Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibyishimo bya Hana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Maze Hana arasenga ati “Umutima wanjye wishimire Uwiteka, Ihembe ryanjye rishyirwe hejuru n’Uwiteka. Akanwa kanjye kāgukiye ku banzi banjye, Kuko nejejwe n’agakiza kawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Nta wera nk’Uwiteka, Kuko nta yindi mana itari wowe, Kandi nta gitare kimeze nk’Imana yacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ntimukongere kuvuga iby’ubwibone bikabije bityo, Ntimukabe abanyagasuzuguro mu byo muvuga, Kuko Uwiteka ari Imana izi byose, Kandi ari yo imenya urugero rw’ibyo abantu bakora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Imiheto y’intwari iravunitse, Kandi abasitaye bakenyerana imbaraga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Abari abakungu baraca incuro, Kandi abari abashonji baradamaraye. Ndetse uwari ingumba yabyaye karindwi, Kandi uwabyaye benshi aracebye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Uwiteka arica, agakiza, Ashyira ikuzimu kandi agakurayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Uwiteka arakenesha agakenura, Acisha bugufi agashyira hejuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
“Akura abakene mu mukungugu, Ashyira hejuru abatindi abakuye ku cyavu, Kugira ngo bicarane n’ibikomangoma. Baragwa intebe z’icyubahiro, Kuko inkingi z’isi ari iz’Uwiteka, Kandi ni zo yayishinzeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“Azarinda ibirenge by’abakiranutsi be, Ariko abanyabyaha bazacemererwa mu mwijima, Kuko nta muntu uzaneshesha amaboko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Abarwanya Uwiteka bazavunagurika, Azabahindiraho ari mu ijuru. Uwiteka azacira abo ku mpera y’isi imanza, Kandi umwami we azamuha imbaraga, Azashyira hejuru ihembe ry’uwo yasīze amavuta.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nuko Elukana asubira mu rugo rwe i Rama, kandi uwo mwana akorera Uwiteka imbere y’umutambyi Eli.
Ibyaha bya bene Eli b’abatambyi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi bene Eli bari ibigoryi, ntibari bazi Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kandi abo batambyi uburyo bagenzaga ibitambo by’abantu bwari ubu: umuntu wese iyo yatambaga igitambo, umugaragu w’umutambyi yarazaga bagitetse inyama, afite icyuma cyarura inyama cy’ingobe eshatu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
akagitikura mu isafuriya cyangwa mu ibirika, cyangwa mu nkono ivuga cyangwa mu nkono. Ikintu cyose icyo cyuma cyajaburaga, ni cyo umutambyi yendaga. Uko ni ko bagenzaga Abisirayeli bose babaga bagiye i Shilo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Ndetse batarotsa ibinure, umugaragu w’umutambyi yarazaga akabwira umuntu watambaga ati “Mpa inyama zo kokereza umutambyi kuko adashaka izitetse, ahubwo arashaka imbisi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Kandi iyo uwo muntu yamusubizaga ati “Nibamara kotsa ibinure urabona kujyana ibyo umutima wawe ushaka”, na we yaramusubizaga ati “Oya urazimpa nonaha, kandi nuzinyima ndazijyana ku mbaraga.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko rero icyaha cy’abo basore kirakomera cyane imbere y’Uwiteka, kuko cyateye abantu kuzinukwa igitambo cy’Uwiteka.
Samweli akura
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nuko Samweli akorera Uwiteka akiri muto, yambaye efodi y’igitare.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kandi nyina yajyaga amudodera agakanzu, akakamushyira uko umwaka utashye, iyo yajyanaga n’umugabo we gutamba igitambo cy’umwaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Kandi Eli asabira umugisha Elukana n’umugore we ati “Uwiteka akugwirize urubyaro kuri uyu mugore, akwituye uwo watuye Uwiteka.” Nuko basubira iwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Maze Uwiteka agenderera Hana yongera gusama inda, abyara abana b’abahungu batatu n’abakobwa babiri. Uwo mwana Samweli akurira imbere y’Uwiteka.
Eli acyaha abahungu be
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Icyo gihe Eli yari ageze mu za bukuru, yumva ibyo abahungu be bakoreraga Abisirayeli bose, kandi n’uko basambanaga n’abagore bakoraga ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Arababaza ati “Ni iki gituma mukora bene ibyo? Kuko njya numva abantu bose bambwira ingeso zanyu mbi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Reka bana banjye, ibyo numva bavuga si byiza, muracumuza ubwoko bw’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Umuntu nacumura ku wundi, Imana izamucire urubanza. Ariko se umuntu nacumura ku Uwiteka, ni nde uzamumwitwariraho?” Ariko ntibumvira se kuko Uwiteka yashakaga kubica.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Maze uwo mwana Samweli arakura, atona imbere y’Uwiteka n’imbere y’abantu.
Umuhanuzi ahanurira Eli igihano kizamubaho
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Bukeye haza umuhanuzi w’Imana, asanga Eli aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Mbese siniyeretse umuryango wa so, bakiri muri Egiputa mu buretwa bw’inzu ya Farawo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Sinamutoranije mu miryango yose y’Abisirayeli nkamugira umutambyi wanjye, akajya ku gicaniro cyanjye koserezaho imibavu, akajya yambara efodi imbere yanjye? Kandi sinahaye umuryango wa so, ibitambo byose by’Abisirayeli byokejwe mu muriro?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
None ni iki gituma mutera imigeri ibitambo n’amaturo nategetse kuntambirira mu nzu yanjye, ukubaha abahungu bawe kubandutisha, mukitungisha ibyiza byo mu bitambo byose by’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli ngo muhonjoke?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Ni cyo gitumye Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Ni ukuri nari navuze yuko ab’inzu yawe n’ab’inzu ya so bazajya bagendera imbere yanjye iteka ryose’, ariko none Uwiteka aravuze ngo: Ntibikabeho kuko abanyubaha ari bo nzubaha, ariko abansuzugura bazasuzugurwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Umva ye, iminsi izaza nzakuvutse amaboko wowe n’urugo rwa so, he kugira uwo muri mwe uzagera mu za bukuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Kandi mu byiza Imana izaha Abisirayeli byose, wowe uzabonera umubabaro mu nzu yanjye. Nta n’umwe wo mu nzu yawe uzagera mu za bukuru iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Kandi nihagira umuntu wawe uzasigara ntamukuye ku gicaniro cyanjye, azatuma usubiza amaso imutwe akubabaze umutima. Ab’urubyaro rw’inzu yawe bose bazajya bapfa bakenyutse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Kandi ikizagera ku bahungu bawe, Hofuni na Finehasi kizakubere ikimenyetso: bombi bazapfira umunsi umwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Nzaherako nihagurukirize umutambyi wiringirwa, uzakora nk’ibyo mu mutima wanjye n’ibyo nibwira. Kandi nzamwubakira inzu ikomeye, azagendera mu maso y’uwo nimikishije amavuta iminsi yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Nuko bizaba bitya: umuntu wese wo mu nzu yawe uzaba acitse ku icumi, azaza amupfukamira amusaba agafeza n’agatore k’umutsima amubwira ati ‘Ndakwinginze, umpe umurimo umwe w’ubutambyi kugira ngo mbone agatsima ko kurya.’ ”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 samweli igice cya: