Zikiri, mwene Zikiri ni Shelomoti.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Shelomoti uwo na bene se ni bo bari abatware b’ububiko bw’ibintu byashinganywe, ibyo Umwami Dawidi n’abatware b’amazu ya ba sekuruza, n’abatware batwara ibihumbi n’abatwara amagana n’abagaba b’ingabo bashinganye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Ibyo bashinganye byavuye mu minyago yo mu ntambara, babishinganira gusana inzu y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Kandi ibyo Samweli bamenya, na Sawuli mwene Kishi na Abuneri mwene Neri, na Yowabu mwene Seruya bashinganye, umuntu wese washinganaga ikintu cyose, byategekwaga na Shelomoti na bene se.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Mu Bisuhari, Kenaniya n’abahungu be bategekaga Abisirayeli ku murimo wo hanze, bakaba abatware n’abacamanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Mu Baheburoni, Hashabiya na bene se, abagabo b’intwari igihumbi na magana arindwi, ni bo batwaraga Abisirayeli bo hakurya ya Yorodani iburengerazuba, ku murimo w’Uwiteka wose no ku murimo w’umwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Mu Baheburoni Yeriya ni we wari umutware wabo. (Iby’Abaheburoni mu mwaka wa mirongo ine ku ngoma ya Dawidi, babirondoye mu gitabo cy’amazu ya ba sekuruza uko babyaranye. Muri bo basanga abagabo b’abanyambaraga b’intwari i Yazeri y’i Galeyadi.)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Na bene se, abagabo b’intwari bari ibihumbi bibiri na magana arindwi, abatware b’amazu ya ba sekuruza. Ni bo Umwami Dawidi yagize ibisonga mu Barubeni n’Abagadi n’ab’igice cy’umuryango wa Manase, cy’ibintu by’Imana byose n’icy’iby’umwami.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 ibyo ku ngoma igice cya: