Somera Bibiriya kuri Telefone
Abakomoka kuri Isakari
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bene Isakari ni Tola na Puwa, na Yashubu na Shimuroni, ni bane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Bene Tola ni Uzi na Refaya na Yeriyeli, na Yahumayi na Ibusamu na Shemweli. Abatware b’inzu ya sekuruza Tola bari abagabo b’abanyambaraga b’intwari mu bihe byabo, ku ngoma ya Dawidi umubare wabo bari inzovu ebyiri n’ibihumbi bibiri na magana atandatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Bene Uzi ni Izurahiya, bene Izurahiya ni Mikayeli na Obadiya, na Yoweli na Ishiya. Uko ari batanu bose bari abatware.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kandi muri bo, uko kuvuka kwabo kwari kuri ukurikije amazu ya ba sekuruza, harimo imitwe y’ingabo zo kurwana intambara zose zari inzovu eshatu n’ibihumbi bitandatu, kuko bari bafite abagore benshi n’abana b’abahungu benshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kandi bene wabo bo mu miryango yose ya Abisakari, abagabo b’abanyambaraga b’intwari uko banditswe mu gitabo cyo kuvuka kwabo, bari inzovu munani n’ibihumbi birindwi.
Abakomoka kuri Benyamini
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Bene Benyamini ni Bela na Bekeri na Yediyayeli, ni batatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Bene Bela ni Esiboni na Uzi na Uziyeli, na Yerimoti na Iri, ni batanu. Abatware b’amazu ya ba sekuruza bari abagabo b’abanyambaraga b’intwari, babazwe uko kuvuka kwabo kwari kuri, baba inzovu ebyiri n’ibihumbi bibiri na mirongo itatu na bane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Bene Bekeri ni Zimira na Yowasi na Eliyezeri, na Eliyowenayi na Omuri na Yerimoti, na Abiya na Anatoti na Alemeti. Abo bose bari bene Bekeri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Babazwe uko kuvuka kwabo kwari kuri bakurikirana, abatware b’amazu ya ba sekuruza babo bari abagabo b’abanyambaraga b’intwari inzovu ebyiri na magana abiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nwene Yediyayeli ni Biluhani, bene Biluhani ni Yewushi na Benyamini na Ehudi na Kenāna, na Zetani na Tarushishi na Ahishahari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Abo bose bari bene Yediyayeli, uko abatware b’amazu ya ba sekuruza babo bari bari. Bari abagabo b’abanyambaraga b’intwari inzovu imwe n’ibihumbi birindwi na magana abiri babashaga gutabara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Shupimu na Hupimu bari bene Iri, Hushimu yari mwene Aheri.
Abakomoka kuri Nafutali
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Bene Nafutali ni Yahisēli na Guni na Yeseri na Shalumu, abahungu ba Biluha.
Abakomoka kuri Manase
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Bene Manase ni Asiriyeli wabyawe n’umugore we, (inshoreke ye Umunyaramukazi ni yo yabyaye Makiri se wa Gileyadi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Makiri arongora umugore kwa Hupimu na Shupimu, murumuna we yari Māka). Umuhungu we wa kabiri witwaga Selofehadi, Selofehadi yabyaye abakobwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Māka muka Makiri abyara umwana w’umuhungu amwita Pereshi, murumuna we yitwaga Shereshi kandi n’abahungu be ni Ulamu na Rakemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Mwene Ulamu ni Bedani. Abo ni bo bari bene Gileyadi mwene Makiri mwene Manase.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Mushiki we Hamoleketi abyara Ishihodi na Abiyezeri na Mahila.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Bene Shemida ni Ahiyani na Shekemu, na Likuhi na Aniyamu.
Abakomoka kuri Efurayimu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Bene Efurayimu ni Shutela, mwene Shutela ni Beredi, mwene Beredi ni Tahati, mwene Tahati ni Eleyada, mwene Eleyada ni Tahati.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Mwene Tahati ni Zabadi, mwene Zabadi ni Shutela na Ezeri na Eleyada, bishwe n’Abanyagati bavukiye muri icyo gihugu kuko bamanuwe no kunyaga inka zabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Maze Efurayimu se amara iminsi myinshi arira, bene se baza kumumara umubabaro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Bukeye ataha ku mugore we asama inda, abyara umwana w’umuhungu amwita Beriya, kuko urubyaro rwe rwagize ibyago.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
(Kandi umukobwa we yitwaga Shēra, ari we wubatse i Betihoroni yo hepfo n’iyo haruguru, na Uzenishēra).
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Umuhungu we yari Refa na Reshefu na Tela umuhungu we, mwene Tela ni Tahani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Mwene Tahani ni Lādani, mwene Lādani ni Amihudi, mwene Amihudi ni Elishama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Mwene Elishama ni Nuni, mwene Nuni ni Yosuwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Kandi gakondo yabo n’inturo zabo byari i Beteli n’imidugudu yaho, iburasirazuba n’i Nārani n’iburengerazuba n’i Gezeri n’imidugudu yaho, kandi n’i Shekemu n’imidugudu yaho ukageza Aza n’imidugudu yaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Kandi no ku ngabano z’Abamanase: i Betisheyani n’imidugudu yaho, n’i Tānaki n’imidugudu yaho, n’i Megido n’imidugudu yaho, n’i Dori n’imidugudu yaho. Muri iyo midugudu, bene Yosefu mwene Isirayeli ni ho babaga.
Abakomoka kuri Asheri
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Bene Asheri ni Imuna na Ishiva na Ishivi, na Beriya na mushiki wabo Sera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Bene Beriya ni Heberi na Malikiyeli se wa Biruzawiti.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Heberi yabyaye Yafuleti na Shomeri, na Hotamu na mushiki wabo Shuwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Bene Yafuleti ni Pasaki na Bimuhali na Ashuvati. Abo ni bo bari abana ba Yafuleti.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Bene Shemeri ni Ahi na Rohuga, na Yehuba na Aramu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Kandi bene Helemu murumuna we ni Sofa na Imuna, na Sheleshi na Amali.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Bene Sofa ni Suwa na Haruneferi, na Shuwali na Beri na Imura,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
na Beseri na Hodi na Shama, na Shilusha na Yitirani na Bēra.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Bene Yeteri ni Yefune na Pisipa na Ara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Bene Ula ni Ara na Haniyeli na Risiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Abo bose bari bene Asheri n’abatware b’amazu ya ba sekuruza, abagabo batowe b’abanyambaraga b’intwari, aba mbere mu batware. Kandi umubare wabo wabazwe uko kuvuka kwabo kwari kuri ngo bakore umurimo wo kurwana intambara, bari abagabo inzovu ebyiri n’ibihumbi bitandatu.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 ibyo ku ngoma igice cya: