Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko ubwo Kristo yababarijwe mu mubiri mube ari ko namwe mwambara uwo mutima we nk’intwaro, kuko ubabarizwa mu mubiri aba amaze kureka ibyaha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
ngo ahereko amare iminsi isigaye akiri mu mubiri atakigengwa n’irari rya kamere y’abantu, ahubwo akora ibyo Imana ishaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kuko igihe cyashize cyari gihagije gukora ibyo abapagani bakunda gukora, no kugira ingeso z’isoni nke, n’izo kurarikira no kunywa inzoga nyinshi, no kugira ibiganiro bibi no gusinda, n’imigenzo izira cyane y’abasenga ibishushanyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Basigaye batangazwa n’uko muri ibyo mudafatanya na bo gushayisha no gukabya ubukubaganyi nka bo bakabasebya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
nyamara bazabibazwa n’uwiteguye guca imanza z’abazima n’abapfuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kuko icyatumye abapfuye na bo babwirwa ubutumwa bwiza, ari ukugira ngo bacirwe urubanza mu mubiri mu buryo bw’abantu, ariko babeho mu mwuka mu buryo bw’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Iherezo rya byose riri bugufi. Nuko mugire ubwenge mwirinda ibisindisha, mubone uko mugira umwete wo gusenga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ariko ikiruta byose mukundane urukundo rwinshi, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Mucumbikirane mutitotomba,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
kandi nk’uko umuntu yahawe impano abe ari ko muzigaburirana, nk’uko bikwiriye ibisonga byiza by’ubuntu bw’Imana bw’uburyo bwinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Umuntu navuga avuge nk’ubwirijwe n’Imana, nagabura ibyayo abigabure nk’ufite imbaraga Imana itanga, kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo nyir’icyubahiro n’ubutware, iteka ryose. Amen.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Bakundwa, mwe gutangazwa n’ikome ryo kubagerageza riri hagati yanyu ngo mumere nk’abagushije ishyano.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ahubwo munezezwe n’uko mufatanije imibabaro ya Kristo, kugira ngo muzanezerwe mwishima bihebuje, ubwo ubwiza bwe buzahishurwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ubwo mutukwa babahōra izina rya Kristo murahirwa, kuko Umwuka w’ubwiza aba kuri mwe, ari we Mwuka w’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ntihakagire umuntu wo muri mwe ubabazwa bamuhōra kwica cyangwa kwiba, cyangwa gukora inabi yindi cyangwa kuba kazitereyemo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ariko umuntu nababazwa azira kuba Umukristo ntagakorwe n’isoni, ahubwo ahimbaze Imana ku bw’iryo zina.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kuko igihe kigiye gusohora urubanza rukazabanziriza mu b’inzu y’Imana. Ariko se niba rubanziriza kuri twe, iherezo ry’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Imana rizamera rite?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kandi niba biruhije ko abakiranutsi bakizwa, utubaha Imana n’umunyabyaha bazaba he?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Nuko rero, abababazwa nk’uko Imana ibishaka, nibabitse uwo Muremyi wo kwizerwa ubugingo bwabo, bagumye bakore neza.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 petero igice cya: