Somera Bibiriya kuri Telefone
Abakomoka kuri Rubeni
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Rubeni yari imfura ya Isirayeli, ariko ubutware bwe bw’umwana w’imfura barabumwaka, kuko yashize isoni kuri muka se, babuha bene Yosefu mwene Isirayeli. Nyamara (Yosefu) ntiyari akwiriye gutangiririrwaho mu mubare w’amazina nk’uwavutse ari imfura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Kandi Yuda yagwije amaboko muri bene se, kuri we hakomotse umwami. Ariko ubutware bw’umwana w’imfura bwari ubwa Yosefu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Bene Rubeni imfura ya Isirayeli ni Henoki na Palu, na Hesironi na Karumi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Mwene Yoweli ni Shemaya, mwene Shemaya ni Gogi, mwene Gogi ni Shimeyi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
mwene Shimeyi ni Mika, mwene Mika ni Reyaya, mwene Reyaya ni Bāli,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
mwene Bāli ni Bēra, ni we Tigulatipilineseri umwami wa Ashuri yajyanye ho umunyago, ari we wari umutware w’Abarubeni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Bene Bēra uko imiryango yabo iri, ni yo yanditswe mu bya ba sekuruza uko kuvuka kwabo kwari kuri, umukuru ni Yeyeli na Zekariya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
na Bela mwene Azazi mwene Shema mwene Yoweli, waturaga muri Aroweri akageza i Nebo n’i Bālimeyoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kandi agatura n’iburasirazuba akageza ahagana mu ishyamba, uhereye ku ruzi rwa Ufurate kuko imikumbi yabo yari igwiriye mu gihugu cy’i Galeyadi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Maze ku ngoma ya Sawuli barwana n’Abahagari barabica, baherako batura mu mahema yabo, bakwira igihugu cyose cy’iburasirazuba bw’i Galeyadi.
Abakomoka kuri Gadi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Bene Gadi batura babitegeye, mu gihugu cy’i Bashani ukageza Saleka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Yoweli ni we wari mukuru, uwa kabiri ni Shafamu, na Yanayi na Shafati i Bashani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Na bene wabo bo mu mbyaro za ba sekuruza babo, Mikayeli na Meshulamu na Sheba, na Yorayi na Yakani na Ziya na Eberi, uko ari barindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Aba ni bo bene Abihayili mwene Huri mwene Yarowa, mwene Gileyadi mwene Mikayeli mwene Yeshishayi, mwene Yahudo mwene Buzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ahi mwene Abudiyeli mwene Guni, ni we wari umutware w’amazu ya ba sekuruza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Abo baturaga i Galeyadi muri Bashani, mu midugudu yaho no mu bikingi byose by’i Sharoni ukageza aho bigarukira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Abo bose barabazwe, uko kuvuka kwabo kwari kuri ku ngoma ya Yotamu umwami w’i Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu umwami wa Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Muri bene Rubeni n’Abagadi n’igice cy’umuryango wa Manase, harimo abagabo b’intwari zibasha gutwara ingabo n’inkota no kurasanisha imiheto z’abahanga mu ntambara, zose zari ingabo inzovu enye n’ibihumbi bine na magana arindwi na mirongo itandatu, ni bo babashaga gutabara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Barwana n’Abahagari na Yeturi na Nafishi na Nadabu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Bakirwana na bobaratabarwa, Abahagari n’abari kumwe na bo bose batangwa mu maboko y’Abarubeni n’Abagadi n’Abamanase, kuko batakambiye Imana muri iyo ntambara, ikemera guhendahendwa kuko bayiringiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Maze banyaga amatungo yabo, ingamiya inzovu eshanu n’intama inzovu ebyiri n’ibihumbi bitanu, n’indogobe ibihumbi bibiri n’abantu agahumbi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Benshi baguye mu ntambara kuko iyo ntambara yari ivuye ku Mana. Baherako batura muri icyo gihugu, kugeza igihe bajyaniwe ho iminyago.
Abakomoka kuri Manase
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ab’igice cy’umuryango wa Manase batura muri icyo gihugu, uhereye i Bashani ukageza i Bāliherumoni n’i Seniri no ku musozi wa Herumoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Aba ni bo bari abatware b’amazu ya ba sekuruza babo: Eferi na Ishi na Eliyeli na Aziriyeli, na Yeremiya na Hodaviya na Yahudiyeli. Bari abanyambaraga b’intwari b’ibirangirire n’abatware b’amazu ya ba sekuruza babo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Hanyuma bacumura ku Mana ya ba sekuruza babo, bakajya bararikira imana z’abanyamahanga bo muri icyo gihugu, abo Imana yabarimburiye imbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Hanyuma Imana ya Isirayeli ihata umutima wa Puli umwami wa Ashūri n’umutima wa Tigulatipilineseri umwami wa Ashūri, ajyana ho iminyago Abarubeni n’Abagadi n’ab’igice cy’umuryango wa Manase, abajyana i Hala n’i Habora n’i Hara, no ku mugezi w’i Gozani na bugingo n’ubu.
Abatambyi bakuru bakomoka kuri Lewi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Bene Lewi ni Gerushoni na Kohati na Merari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Bene Kohati ni Amuramu na Isuhari, na Heburoni na Uziyeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Bene Amuramu ni Aroni na Mose na Miriyamu. Bene Aroni ni Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Eleyazari abyara Finehasi, Finehasi abyara Abishuwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Abishuwa abyara Buki, Buki abyara Uzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Uzi abyara Zerahiya, Zerahiya abyara Merayoti.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Merayoti abyara Amariya, Amariya abyara Ahitubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Ahitubu abyara Sadoki, Sadoki abyara Ahimāzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Ahimāzi abyara Azariya, Azariya abyara Yohanani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Yohanani abyara Azariya, (ari we wakoraga umurimo w’ubutambyi mu nzu Salomo yubatse i Yerusalemu).
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Azariya abyara Amariya, Amariya abyara Ahitubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Ahitubu abyara Sadoki, Sadoki abyara Shalumu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Shalumu abyara Hilukiya, Hilukiya abyara Azariya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Azariya abyara Seraya, Seraya abyara Yehosadaki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Yehosadaki yajyagiye ari umunyagano, ubwo Uwiteka yanyagishaga Abayuda n’ab’i Yerusalemu Nebukadinezari.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 ibyo ku ngoma igice cya: