Somera Bibiriya kuri Telefone
Dawidi yica Goliyati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bukeye Abafilisitiya bateranya ingabo zabo kurwana, baziteraniriza i Soko y’i Buyuda, bagerereza kuri Efesidamimu hagati y’i Soko na Azeka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Sawuli n’Abisirayeli na bo baraterana, bagerereza mu kibaya cya Ela, bīrema inteko kurwana n’Abafilisitiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Abafilisitiya bahagarara ku musozi wo hakurya, Abisirayeli ku wo hakuno, hagati yabo hari ikibaya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Bukeye mu rugerero rw’Abafilisitiya havamo intwari yitwa Goliyati w’i Gati, ikirere cye cyari mikono itandatu n’intambwe imwe y’intoki.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Yari yambaye ingofero y’umuringa ku mutwe n’ikoti riboheshejwe iminyururu, kuremera kwaryo kwari shekeli z’umuringa ibihumbi bitanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ku maguru yari yambaye ibyuma bikingira imirundi, kandi anigirije agacumu k’umuringa mu bitugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Uruti rw’icumu rye rwari rumeze nk’igiti kiboherwaho imyenda, kuremera kw’ikigembe cyaryo kwari shekeli z’ibyuma magana atandatu, kandi uwamutwazaga ingabo yamujyaga imbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Araza arahagarara akomēra ingabo za Isirayeli ati “Kuza kuremera urugamba aho mwabitewe n’iki? Mbese sindi Umufilisitiya, namwe ntimuri abagaragu ba Sawuli? Ngaho nimwihitemo umugabo amanuke ansange.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nabasha kundwanya akanyica tuzaba abagaragu banyu, ariko nimunesha nkamwica ni mwe muzaba abagaragu bacu mudukorere.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Umufilisitiya arongera aravuga ati “Nsuzuguye ingabo za Isirayeli uyu munsi, nimumpe umugabo turwane twembi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Sawuli n’Abisirayeli bose bumvise ayo magambo y’Umufilisitiya bariheba, baratinya cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi Dawidi yari umwana wa wa Munyefurati w’i Betelehemu y’i Buyuda witwaga Yesayi, kandi Yesayi uwo yari afite abahungu munani. Ku ngoma ya Sawuli yari ageze mu za bukuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Abahungu bakuru batatu ba Yesayi bari baratabaranye na Sawuli. Amazina y’abo bahungu be batatu batabaye, uw’imfura ni Eliyabu, uw’ubuheta ni Abinadabu, uwa gatatu ni Shama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Dawidi yari umuhererezi, kandi bakuru be uko ari batatu, bari baratabaranye na Sawuli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ariko Dawidi yajyaga acuragana kwa Sawuli, aragira intama za se i Betelehemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko uwo Mufilisitiya, uko bukeye n’uko bwije akabasatira, agenza atyo iminsi mirongo ine yigaraganza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Bukeye Yesayi abwira umuhungu we Dawidi ati “Gemurira bakuru bawe efa imwe y’ingano zikaranze n’aya marobe y’imitsima cumi, wihute ubishyire bakuru bawe mu rugerero,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
kandi ushyire umutware w’igihumbi barimo amasoro cumi y’amavuta y’igishwamwaka. Urebe bakuru bawe uko bameze, maze unzanire inkuru zabo z’imvaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kandi Sawuli na bo n’Abisirayeli bose, bari mu kibaya cya Ela barwana n’Abafilisitiya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko Dawidi azinduka kare mu gitondo asigira umwungeri intama ze, yenda ibyo bintu aragenda nk’uko Yesayi yamutegetse, arasukira aho bakikije amagare, aho ingabo zahigiraga zigiye kurwana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko Abisirayeli n’Abafilisitiya birema ingamba, urugamba rwerekerana n’urundi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Maze Dawidi abitsa umurinzi w’ibintu umutwaro we, aravuduka ajya mu ngabo aramutsa bakuru be.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Akiganira na bo, muri ako kanya ya ntwari y’Umufilisitiya w’i Gati witwaga Goliyati asohoka mu ngabo z’Abafilisitiya, atangira kwiyamirira nk’uko asanzwe. Dawidi arabyumva.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Abisirayeli bose bamurabutswe bashya ubwoba, baramuhunga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Abisirayeli baravuga bati “Aho mubona uriya mugabo uzamutse? Ni ukuri azanywe no gusuzugura Isirayeli. Umuntu uri bumwice umwami azamugororera ubutunzi bwinshi, amushyingire umukobwa we kandi azaha inzu ya se umudendezo muri Isirayeli.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Maze Dawidi avugana n’abantu bamuhagaze iruhande ati “Uzica uwo Mufilisitiya agakuraho Isirayeli igitutsi, bazamugororera bate? Mbese uwo Mufilisitiya utakebwe usuzugura ingabo z’Imana ihoraho, ni muntu ki?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Abantu baramusubiza bati “Uko ni ko bazagororera umuntu uzamwica.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Maze Eliyabu mukuru we w’imfura ya se yumvise Dawidi avugana n’abo bantu, uburakari buramuzabiranya aramubaza ati “Wazanywe n’iki? Mbese bwa butama wabusigiye nde mu butayu? Nzi ubwibone bwawe n’agasuzuguro ko mu mutima wawe, kuko wazanywe no kureba intambara.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Dawidi aramusubiza ati “Mbese ngize nte? Aho nta yindi mpamvu?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Amutera umugongo yerekera undi, na we amubaza bene ibyo, abantu bamusubiza batyo nk’ubwa mbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Ayo magambo bumvise Dawidi avuga bayashengerana kwa Sawuli, abyumvise aramutumira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Dawidi abwira Sawuli ati “Ntihagire ukurwa umutima na we, umugaragu wawe ngiye kurwana n’uwo Mufilisitiya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Sawuli asubiza Dawidi ati “Ntiwashobora gutera uwo Mufilisitiya ngo umurwanye, kuko ukiri umusore w’umugenda, kandi we ni umugabo wamenyereye kurwana uhereye mu busore bwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Dawidi asubiza Sawuli ati “Umugaragu wawe naragiraga intama za data, iyo zaterwaga n’intare cyangwa idubu zigakura umwana w’intama mu mukumbi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
narahubukaga nkayikubita nkayiyambura mu kanwa kayo, yamvumbukana nkayicakira akananwa, nkayivutagura nkayica.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Nuko ubwo umugaragu wawe yishe intare n’idubu, uwo Mufilisitiya utakebwe azapfa nk’imwe muri zo, kuko yasuzuguye ingabo z’Imana ihoraho.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Dawidi arongera aravuga ati “Uwiteka wandokoye mu nzara z’intare n’idubu, azankiza no mu maboko y’uwo Mufilisitiya.” Nuko Sawuli abwira Dawidi ati “Ngaho genda, Uwiteka abane nawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Maze Sawuli yambika Dawidi imyambaro ye n’ingofero y’umuringa ku mutwe, amwambika n’ikoti riboheshejwe iminyururu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Dawidi aherako yambara inkota ku myambaro ye, agerageza kugenda kuko yari atarayigeramo. Dawidi abwira Sawuli ati “Simbasha kujyana ibi kuko ntabimenyereye.” Nuko Dawidi arabyiyambura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Aherako asingira inkoni arayitwaza, yitoraniriza amabuyenge atanu mu kagezi, ayashyira mu ruhago rw’imvumba y’abashumba yari afite, kandi yari afite umuhumetso mu ntoki, nuko yegera Umufilisitiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Umufilisitiya na we araza asatira Dawidi, umutwaje ingabo amurangaje imbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Umufilisitiya aza akebaguza abona Dawidi, aramusuzugura kuko yari umusore w’umugenda, w’inzobe w’uburanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Nuko Umufilisitiya abaza Dawidi ati “Ko unteranye inkoni! Mbese ugira ngo ndi imbwa?” Umufilisitiya aherako akwena Dawidi mu izina ry’imana ze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
Umufilisitiya abwira Dawidi ati “Ngwino nkubagire ibisiga byo mu kirere, n’inyamaswa zo mu ishyamba.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp45.
Dawidi abwira Umufilisitiya ati “Wanteranye inkota n’icumu n’agacumu, ariko jyewe nguteye mu izina ry’Uwiteka Nyiringabo, Imana y’ingabo za Isirayeli wasuzuguye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp46.
Uyu munsi Uwiteka arakungabiza nkwice nguce igihanga, kandi ndagaburira ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa z’inkazi zo mu ishyamba intumbi z’ingabo z’Abafilisitiya, kugira ngo abo mu isi yose bamenye ko muri Isirayeli harimo Imana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp47.
kandi ngo iri teraniro ryose rimenye ko Uwiteka adakirisha inkota cyangwa icumu, kuko intambara ari iy’Uwiteka kandi ari we uzabatugabiza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp48.
Nuko Umufilisitiya ava aho yari ari, aza guhura na Dawidi. Dawidi ahuta yiruka yerekeye ingabo zabo ngo ahure n’Umufilisitiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp49.
Dawidi akabakaba mu mvumba ye akuramo ibuye ararirekera, arikocora Umufilisitiya mu ruhanga ririgitamo, yikubita hasi yubamye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp50.
Uko ni ko Dawidi yahanguje Umufilisitiya ibuye ry’umuhumetso, aramunesha aramwica kandi nta nkota Dawidi yari yitwaje.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp51.
Dawidi aravuduka amuhagarara hejuru asingira inkota ye, ayikura mu rwubati rwayo aramuhorahoza rwose, ayimucisha igihanga. Nuko Abafilisitiya babonye intwari yabo ipfuye bariruka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp52.
Maze Abisirayeli n’Abayuda bahaguruka bitera hejuru, bagerekana Abafilisitiya babageza i Gati no ku marembo ya Ekuroni, kandi Abafilisitiya b’inkomere bagwa ku nzira ijya i Shārayimu, bagera i Gati na Ekuroni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp53.
Abisirayeli baherako barekera aho kwirukana Abafilisitiya, baragaruka basahura urugerero rwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp54.
Maze Dawidi yenda igihanga cy’Umufilisitiya akijyana i Yerusalemu, ariko intwaro ze azibika mu ihema rye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp55.
Ubwo Sawuli yarebaga Dawidi agiye kurwana n’Umufilisitiya, yabajije Abuneri umugaba w’ingabo ze ati “Harya uriya muhungu ni mwene nde, Abuneri?” Na we aramusubiza ati “Mba ntuma utabaho Nyagasani, nkamumenya!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp56.
Umwami aravuga ati “Baza se w’uwo muhungu uwo ari we.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp57.
Hanyuma Dawidi atabarutse amaze kwica Umufilisitiya, Abuneri amuzanira Sawuli afite igihanga cy’Umufilisitiya mu kuboko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp58.
Sawuli aramubaza ati “Harya uri mwene nde wa muhungu we?” Dawidi aramusubiza ati “Ndi umwana w’umugaragu wawe Yesayi w’i Betelehemu.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 samweli igice cya: