Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Muri iyo minsi Abafilisitiya bateranya ingabo zabo kujya kurwana n’Abisirayeli. Akishi abwira Dawidi ati “Umenye rwose ko uzatabarana nanjye n’abantu bawe, tukajyana n’ingabo ku rugamba.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Dawidi aramubwira ati “Ni na ho uzamenyera icyo umugaragu wawe nzakora.” Akishi abwira Dawidi ati “Ni cyo kizatuma nkugira umurinzi w’umutwe wanjye iminsi yose.”
Sawuli ajya gushikisha
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ariko Samweli yari yarapfuye, Abisirayeli bose baramuririra bamuhamba mu mudugudu we i Rama. Kandi Sawuli yari yaraciye abahanzweho n’imyuka mibi n’abashitsi muri icyo gihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Bukeye Abafilisitiya baraterana, baraza bagerereza i Shunemu. Sawuli na we ateranya Abisirayeli bose, bagerereza i Gilibowa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Sawuli arabutswe ingabo z’Abafilisitiya aratinya, umutima we urakuka cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Sawuli aherako agisha Uwiteka inama, Uwiteka ntiyagira icyo amusubiza haba mu nzozi, haba na Urimu, haba n’abahanuzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Sawuli aherako abwira abagaragu be ati “Nimunshakire umushitsikazi njye kumushikisha.” Abagaragu be baramusubiza bati “Hariho umushitsikazi kuri Endori.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nuko Sawuli ariyoberanya yambara indi myambaro, ajyana n’abagabo babiri bajya kuri uwo mushitsikazi nijoro. Maze Sawuli aramubwira ati “Ndakwinginze, nshikishiriza umwuka uguhanzeho unzurire uwo nkubwira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Uwo mugore aramusubiza ati “Mbese ntuzi icyo Sawuli yakoze, uko yarimbuye abahanzweho n’imyuka mibi n’abashitsi akabaca mu gihugu? Ni iki gitumye utega ubugingo bwanjye umutego kugira ngo unyicishe?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Sawuli amurahira Uwiteka ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho, icyo cyo ntuzagihanirwa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Uwo mugore aramubaza ati “Nkuzurire nde?” Na we ati “Nzurira Samweli.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ariko uwo mugore abonye Samweli, atera hejuru n’ijwi rirenga abaza Sawuli ati “Umbeshyeye iki? Kandi ari wowe Sawuli!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Umwami aramusubiza ati “Humura! Mbwira icyo ubonye.” Umugore ati “Mbonye imana izamuka iva ikuzimu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Sawuli aramubaza ati “Arasa ate?” Na we ati “Ni umusaza uzamutse kandi yiteye igishura.” Sawuli amenya ko ari Samweli, arunama yubika amaso ye aramuramya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Nuko Samweli abaza Sawuli ati “Ni iki gitumye unkubaganira ukarinda kunzamura?” Sawuli aramusubiza ati “Nihebye kuko Abafilisitiya bandwanya, kandi Imana ikaba yarantaye itakigira icyo insubiza, ari mu bahanuzi cyangwa mu nzozi. Ni cyo cyatumye nguhamagara ngo unsobanurire icyo nkwiriye gukora.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Samweli aravuga ati “Ubimbarije iki, ubwo Uwiteka yakuretse agahinduka umwanzi wawe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Uwiteka ubwe yagenje nk’uko yabivugiye muri jye, Uwiteka yaguciye ku ngoma ayiha umuturanyi wawe Dawidi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
kuko utumviye Uwiteka kandi ntusohoze uburakari bwe bukomeye ku Bamaleki. Ni cyo gitumye Uwiteka ubu ngubu akugenza atyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ndetse Uwiteka azaguhāna n’Abisirayeli mu Bafilisitiya, kandi ejo wowe n’abahungu bawe muzansanga. Uwiteka agiye guhāna ingabo za Isirayeli mu Bafilisitiya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Uwo mwanya Sawuli aherako yikubita hasi indambya yubamye, kuko akuwe umutima cyane n’ibyo Samweli amubwiye, acika intege kuko yari yiriwe ubusa kandi akaburara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Hanyuma uwo mugore asanga Sawuli, abona ko yashobewe cyane aramubwira ati “Dore umuja wawe nakumviye mpara amagara, numvira amagambo umbwiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
None ndakwinginze, nawe wumvire umuja wawe unyemerere ngufungurire, urye kugira ngo nugenda ubone intege.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Aranga ati “Sinshaka kurya.” Ariko abagaragu be n’uwo mugore baramuhata arabumvira, aherako abaduka hasi yicara ku buriri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Kandi uwo mugore yari afite ikimasa kibyibushye kiri mu ruhongore arihuta aracyica, yenda ifu ayivugamo umutsima udasembuwe arawotsa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
abihereza Sawuli n’abagaragu be barafungura. Baherako bahaguruka iryo joro, baragenda.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 samweli igice cya: