Somera Bibiriya kuri Telefone
Sawuli akiza ab’i Yabeshi y’i Galeyadi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Hanyuma Nahashi Umwamoni arazamuka, agerereza ahateganye n’i Yabeshi y’i Galeyadi. Ab’i Yabeshi bose baramubwira bati “Dusezerane isezerano, maze tuzagukorere.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nahashi Umwamoni arababwira ati “Niba mwemera ko mbanogora amaso y’iburyo tuzasezerana, mbihindure igitutsi ku Bisirayeli bose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Abakuru b’i Yabeshi baramubwira bati “Ube uturetse iminsi irindwi, kugira ngo dutume intabaza zigende igihugu cya Isirayeli no mu ngabano zacyo zose. Nuko niharamuka habuze uwo kudutabara tuzagusanga.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko intabaza zijya i Gibeya kwa Sawuli batekerereza abantu ayo magambo. Abantu bose batera hejuru n’ijwi rirenga, bararira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Uwo mwanya Sawuli aza akurikiye inka azivana mu murima, arabaza ati “Abantu babaye bate ko barira?” Bamutekerereza iby’ab’i Yabeshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Sawuli yumvise ayo magambo umwuka w’Imana amuzaho cyane, uburakari buramuzabiranya cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Yenda inka ebyiri arazitemagura aziha impuruza, azohereza mu gihugu cya Isirayeli cyose. Arazibwira ati “Utazatabarana na Sawuli na Samweli, uko ni ko inka ze zizagenzwa.” Maze bafatwa n’umushyitsi uvuye ku Uwiteka, bahagurukira icyarimwe nk’umuntu umwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Sawuli ababarira i Bezeki: Abisirayeli bari uduhumbi dutatu, Abayuda bari inzovu eshatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko babwira za ntabaza bati “Muzabwire ab’i Yabeshi y’i Galeyadi muti ‘Ejo ku gasusuruko muzatabarwa.’ ” Nuko intabaza zirara zibibwira ab’i Yabeshi baranezerwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ab’i Yabeshi ni ko kubwira Abamoni bati “Ejo tuzabasanga mutugire uko mushatse kose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Bukeye bwaho, Sawuli agabanya abantu mo imitwe itatu basesekara mu rugerero rw’Abamoni mu museke. Banesha Abamoni kugeza ku manywa y’ihangu maze abacitse ku icumu baratatana, haba ngo wabona na babiri bakiri hamwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Maze abantu babwira Samweli bati “Ni nde wavuze ngo ‘Harya Sawuli uwo ni we uzadutegeka?’ Zana abo bagabo tubice.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ariko Sawuli aravuga ati “Nta muntu uri bwicwe uyu munsi, kuko uyu munsi Uwiteka yarokoye Abisirayeli.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Hanyuma Samweli abwira abantu ati “Nimuze tujye i Gilugali dukomerezeyo ubwami.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko abantu bose bajya i Gilugali bahimikira Sawuli imbere y’Uwiteka, bahatambira ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro imbere y’Uwiteka. Nuko Sawuli n’Abisirayeli bose barahanezererwa cyane.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 samweli igice cya: