Somera Bibiriya kuri Telefone
Sawuli akomeza kugenza Dawidi, Dawidi yanga kumwica
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko Dawidi arahava, arazamuka atura mu bihome bya Enigedi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Bukeye Sawuli atabarutse avuye kwirukana Abafilisitiya, bamubwira ko Dawidi ari mu butayu bwa Enigedi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Sawuli aherako ajyana ingabo ibihumbi bitatu zitoranijwe mu Bisirayeli bose, bajya gushaka Dawidi n’abantu be mu bitare by’igandagarizo ry’amasha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Aza atyo agera ku biraro by’intama biri iruhande rw’inzira, kandi hari ubuvumo. Maze Sawuli yinjiramo gutwikīra ibirenge, kandi Dawidi n’abantu be bari mu mwinjiro w’ubwo buvumo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Maze abantu ba Dawidi baramubwira bati “Uyu ni wo munsi Uwiteka yakubwiraga ati ‘Nzakugabiza umwanzi wawe uzamugenze uko ushaka.’ ” Dawidi arahaguruka agesa ku kinyita cy’umwambaro wa Sawuli bucece.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Hanyuma Dawidi agira umutima umuhana, kuko yageshe ku mwambaro wa Sawuli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Abwira abantu be ati “Uwiteka andinde kugenza ntya umwami wanjye Uwiteka yimikishije amavuta, ngahangara kumuramburiraho ukuboko kwanjye kandi ari we Uwiteka yimikishije amavuta.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Uko ni ko Dawidi yaburīshije abantu be ayo magambo, ntiyabakundira ko bahagurukira Sawuli. Nuko Sawuli arahaguruka ava mu buvumo, aragenda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Hanyuma Dawidi na we arahaguruka ava mu buvumo, ahamagara Sawuli ati “Nyagasani Mwami!” Sawuli akebutse Dawidi arunama yubika amaso, aramuramya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Dawidi aramubaza ati “Ni iki gituma wumvira abantu, bakubwira ngo ‘Dawidi arashaka kukugirira nabi’?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Aho ntiwirebeye ko Uwiteka yari agutanze mu maboko yanjye uyu munsi, ubwo wari uri mu buvumo? Ndetse hariho abambwiye kukwica ariko ndakubabarira, ndavuga nti ‘Sindi burambure ukuboko kwanjye kuri databuja, kuko ari we Uwiteka yimikishije amavuta.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi data, dore n’ikinyita cy’umwambaro wawe, ndagifite mu ntoki, ubwo nageshe ikinyita cy’umwambaro wawe sinkwice. Nuko umenye kandi urebe ko nta kibi cyangwa ubugome bindiho, kandi sinagucumuyeho nubwo uhigira ubugingo bwanjye kubukuraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Uwiteka abe ari we uducira urubanza twembi, kandi abe ari we wakumpora, ariko ukuboko kwanjye ntikuzagukoraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nk’uko umugani w’abakera uvuga ngo ‘Ibibi biva mu babi’, ariko rero ukuboko kwanjye ntikuzagukoraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Mbese umwami wa Isirayeli ateye nde? Uwo ahiga ni nde? Ni intumbi y’imbwa, n’imbaragasa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko Uwiteka abe umucamanza wacu aducire urubanza, yitegereze amburanire, ankize amaboko yawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko Dawidi amaze kubwira Sawuli ayo magambo, Sawuli aravuga ati “Yewe mwana wanjye Dawidi, iryo jwi ni iryawe?” Maze Sawuli acura umuborogo ararira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Aherako abwira Dawidi ati “Undushije gukiranuka kuko unyituye ineza, ariko jye nkakwitura inabi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Kandi uyu munsi weruye ineza ungirira kuko utanyishe, naho Uwiteka yantanze mu maboko yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Mbese umuntu yabona umwanzi we, yapfa kumureka agacika gusa? Nuko Uwiteka akugororere ibyiza ku byo unkoreye uyu munsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Kandi rero nzi yuko utazabura kuba umwami, kandi ko ubwami bwa Isirayeli buzakomezwa mu kuboko kwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Nuko none ndahira Uwiteka ko utazarimbura urubyaro rwanjye, kandi ko utazasibanganya izina ryanjye mu nzu ya data.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Dawidi aramurahira. Nuko Sawuli asubira iwe, Dawidi n’abantu be bazamuka bajya mu gihome.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 samweli igice cya: