Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bukeye Samweli arapfa, Abisirayeli bose baraterana baramuririra, bamuhamba mu nzu ye i Rama.
Ibya Nabali Hanyuma Dawidi arahaguruka, aramanuka ajya mu butayu bw’i Parani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Hariho umugabo w’i Mawoni kandi ibintu bye byabaga i Karumeli. Yari umutunzi cyane, yari afite intama ibihumbi bitatu n’ihene igihumbi, icyo gihe yakemurizaga ubwoya bw’intama ze i Karumeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uwo mugabo yitwaga Nabali, n’umugore we yitwaga Abigayili. Uwo mugore yari umunyabwenge kandi w’uburanga, ariko umugabo we yari umunyamwaga w’inkozi y’ibibi, yari uwo mu muryango wa Kalebu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Dawidi akiri mu ishyamba, yumva ko Nabali akemuza ubwoya bw’intama ze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Bukeye Dawidi atuma abagaragu be b’abasore icumi, arababwira ati “Nimuzamuke mujye i Karumeli, musange Nabali mumundamukirize.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Mubwire uwo mukire muti ‘Amahoro abe kuri wowe no ku nzu yawe, no ku byo utunze byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ubu numvise ko ufite abantu bakemura, kandi abashumba bawe babanaga natwe nta nabi twabagiriye, nta cyo bajimije igihe cyose babereye i Karumeli,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
baza abahungu b’iwawe barabikubwira. Aba bahungu bakugirireho umugisha, kuko tuje ku munsi mwiza. Nuko ndakwinginze, ikiva mu maboko yawe cyose abe ari cyo uha abagaragu bawe n’umwana wawe Dawidi.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Abahungu bo kwa Dawidi basohoye aho, babwira Nabali mu kigwi cya Dawidi ubwo butumwa bwose uko bungana, baburangije baraceceka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nabali asubiza abagaragu ba Dawidi ati “Dawidi ni nde? Kandi mwene Yesayi ni nde? Muri iyi minsi hariho abagaragu benshi bacitse ba shebuja.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Mbese nende ku mitsima yanjye no ku mazi yanjye, n’inyama mbagiye abakemuzi banjye mbihe abantu ntazi iyo baturutse?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko abagaragu ba Dawidi barahindukira basubirayo, bagezeyo bamutekerereza uko byagenze byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko Dawidi abwira abantu be ati “Umuntu wese niyambare inkota ye.” Nuko umuntu wese yambara inkota ye, Dawidi na we yambara iye. Abantu nka magana ane baherako bazamukana na Dawidi abagiye imbere, ariko abandi magana abiri basigara ku bintu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Umwe mu bagaragu ba Nabali abwira Abigayili muka Nabali ati “Umva, Dawidi yatumye intumwa ziva mu butayu kuramutsa databuja, ababonye arabakankamira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kandi abo bagabo batugiriraga neza cyane, ntibadukoza isoni, ntitwagira icyo tuzimiza igihe cyose twabaniye na bo tukiri mu rugishiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Batubereye inkike ku manywa na nijoro, igihe cyose twabaniye na bo turagiye intama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Nuko none ubimenye utekereze icyo uri bukore, kuko bamaramaje kugirira nabi databuja n’urugo rwe rwose. Erega umuntu w’ikigoryi nk’uwo nta wagira icyo avugana na we.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nuko Abigayili agira vuba, yenda amarobe y’imitsima magana abiri n’imvumba ebyiri za vino, n’inyama z’intama eshanu zihiye n’ingero eshanu z’ingano zikaranze, n’amaseri ijana y’inzabibu zumye n’imibumbe magana abiri y’imbuto z’umutini, abihekesha indogobe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Abwira abagaragu be ati “Nimunjye imbere mugende, ndaza mbakurikiye.” Ariko ntiyabibwira umugabo we Nabali.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko akiri ku ndogobe amanuka mu muhora w’umusozi, Dawidi n’abantu be bamanuka bateganye, ahura na bo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Kandi Dawidi yari yavuze ati “Ni ukuri narindiye ubusa iby’icyo kigabo byose cyari gifite mu butayu, ntihagira ikintu cyose cyo mu bintu bye kizimira! Namugiriye ibyiza, anyitura ibibi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Niburinda gucya hari umuhungu n’umwe musigiye mu bantu be, Imana izabimpore jyewe Dawidi, ndetse bikabije.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Nuko Abigayili abonye Dawidi ahuta ava ku ndogobe, yikubita hasi imbere ye yubamye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Amugwa ku birenge aravuga ati “Nyagasani, icyo cyaha abe ari jye gihereraho. Ndakwinginze ukundire umuja wawe ngire icyo nkubwira, wumve amagambo y’umuja wawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Ndakwinginze Nyagasani, we kwita kuri icyo kigoryi Nabali. Uko yitwa ni ko ari, izina ni ryo muntu. Nabali ni ryo izina rye kandi ubupfu ni bwo kamere ye. Ariko jyeweho umuja wawe, sindakabona abagaragu bawe watumye Nyagasani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Nuko none Nyagasani, nk’uko Uwiteka ahoraho nawe ukabaho, Uwiteka ni we wakubujije kugibwaho n’urubanza rw’amaraso no kwihorera n’ukwawe kuboko. Icyampa abanzi bawe n’abakwifuriza nabi, Nyagasani, bakaba nka Nabali.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
None ngiri ituro ry’umuja wawe ngutuye Nyagasani, rihabwe abagaragu bawe bagukurikira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ndakwinginze, babarira umuja wawe icyo cyaha. Uwiteka ntazabura kukubakira inzu idakuka, kuko Nyagasani urwana intambara z’Uwiteka, kandi nta kibi kizaboneka kuri wowe iminsi yawe yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Nubwo abantu bahagurukiye kukugenza no gushaka ub gingo bwawe Nyagasani, ariko ubugingo bwawe buzahambiranwa n’Uwiteka Imana yawe mu mutwaro umwe w’ubugingo, kandi ubugingo bw’abanzi bawe azaburekera nk’uburi mu muhumetso.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Nuko Uwiteka namara kugusohozaho ibyiza yakuvuzeho byose uko bingana, akakugira umutware wa Isirayeli,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
ntuzagire umutima ukubabaza Nyagasani, kandi ngo uguhane ko wavushirije amaraso ubusa cyangwa se kuko wihōreye ku bwawe. Nuko Uwiteka namara kukugirira neza Nyagasani, uzibuke umuja wawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
Dawidi asubiza Abigayili ati “Uwiteka Imana yawe yakohereje guhura nanjye uyu munsi, ishimwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Ubwenge bwawe bushimwe nawe ushimwe, kuko uyu munsi undinze kugibwaho n’urubanza rw’amaraso, kuba ari jye wihorera ubwanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Ni ukuri ndarahira Uwiteka Imana ya Isirayeli ihoraho yambujije kukugirira nabi. Iyaba utatebutse kunsanganira, bwajyaga gucya hadasigaye n’umwe w’umuhungu mu bantu ba Nabali.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Nuko Dawidi yakira ibyo yamutuye aramubwira ati “Izamukire usubire iwawe amahoro. Ngaho ibyo uvuze ndabyumvise, ndakwemereye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
Nuko Abigayili asubira kwa Nabali, asanga yatekesheje iby’ibirori mu nzu ye nk’ibirori by’umwami byose, kandi anejejwe umutima n’uko yasinze cyane. Ni cyo cyatumye atagira icyo amubwira, ari icyoroheje ari n’igikomeye, burinda bucya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Bukeye mu gitondo Nabali asindutse umugore we amutekerereza ibyo, umutima uraraba aba igiti.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp38.
Hahise iminsi cumi, Uwiteka akubita Nabali arapfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp39.
Bukeye Dawidi yumvise ko Nabali yapfuye aravuga ati “Uwiteka ashimwe wamburaniye ibitutsi Nabali yantukaga, akabuza umugaragu we gukora ikibi. Kandi inabi ya Nabali Uwiteka arayimwituye.” Hanyuma Dawidi atuma kuri Abigayili kumureshya, ngo amucyure abe umugore we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp40.
Abagaragu ba Dawidi bageza i Karumeli, basanga Abigayili baramubwira bati “Dawidi akudutumyeho ngo agucyure ube umugore we.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp41.
Nuko arabaduka arunama, yikubita imbere yabo aravuga ati “Dore umuja we, ndi uwo koza ibirenge by’abagaragu ba databuja.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp42.
Nuko Abigayili agira n’ingoga arahaguruka, yinagurira ku ndogobe ari kumwe n’abaja batanu bamukurikiye, akurikira intumwa za Dawidi. Nuko aba muka Dawidi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp43.
Bukeye Dawidi arongora Ahinowamu w’Umunyayezerēli, bombi baba abagore be.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp44.
Kandi Sawuli yari yarashyingiye Paliti mwene Layishi w’i Galimu Mikali wa mukobwa we, wari muka Dawidi.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 samweli igice cya: