Somera Bibiriya kuri Telefone
Sawuli yimikishwa amavuta aba umwami w’Abisirayeli
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko Samweli yenda imperezo y’amavuta ayamusuka ku mutwe, aramusoma aravuga ati “Mbese ibyo si byo byerekana ko Uwiteka akwimikishije amavuta, ngo ube umutware wa gakondo ye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nuko ubu numara gutandukana nanjye, uraza gusanga abagabo babiri ku gituro cya Rasheli mu rugabano rwa Benyamini i Selusa. Barakubwira bati ‘Indogobe wari ugiye gushaka zarabonetse kandi noneho so ntagihagaritse umutima w’indogobe, ahubwo ahagaritse uwawe. Ari ho aravuga ati: Noneho iby’umwana wanjye ndabikika nte?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Maze nutirimuka aho ukagera ku giti cy’umwela w’i Tabora, urahurirayo n’abagabo batatu bazamuka bashengerera Imana i Beteli, umwe ahetse abana b’ihene batatu, undi yikoreye amarobe atatu y’imitsima, undi yikoreye imvumba ya vino.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Barakuramutsa baguhe amarobe abiri, uyakire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Maze uragera ku musozi w’Imana, aho ingabo z’Abafilisitiya ziganditse. Nugera muri uwo mudugudu, urahurirayo n’umutwe w’abahanuzi bamanukana na nebelu n’ishako, n’imyironge n’inanga bibagiye imbere bava mu rusengero rwo ku kanunga, urasanga bahanura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Umwuka w’Uwiteka ari bukuzeho cyane uhanurane na bo, uhereko uhinduka ube umuntu mushya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kandi ibi bimenyetso nibigusohoraho ugenze uko bikwiriye, kuko Imana iri kumwe nawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi uzantange kugera i Gilugali, nanjye nzagusangayo nje gutamba ibitambo byoswa n’ibitambo by’ishimwe yuko ari amahoro. Uzamareyo iminsi irindwi untegereje, kugeza igihe nzaza nkagusobanurira icyo ukwiriye gukora.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko agiteruka aho Samweli yari ahagaze Imana imuha umutima mushya, maze uwo munsi bya bimenyetso byose birasohora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko bageze kuri uwo musozi umutwe w’abahanuzi uhura na we, umwuka w’Imana amuzaho cyane ahanurana na bo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Maze abamumenyaga kera bamubonye ahanurana n’abo bahanuzi barabazanya bati “Mbese bibaye bite kuri mwene Kishi? Mbega Sawuli na we ari mu bahanuzi?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Umwe mu baturage baho arabasubiza aravuga ati “Mbese abo ni bene nde?” Ni cyo cyatumye biba iciro ry’umugani ngo “Mbega Sawuli na we ari mu bahanuzi?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko amaze guhanura ajya ku kanunga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Se wabo wa Sawuli amubazanya n’umugaragu we ati “Mbese mwari mwaragiye he?” Aramusubiza ati “Twari twaragiye gushaka indogobe zacu, tubonye ko zibuze tujya kwa Samweli.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Se wabo wa Sawuli aravuga ati “Ndakwinginze mbwira ibyo Samweli yababwiye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Sawuli asubiza se wabo ati “Yatweruriye ko indogobe zabonetse.” Ariko amagambo y’ubwami Samweli yavuze arayamuhisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Bukeye Samweli ahamagaza abantu, abateraniriza i Misipa imbere y’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Abwira Abisirayeli atya ati “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Nakuye Isirayeli muri Egiputa, mbakiza amaboko y’Abanyegiputa n’amaboko y’abami bose babarenganyaga.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ariko none mwanze Imana yanyu yabakizaga ubwayo mu byago byanyu byose n’imibabaro yanyu, none murayibwira muti ‘Ahubwo utwimikire umwami.’ Nuko none mwiyerekane imbere y’Uwiteka, imiryango n’ibihumbi byanyu uko biri.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko Samweli yigiza hafi imiryango ya Isirayeli yose, umuryango wa Benyamini uratorwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Yigiza hafi amazu y’umuryango wa Benyamini, inzu ya Matiri iratorwa. Na Sawuli mwene Kishi aratorwa, baramushaka arabura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Nuko bongera kubaza Uwiteka bati “Mbese hari undi usigaye wo kuza hano?” Uwiteka arabasubiza ati “Nguriya aho yihishe mu bintu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Baragenda biruka baramuzana, ahagaze muri bo abasumba uko bangana, bamwe bamugera ku rutugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Samweli aherako abwira abantu bose ati “Mbese mubonye uwo Uwiteka yatoranije, ko nta wuhwanye na we mu bantu bose?” Nuko abantu bose batera hejuru bati “Umwami aragahoraho!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Nuko Samweli aherako asobanurira abantu imihango y’ubwami, ayandika mu gitabo agishyingura imbere y’Uwiteka. Maze Samweli asezerera abantu bose, umuntu wese ajya iwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Sawuli na we ajya iwe i Gibeya ajyana n’ingabo zimushagaye, izo Imana yakoze ku mutima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Ariko ab’ibigoryi bamwe baravuga bati “Mbese uriya mugabo azadukiza ate?” Baramusuzugura banga no kumuha indabukirano. Na we arinumira.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 samweli igice cya: