Somera Bibiriya kuri Telefone
Samweli atoranya Dawidi ngo abe umwami
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bukeye Uwiteka abaza Samweli ati “Uzageza he kuririra Sawuli, kandi nanze ko aba umwami wa Isirayeli? Uzuza ihembe ryawe amavuta ngutume kuri Yesayi w’i Betelehemu, kuko niboneye umwami mu bahungu be.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Samweli arabaza ati “Nagenda nte ko Sawuli nabyumva azanyica?” Uwiteka aramusubiza ati “Jyana inyana y’ishashi, nugerayo uvuge uti ‘Nzanywe no gutambira Uwiteka igitambo.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Maze uhamagare Yesayi aze ku gitambo, nanjye nzakwereka uko uzagenza, uzansukira amavuta ku wo nzakubwira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko Samweli akora uko Uwiteka yavuze, ajya i Betelehemu. Agezeyo abatware b’umudugudu baza kumusanganira bahinda umushitsi. Baramubaza bati “Mbese uzanywe n’amahoro?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ati “Ni amahoro. Nzanywe no gutambira Uwiteka igitambo, nimwiyeze muze tujyane ku gitambo.” Kandi yeza Yesayi n’abahungu be, abahamagara kuza ku gitambo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko basohoye aho yitegereza Eliyabu aribwira ati “Ni ukuri, uwo Uwiteka yimikisha amavuta nguyu imbere ye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ariko Uwiteka abwira Samweli ati “Nturebe mu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire namugaye, kuko Uwiteka atareba nk’uko abantu bareba. Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Yesayi aherako ahamagara Abinadabu, amumurikira Samweli. Samweli aravuga ati “Uyu na we si we Uwiteka yatoranije.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Yesayi ariyongeza amurika Shama, na bwo Samweli aravuga ati “Uyu na we si we Uwiteka yatoranije.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko Yesayi amurikira Samweli abahungu be barindwi. Maze Samweli abwira Yesayi ati “Aba si bo Uwiteka yatoranije.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Samweli abaza Yesayi ati “Abana bawe bose ni aba?” Aramusubiza ati “Hasigaye umuhererezi, ariko aragiye intama.” Samweli abwira Yesayi ati “Mutumire bamuzane, kuko tutari bujye kurya ataraza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko aramutumira amujyana mu nzu. Yari umuhungu w’inzobe ufite uburanga kandi w’igikundiro. Uwiteka aravuga ati “Haguruka umusukeho amavuta, ni we uwo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Samweli aherako yenda ihembe ry’amavuta ayamusukiraho imbere ya bakuru be, uhereye ubwo umwuka w’Uwiteka akajya aza kuri Dawidi cyane. Nuko Samweli arahaguruka asubira i Rama.
Dawidi ahakwa na Sawuli aba umucuranzi we
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Icyo gihe umwuka w’Uwiteka yari yavuye kuri Sawuli, kandi umwuka mubi uvuye ku Uwiteka yajyaga amuhagarika umutima
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Maze abagaragu ba Sawuli baramubwira bati “Dore umwuka mubi uva ku Mana ni wo uguhagarika umutima!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Databuja, tegeka abagaragu bawe bakuri imbere bagushakire umucuranzi w’umuhanga, maze umwuka mubi uva ku Mana naguhangaho, ajye agucurangira ukire.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko Sawuli abwira abagaragu be ati “Nimunshakire umuntu uzi gucuranga neza mumunzanire.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Umuhungu umwe aramusubiza ati “Nabonye umuhungu wa Yesayi w’i Betelehemu. Ni umucuranzi w’umuhanga, ni umugabo w’imbaraga n’intwari kandi ni umurwanyi, aritonda mu byo avuga, ni umuntu w’igikundiro kandi Uwiteka ari kumwe na we.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ni cyo cyatumye Sawuli atuma intumwa kuri Yesayi aramubwira ati “Nyoherereza umuhungu wawe Dawidi uragira intama.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Maze Yesayi azana indogobe, ayihekesha amarobe y’imitsima n’imvumba ya vino n’umwagazi w’ihene, abyoherereza Sawuli bijyanywe n’umuhungu we Dawidi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Dawidi asohoye kwa Sawuli amuhagarara imbere. Sawuli aramukunda cyane amugira umutwaza intwaro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Maze Sawuli atuma kuri Yesayi ati “Ngusabye Dawidi ngo ajye ankorera kuko antonnyeho.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Hanyuma iyo umwuka mubi yavaga ku Mana agahanga kuri Sawuli, Dawidi yendaga inanga ye agacuranga, maze Sawuli akoroherwa agakira umwuka mubi akamuvaho.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 samweli igice cya: