Abatware b’Abafilisitiya bivovotera Akishi |
| 1. | Abafilisitiya bateraniriza ingabo zabo zose kuri Afeka. Abisirayeli bagerereza i Yezerēli hafi y’isōko yaho. |
| 2. | Abatware b’Abafilisitiya bagenda bajyanye amagana n’ibihumbi, kandi Dawidi n’ingabo ze bazana na Akishi babakurikiye. |
| 3. | Maze abatware b’Abafilisitiya baravuga bati “Mbese kandi Abaheburayo barakora iki hano?” Akishi asubiza abatware b’Abafilisitiya ati “Uyu si we Dawidi umugaragu wa Sawuli umwami wa Isirayeli umaranye nanjye iminsi, ndetse n’imyaka? Kandi uhereye igihe yimukiye iwabo akampakwaho, nta cyaha namubonyeho kugeza ubu.” |
| 4. | Ariko abatware b’Abafilisitiya baramurakarira baramubwira bati “Subizayo uwo mugabo asubire mu gikingi cye wamukebeye, we kumwemerera kujyana natwe ku rugamba ataduhindukira umugambanyi rucyambikana. Mbese iki kigabo icyacyunga na shebuja ni iki? Si ibihanga by’aba bantu? |
| 5. | Mbese uyu si we Dawidi babyinaga bikiranya bati ‘Sawuli yishe ibihumbi, Dawidi yica inzovu’?” |
| 6. | Nuko Akishi ahamagara Dawidi aramubwira ati “Nk’uko Uwiteka ahoraho, wabaye umukiranutsi. Imitabarire n’imitabarukire yawe iyo turi kumwe mu ngabo birantunganira, kuko uhereye igihe wankereje nta cyaha nakubonyeho kugeza ubu, ariko rero abatware ntibagukunze. |
| 7. | None isubirireyo ugende amahoro, we kwirirwa urakaza abatware b’Abafilisitiya.” |
| 8. | Dawidi abaza Akishi ati “Ariko se nacumuye iki? Uhereye igihe twabaniye kugeza ubu, wambonyeho iki cyambuza gutabara ngo njye kurwanya ababisha b’umwami databuja?” |
| 9. | Akishi asubiza Dawidi ati “Ku bwanjye nzi ko untunganiye nka marayika w’Imana, ariko abatware b’Abafilisitiya baravuze ngo ‘Ntari butabarane natwe.’ |
| 10. | Nuko none uzindukane kare mu gitondo n’abagaragu ba shobuja mwazanye, nimumara kubyuka kare mu gitondo habona muzahereko mugende.” |
| 11. | Bukeye Dawidi azindukana kare mu gitondo n’ingabo ze baragenda, basubira mu gihugu cy’Abafilisitiya. Nuko Abafilisitiya barazamuka batera i Yezerēli. |