Somera Bibiriya kuri Telefone
Abatware b’Abafilisitiya bivovotera Akishi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Abafilisitiya bateraniriza ingabo zabo zose kuri Afeka. Abisirayeli bagerereza i Yezerēli hafi y’isōko yaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Abatware b’Abafilisitiya bagenda bajyanye amagana n’ibihumbi, kandi Dawidi n’ingabo ze bazana na Akishi babakurikiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Maze abatware b’Abafilisitiya baravuga bati “Mbese kandi Abaheburayo barakora iki hano?” Akishi asubiza abatware b’Abafilisitiya ati “Uyu si we Dawidi umugaragu wa Sawuli umwami wa Isirayeli umaranye nanjye iminsi, ndetse n’imyaka? Kandi uhereye igihe yimukiye iwabo akampakwaho, nta cyaha namubonyeho kugeza ubu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ariko abatware b’Abafilisitiya baramurakarira baramubwira bati “Subizayo uwo mugabo asubire mu gikingi cye wamukebeye, we kumwemerera kujyana natwe ku rugamba ataduhindukira umugambanyi rucyambikana. Mbese iki kigabo icyacyunga na shebuja ni iki? Si ibihanga by’aba bantu?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Mbese uyu si we Dawidi babyinaga bikiranya bati ‘Sawuli yishe ibihumbi, Dawidi yica inzovu’?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko Akishi ahamagara Dawidi aramubwira ati “Nk’uko Uwiteka ahoraho, wabaye umukiranutsi. Imitabarire n’imitabarukire yawe iyo turi kumwe mu ngabo birantunganira, kuko uhereye igihe wankereje nta cyaha nakubonyeho kugeza ubu, ariko rero abatware ntibagukunze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
None isubirireyo ugende amahoro, we kwirirwa urakaza abatware b’Abafilisitiya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Dawidi abaza Akishi ati “Ariko se nacumuye iki? Uhereye igihe twabaniye kugeza ubu, wambonyeho iki cyambuza gutabara ngo njye kurwanya ababisha b’umwami databuja?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Akishi asubiza Dawidi ati “Ku bwanjye nzi ko untunganiye nka marayika w’Imana, ariko abatware b’Abafilisitiya baravuze ngo ‘Ntari butabarane natwe.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko none uzindukane kare mu gitondo n’abagaragu ba shobuja mwazanye, nimumara kubyuka kare mu gitondo habona muzahereko mugende.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Bukeye Dawidi azindukana kare mu gitondo n’ingabo ze baragenda, basubira mu gihugu cy’Abafilisitiya. Nuko Abafilisitiya barazamuka batera i Yezerēli.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 samweli igice cya: