Somera Bibiriya kuri Telefone
Dawidi yihanangiriza abantu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Dawidi yateranirije i Yerusalemu abatware ba Isirayeli bose, n’abatware b’imiryango n’abatware b’imitwe yakoreraga umwami bafata ibihe, n’abatware batwara ibihumbi n’abatwara amagana, n’abatware b’ibintu byose n’amatungo by’umwami, n’abahungu be n’inkone, n’abagabo b’abanyambaraga b’intwari bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Umwami Dawidi aherako arahaguruka, avuga ahagaze ati “Nimunyumve bene data kandi bantu banjye, nari mbisanganywe mu mutima kuzubakira Isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, inzu yo kuruhukiramo ikaba n’intebe y’ibirenge by’Imana yacu, kandi nari niteguye kubaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ariko Imana irambwira iti ‘Ntiwubakire izina ryanjye inzu kuko uri umugabo w’umunyantambara, kandi wavushije amaraso menshi.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nyamara Uwiteka Imana ya Isirayeli yarandobanuye, intoranya mu muryango wa data wose ngo mbe umwami wa Isirayeli iteka ryose, kuko yatoranije Yuda ikamugira imfura, kandi mu muryango wa Yuda igatoranyamo inzu ya data, kandi mu bahungu ba data ikaba ari jye yishimira kugira umwami w’Abisirayeli bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kandi mu bahungu banjye bose (kuko Uwiteka yampaye abana b’abahungu benshi), atoranyamo umuhungu wanjye Salomo kuba ari we wicara ku ntebe y’ubwami bw’Uwiteka, ategeka Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
“Arambwira ati ‘Umuhungu wawe Salomo ni we uzubaka inzu yanjye n’ibikari byanjye, kuko namutoranije ngo abe umwana wanjye, nanjye mbe se.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kandi nzakomeza ubwami bwe iteka ryose, nagira umwete wo kwitondera amategeko n’amateka byanjye nk’uko ameze kuri ubu.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
“Nuko rero imbere y’Abisirayeli bose ari ryo teraniro ry’Uwiteka, kandi imbere y’Imana yacu yumva, mwitondere amategeko yose y’Uwiteka Imana yanyu muyamenye, mubone gutwara iki gihugu cyiza mukazakiraga abana banyu bazabazungura, kibe gakondo yabo iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“Nawe Salomo mwana wanjye, umenye Imana ya so, ujye uyikorera n’umutima utunganye kandi ukunze, kuko Uwiteka agenzura imitima yose, akamenya ibyo imitima yibwira byose, numushaka uzamubona, ariko numureka azaguca iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko wirinde, kuko Uwiteka ari wowe yatoranije kubakira inzu ubuturo bwera, shyiraho imbaraga ubikore.”
Dawidi aha Salomo icyitegererezo cy’urusengero
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko Dawidi aha umuhungu we Salomo icyitegererezo cy’ibaraza ry’urusengero, n’icy’amazu yarwo n’icy’ububiko bwarwo, n’icy’ibyumba byarwo byo hejuru, n’ibyo muri rwo imbere, n’icy’ahantu h’intebe y’ihongerero.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
N’icyitegererezo cy’ibyo yaheshejwe n’umwuka byose, iby’ibikari by’inzu y’Uwiteka, n’iby’ibyumba biyikikije byose, n’ububiko bw’inzu y’Imana, n’ububiko bw’ibintu byashinganywe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kandi n’iby’ibihe by’abatambyi n’Abalewi, n’iby’imirimo yose yakorerwaga inzu y’Uwiteka, n’iby’ibintu byose byakoreshwaga mu nzu y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi amuha izahabu zigezwe zo gucurishwamo ibintu by’izahabu byose bikoreshwa imirimo yose, amuha n’ifeza zigezwe zo gucurishamo ibintu by’ifeza byose bikoreshwa imirimo yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kandi amugerera izahabu zo gucurishwamo ibitereko by’amatabaza n’amatabaza yabyo y’izahabu, agera izahabu z’igitereko cyose n’iz’amatabaza yacyo, kandi amugerera n’ifeza z’ibitereko by’amatabaza by’ifeza, agera ifeza z’igitereko cyose n’iz’amatabaza yacyo, uko igitereko cyose gikoreshwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Amugerera n’izahabu z’ameza y’imitsima yo kumurikwa imbere y’Imana, izahabu z’ameza yose, kandi n’ifeza z’ameza y’ifeza,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
n’ibyo kwaruza inyama n’ibyungu n’ibikombe by’izahabu nziza, agerera icyungu cy’izahabu cyose izahabu zacyo, n’icy’ifeza cyose ifeza zacyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kandi agerera igicaniro cyo koserezaho imibavu izahabu itunganijwe, kandi amuha n’izahabu z’igishushanyo cy’igare, n’ibishushanyo by’abakerubi batanze amababa bagatwikira isanduku y’isezerano ry’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Dawidi aravuga ati “Ibyo byose nabimenyeshejwe n’ibyanditswe n’ukuboko k’Uwiteka, iyo ni yo mirimo yose ikurikije iki cyitegererezo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Maze Dawidi abwira umuhungu we Salomo ati “Komera ushikame uzabikore, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana ari yo Mana yanjye izabana nawe. Ntizagusiga, ntizaguhāna kugeza aho imirimo yose y’ibizakoreshwa mu nzu y’Uwiteka izarangirira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Kandi dore hariho n’ibihe by’abatambyi n’Abalewi by’umurimo wose w’inzu y’Imana, kandi mu murimo w’uburyo bwose uzaba ufite umuntu w’umuhanga ukunze wese wo gukora umurimo wose, kandi n’abatware na ba rubanda bose bazahora biteguye kukumvira rwose.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 ibyo ku ngoma igice cya: