Somera Bibiriya kuri Telefone
Dawidi atabara i Keyila
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bukeye babwira Dawidi bati “Uzi ko Abafilisitiya barwanye i Keyila, bagasahura ingano ku mbuga zabo?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Dawidi ni ko kugisha Uwiteka inama ati “Mbese njye gutera abo Bafilisitiya?” Uwiteka asubiza Dawidi ati “Genda utere Abafilisitiya, ukize ab’i Keyila.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ariko abantu ba Dawidi baramubaza bati “Mbese ubwo tugiriye ubwoba hano i Buyuda, nitugera i Keyila kurwana n’ingabo z’Abafilisitiya, bizacura iki?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Nuko Dawidi yongera kugisha Uwiteka inama. Uwiteka aramusubiza ati “Haguruka umanuke ujye i Keyila, kuko nzakugabiza Abafilisitiya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko Dawidi ahagurukana n’ingabo ze bajya i Keyila barwana n’Abafilisitiya, banyaga inka zabo, babicamo benshi cyane. Uko ni ko Dawidi yakijije abaturage b’i Keyila.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kandi ubwo Abiyatari mwene Ahimeleki yahungiraga kuri Dawidi i Keyila, yahunganye efodi.
Sawuli yenda gufata Dawidi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Bukeye babwira Sawuli ko Dawidi ari i Keyila. Sawuli aravuga ati “Imana yamushyize mu maboko yanjye kuko akingiraniwe imbere, ubwo yinjiye mu mudugudu ukingishwa inzugi n’ibihindizo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko Sawuli ahamagaza ingabo zose ngo batabare, batere i Keyila bagote Dawidi n’abantu be.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Dawidi amenya ko Sawuli amuhigira, abwira Abiyatari umutambyi ati “Zana hano efodi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko Dawidi arasenga ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli, umugaragu wawe numvise ko Sawuli yenda gutera i Keyila no kuyirimbura, babampora.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Mbese abo bantu b’i Keyila bazamumpa? Ni koko Sawuli azamanuka nk’uko umugaragu wawe numvise? Uwiteka Mana ya Isirayeli, ndakwinginze bwira umugaragu wawe.” Uwiteka aramubwira ati “Azamanuka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Dawidi aherako arabaza ati “Mbese ab’i Keyila bazantangana n’abantu banjye mu maboko ya Sawuli?” Uwiteka aramusubiza ati “Bazagutanga.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko Dawidi n’abantu be nka magana atandatu barahaguruka, bava i Keyila bajya aho bashoboye hose. Hanyuma babwira Sawuli ko Dawidi yacitse akava i Keyila, arorera gutabara.
Dawidi na Yonatani bongera gusezerana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nuko Dawidi aba mu bihome byo mu butayu, aguma mu gihugu cy’imisozi cyo mu butayu bw’i Zifu. Sawuli akajya amugenza uko bukeye, ariko Imana ntiyamutanga mu maboko ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Dawidi abonye ko Sawuli yazanywe no gushaka kumwica, yigumira mu ishyamba mu butayu bw’i Zifu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Bukeye Yonatani mwene Sawuli arahaguruka asanga Dawidi mu ishyamba, amukomeza ku Mana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Aramubwira ati “Witinya kuko ukuboko kwa data Sawuli kutazagushyikira, kandi uzaba umwami wa Isirayeli. Jye ubwanjye nzaba uwa kabiri kuri wowe, kandi data Sawuli na we arabizi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Bombi baherako basezeranira imbere y’Uwiteka, maze Dawidi yigumira mu ishyamba Yonatani asubira iwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Bukeye ab’i Zifu bajya kwa Sawuli i Gibeya baravuga bati “Mbese ntuzi ko Dawidi yihishe muri twe, mu bihome byo mu ishyamba rya Hakila mu ruhande rw’ubutayu rw’ikusi?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko none Nyagasani, manuka nk’uko umutima wawe ubishaka, kandi ni twe tuzamushyira mu maboko y’umwami.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Sawuli aravuga ati “Uwiteka abahire kuko mumbabariye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Nimugende ndabinginze, mwongere mumenyetse mwitegereze aho aba kandi n’uwamubonye uwo ari we, kuko bambwiye ko agira ubwenge bwinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko murebe mwitegereze ubwigobeko bwe bwose, aho yihisha, maze mungarukanire inkuru y’imvaho. Nzaherako njyane namwe, kandi niba ari mu gihugu nzamushakayo mu bihumbi byose by’Abayuda.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nuko barahaguruka bajya i Zifu, batanga Sawuli kugerayo. Ariko Dawidi n’abantu be bari mu butayu bw’i Mawoni muri Araba, mu ruhande rw’ubutayu rw’ikusi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Bukeye Sawuli n’abantu be barahaguruka bajya kumushaka, ariko Dawidi baramuburira aherako aramanuka, ajya ku rutare mu butayu bw’i Mawoni yigumirayo. Sawuli abyumvise akurikira Dawidi mu butayu bw’i Mawoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Ahageze anyura mu ibanga rimwe ry’umusozi, Dawidi n’abagaragu be na bo banyura mu rindi. Ariko Dawidi arihuta cyane ngo acike abitewe no gutinya Sawuli, kuko Sawuli n’ingabo ze bari batangatanze Dawidi n’abantu be ngo babafate.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Bukeye haza impuruza kuri Sawuli iravuga iti “Ngwino tebuka, Abafilisitiya baguye igihugu gitumo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Nuko Sawuli arahindukira ntiyaba agikurikiye Dawidi, aherako atera Abafilisitiya. Ni cyo cyatumye aho bahahimba Selahamalekoti.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 samweli igice cya: