Sawuli akomeza kugenza Dawidi, Dawidi yanga kumwica |
| 1. | Nuko Dawidi arahava, arazamuka atura mu bihome bya Enigedi. |
| 2. | Bukeye Sawuli atabarutse avuye kwirukana Abafilisitiya, bamubwira ko Dawidi ari mu butayu bwa Enigedi. |
| 3. | Sawuli aherako ajyana ingabo ibihumbi bitatu zitoranijwe mu Bisirayeli bose, bajya gushaka Dawidi n’abantu be mu bitare by’igandagarizo ry’amasha. |
| 4. | Aza atyo agera ku biraro by’intama biri iruhande rw’inzira, kandi hari ubuvumo. Maze Sawuli yinjiramo gutwikīra ibirenge, kandi Dawidi n’abantu be bari mu mwinjiro w’ubwo buvumo. |
| 5. | Maze abantu ba Dawidi baramubwira bati “Uyu ni wo munsi Uwiteka yakubwiraga ati ‘Nzakugabiza umwanzi wawe uzamugenze uko ushaka.’ ” Dawidi arahaguruka agesa ku kinyita cy’umwambaro wa Sawuli bucece. |
| 6. | Hanyuma Dawidi agira umutima umuhana, kuko yageshe ku mwambaro wa Sawuli. |
| 7. | Abwira abantu be ati “Uwiteka andinde kugenza ntya umwami wanjye Uwiteka yimikishije amavuta, ngahangara kumuramburiraho ukuboko kwanjye kandi ari we Uwiteka yimikishije amavuta.” |
| 8. | Uko ni ko Dawidi yaburīshije abantu be ayo magambo, ntiyabakundira ko bahagurukira Sawuli. Nuko Sawuli arahaguruka ava mu buvumo, aragenda. |
| 9. | Hanyuma Dawidi na we arahaguruka ava mu buvumo, ahamagara Sawuli ati “Nyagasani Mwami!” Sawuli akebutse Dawidi arunama yubika amaso, aramuramya. |
| 10. | Dawidi aramubaza ati “Ni iki gituma wumvira abantu, bakubwira ngo ‘Dawidi arashaka kukugirira nabi’? |
| 11. | Aho ntiwirebeye ko Uwiteka yari agutanze mu maboko yanjye uyu munsi, ubwo wari uri mu buvumo? Ndetse hariho abambwiye kukwica ariko ndakubabarira, ndavuga nti ‘Sindi burambure ukuboko kwanjye kuri databuja, kuko ari we Uwiteka yimikishije amavuta.’ |
| 12. | Kandi data, dore n’ikinyita cy’umwambaro wawe, ndagifite mu ntoki, ubwo nageshe ikinyita cy’umwambaro wawe sinkwice. Nuko umenye kandi urebe ko nta kibi cyangwa ubugome bindiho, kandi sinagucumuyeho nubwo uhigira ubugingo bwanjye kubukuraho. |
| 13. | Uwiteka abe ari we uducira urubanza twembi, kandi abe ari we wakumpora, ariko ukuboko kwanjye ntikuzagukoraho. |
| 14. | Nk’uko umugani w’abakera uvuga ngo ‘Ibibi biva mu babi’, ariko rero ukuboko kwanjye ntikuzagukoraho. |
| 15. | Mbese umwami wa Isirayeli ateye nde? Uwo ahiga ni nde? Ni intumbi y’imbwa, n’imbaragasa. |
| 16. | Nuko Uwiteka abe umucamanza wacu aducire urubanza, yitegereze amburanire, ankize amaboko yawe.” |
| 17. | Nuko Dawidi amaze kubwira Sawuli ayo magambo, Sawuli aravuga ati “Yewe mwana wanjye Dawidi, iryo jwi ni iryawe?” Maze Sawuli acura umuborogo ararira. |
| 18. | Aherako abwira Dawidi ati “Undushije gukiranuka kuko unyituye ineza, ariko jye nkakwitura inabi. |
| 19. | Kandi uyu munsi weruye ineza ungirira kuko utanyishe, naho Uwiteka yantanze mu maboko yawe. |
| 20. | Mbese umuntu yabona umwanzi we, yapfa kumureka agacika gusa? Nuko Uwiteka akugororere ibyiza ku byo unkoreye uyu munsi. |
| 21. | Kandi rero nzi yuko utazabura kuba umwami, kandi ko ubwami bwa Isirayeli buzakomezwa mu kuboko kwawe. |
| 22. | Nuko none ndahira Uwiteka ko utazarimbura urubyaro rwanjye, kandi ko utazasibanganya izina ryanjye mu nzu ya data.” |
| 23. | Dawidi aramurahira. Nuko Sawuli asubira iwe, Dawidi n’abantu be bazamuka bajya mu gihome. |