Somera Bibiriya kuri Telefone
Sawuli akomeza kwanga Dawidi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko Dawidi arahunga ava i Nayoti i Rama, araza abaza Yonatani ati “Ariko nzira iki? Nakiraniwe iki? Icyaha nakoreye so gituma angenza ngo anyice ni iki?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Na we aramusubiza ati “Biragatsindwa ntuzapfa. Yewe, umva nkubwire, nta cyo data akora atambwiye, ari igikomeye, ari icyoroshye. Mbese ibyo data yaba abimpishira iki? Si ko biri.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Dawidi ararahira ati “So azi neza ko nkugiraho ubuhake, ni ko kwibwira ati ‘Reka Yonatani atabimenya akababara.’ Ni ukuri mba ntuma utabaho, nkurahiye Uwiteka uhoraho, hasigaye intambwe imwe ngapfa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Yonatani abwira Dawidi ati “Icyo umutima wawe ushaka cyose nzakigukorera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Dawidi abwira Yonatani ati “Ejo ukwezi kuzaboneka. Sinagize ikimbuza gusangira n’umwami, ariko reka nigendere nihishe mu gasozi kugeza ku munsi wa gatatu nimugoroba,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
maze so nambura uzahereko uvuga uti ‘Dawidi yaranyinginze cyane ngo mwemerere anyaruke agere iwabo i Betelehemu, kuko hari ibirori by’ibitambo by’uko umwaka utashye by’abo mu rugo rwabo bose.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Navuga ati ‘Ni byiza’, ni uko umugaragu wawe nzagira amahoro, ariko narakara uzamenye ko yamaramaje inama mbi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko girira neza umugaragu wawe, kuko wansezeranije isezerano ry’Uwiteka. Kandi niba hari igicumuro kindiho unyiyicire ubwawe. Ugomba kunjyanira iki kuri so?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Yonatani aravuga ati “Ntibikakubeho! Namenya ko data yamaramaje kukugirira nabi, sinabikubwira?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Dawidi abwira Yonatani ati “Ariko se, so nagusubizanya uburakari nzabibwirwa na nde?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Yonatani abwira Dawidi ati “Hoshi dusohoke tujye ku gasozi.” Barasohoka bajyana ku gasozi.
Yonatani na Dawidi bajya inama yo kumenya imigambi ya Sawuli
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Yonatani abwira Dawidi ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ni yo ntanzeho umugabo. Ejo nk’iki gihe cyangwa ejo bundi nzibarisha kuri data, ninumva akuvuga neza nzagutumaho mbikumenyeshe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ariko data naramuka yakereye kukugirira nabi, simbikumenyeshe ngo ngusezerere wigendere amahoro, Uwiteka abimpore ndetse bikabije. Nuko Uwiteka abane nawe nk’uko yabanaga na data.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi imbabazi zimeze nk’iz’Uwiteka ntuzazingirire mu gihe nzaba nkiriho cyonyine ngo ndapfa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
ahubwo ntuzazikure no ku rubyaro rwanjye ibihe byose, nubwo hazaba mu gihe Uwiteka azamarira abanzi ba Dawidi bose mu isi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko Yonatani asezerana isezerano n’inzu ya Dawidi ati “Nuricamo, Uwiteka azabihōresha amaboko y’abanzi ba Dawidi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Yonatani yongera kurahiza Dawidi ku bw’urukundo yamukundaga, nk’uko yikunda ubwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nuko Yonatani aherako aramubwira ati “Ejo ukwezi kuzaboneka, bazakubura kuko umwanya wawe uzaba urimo ubusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Maze numara iminsi itatu, uzamanuke vuba usubire aho wari wihishe bwa bundi, wigumire hafi y’igitare cya Ezeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Maze ninza, nzarasa imyambi itatu iruhande rwacyo nk’umasha intego,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
mpereko ntume umwana mubwire nti ‘Genda utore imyambi.’ Nimbwira uwo mwana nti ‘Dore imyambi iri hino yawe uyende’, maze uzaze kuko bizaba ari amahoro, nta kibi kizaba kikuriho. Nkurahiye Uwiteka uhoraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ariko nimbwira uwo mwana nti ‘Dore imyambi iri imbere yawe’, uzigendere kuko Uwiteka azaba aguhungishije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Kandi iri jambo tuvuganye, Uwiteka abe hagati yawe nanjye iteka ryose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nuko Dawidi yihisha mu gasozi. Bukeye ukwezi kubonetse, umwami aricara ngo bamuhereze ibyokurya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Umwami yari yicaye ku ntebe yo ku rusika nk’uko asanzwe, Yonatani arahaguruka. Abuneri yari yicaye iruhande rwa Sawuli, ariko icyicaro cya Dawidi cyarimo ubusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Uwo munsi Sawuli ntiyagira icyo avuga, kuko yibwiye ko hari uko yabaye. Ati “Ntatunganye, nta kindi ni uko adatunganye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Bukeye bwaho ukwezi kwaraye kubonetse, icyicaro cya Dawidi cyarimo ubusa. Maze Sawuli abaza umuhungu we Yonatani ati “Ejo ni iki cyabujije mwene Yesayi kuza kurya, n’uyu munsi na wo?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Yonatani aramusubiza ati “Dawidi yansabye cyane ko mwemerera kujya i Betelehemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Ati ‘Reka ngende ndabigusabye, kuko iwacu bazatambira igitambo mu mudugudu, kandi mukuru wanjye yantegetse kubayo. None rero niba ungiriye imbabazi, ndeka ngende ndakwinginze, njye kureba bene data.’ Icyo ni cyo cyamubujije kuza ku meza y’umwami.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Maze Sawuli arakarira Yonatani aramubwira ati “Wa mwana w’umugore w’ikitumva w’umugome we, mbese nyobewe ko watoranije mwene Yesayi kwikoza isoni, no gukoza isoni ubwambure bwa nyoko?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Ariko mwene Yesayi akiri mu isi ntabwo uzakomera cyangwa ubwami bwawe. Cyo muntumirire nonaha mumunzanire, ni ukuri azapfa nta kabuza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Yonatani asubiza se Sawuli ati “Ikiri bumwicishe ni iki? Arazira iki?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Sawuli amutera icumu ngo amwice. Ni cyo cyatumye Yonatani amenya ko se yamaramaje kwica Dawidi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Nuko Yonatani ahagurukana ku meza uburakari bukomeye, uwo munsi wa kabiri w’ukwezi ntiyagira icyo afungura rwose, kuko yababajwe na Dawidi n’uko se yari yamuteye igisuzuguriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Bukeye bwaho Yonatani arasohoka ajya ku gasozi mu gihe yasezeranye na Dawidi, ari kumwe n’umwana muto.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Abwira uwo mwana ati “Irukanka utore imyambi ndasa.” Umwana acyiruka, Yonatani arasa umwambi awuhamya imbere ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Umwana ageze aho Yonatani arashe umwambi, Yonatani ararangurura aramubwira ati “Mbese umwambi nturi imbere yawe?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Yonatani yongera kumubwira ati “Ihute, utebuke we gutinda.” Nuko umugaragu wa Yonatani atora imyambi asanga shebuja.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Ariko uwo mwana ntiyagira icyo amenya, keretse Yonatani na Dawidi bonyine ni bo bari babizi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Maze Yonatani aha umugaragu we intwaro ze aramubwira ati “Hoshi zijyane mu mudugudu mu rugo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Nuko uwo muhungu amaze kugenda, Dawidi asesuruka aho yari ari mu ruhande rw’ikusi, yikubita hasi yubamye amuramya gatatu, maze barasomana, bararirirana, ariko Dawidi we arahogora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Yonatani abwira Dawidi ati “Igendere amahoro, ubwo twarahiranije mu izina ry’Uwiteka tukavuga tuti ‘Uwiteka azaba hagati yawe nanjye, kandi hagati y’urubyaro rwanjye n’urwawe iteka ryose.’ ”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 samweli igice cya: