Somera Bibiriya kuri Telefone
Abafilisitiya banyaga isanduku y’Uwiteka mu ntambara
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Bukeye Abisirayeli batera Abafilisitiya, bagandika ahateganye na Ebenezeri. Abafilisitiya na bo bagandika kuri Afeka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Abafilisitiya bateza urugamba kurwanya Abisirayeli, bagisakirana Abisirayeli baneshwa n’Abafilisitiya. Muri iyo ntambara bica abagabo nk’ibihumbi bine mu rugamba rw’ingabo z’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Nuko ingabo zigeze mu rugerero, abakuru ba Isirayeli barabazanya bati “Ni iki gitumye Uwiteka atureka tukaneshwa uyu munsi imbere y’Abafilisitiya? Nimuze tujye kwenda isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, tuyikure i Shilo tuyizane aha, kugira ngo nigera muri twe idukize amaboko y’ababisha bacu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Maze abantu batuma i Shilo, bavanayo isanduku y’isezerano ry’Uwiteka Nyiringabo, wicara hagati y’Abakerubi. Kandi abahungu bombi ba Eli, Hofuni na Finehasi, babaga ku isanduku y’isezerano ry’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Isanduku y’isezerano ry’Uwiteka igeze mu rugerero, Abisirayeli bose bavugira hejuru n’ijwi rirenga, isi irarangīra.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Abafilisitiya bumvise urusaku rw’amajwi yabo barabaza bati “Urwo rusaku rw’amajwi arenga ruturutse mu rugerero rw’Abaheburayo ni urw’iki?” Hanyuma bamenya ko ari isanduku y’Uwiteka isesekaye mu rugerero rwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko Abafilisitiya baratinya kuko bavuze bati “Imana igeze mu rugerero rwabo.” Baravuga bati “Tubonye ishyano, kuko ibyo bitigeze kubaho!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Tubonye ishyano! Ni nde uzadukiza amaboko y’izo mana zikomeye? Izi ni zo mana zateje Abanyegiputa ibyago bitari bimwe mu butayu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nimukomere, murwane kigabo mwa Bafilisitiya mwe, mutaba ibiretwa by’Abaheburayo nk’uko bari byo. Murwane kigabo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko Abafilisitiya bararwana, Abisirayeli baraneshwa barirukanka, umuntu wese yiroha mu ihema rye. Habaho kurimbuka kunini mu Bisirayeli, hapfa ingabo zigenza n’amaguru inzovu eshatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kandi isanduku y’Imana iranyagwa, n’abahungu ba Eli bombi Hofuni na Finehasi, barapfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Umugabo w’Umubenyamini aturumbuka mu ngabo, agera i Shilo uwo munsi imyenda ye ishishimuwe, yishyize umukungugu mu mutwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ubwo yazaga, Eli yari yicaye ku ntebe ye iruhande rw’inzira arangarijeyo, kuko yari yakuwe umutima cyane n’isanduku y’Imana. Nuko uwo mugabo ageze mu mudugudu avuga amacumu, abo mu mudugudu bose bahinduka imiborogo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Eli yumvise ijwi ry’umuborogo arabaza ati “Iyo midugararo ni iy’iki?” Uwo muntu aza yihuta abibwira Eli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kandi Eli yari amaze imyaka mirongo urwenda n’umunani, amaso ye yari ahumye atakibona.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nuko uwo muntu abwira Eli ati “Ni jye wavuye mu ngabo uyu munsi, nza ikubagahu mvuye mu ntambara.” Aramubaza ati “Byagenze bite mwana wanjye?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Uwo muvuzi w’amacumu aramusubiza ati “Abisirayeli bahunze Abafilisitiya. Habayeho kurimbuka kw’abantu benshi, abahungu bawe bombi Hofuni na Finehasi bapfuye, kandi isanduku y’Imana yanyazwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Amaze kuvuga iby’isanduku y’Imana, Eli ahanuka ku ntebe ye agwa ingazi ku gikingi cy’irembo akuba ijosi, arapfa, kuko yari umusaza kandi yiremereye. Yari amaze imyaka mirongo ine ari umucamanza w’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Umukazana we muka Finehasi yari atwite inda nkuru, yenda kubyara. Nuko yumvise izo nkuru yuko isanduku y’Imana yanyazwe kandi ko sebukwe n’umugabo we bapfuye, arapfukama arabyara kuko ibise byamutunguye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Nuko ari bugufi bwo gupfa, abagore bamuhagaze iruhande baramubwira bati “Witinya ubyaye umuhungu.” Ntiyabasubiza, ntiyabyitaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Yita uwo mwana izina Ikabodi ati “Icyubahiro gishize kuri Isirayeli.” Abivugishwa n’uko isanduku y’Imana yanyazwe, kandi n’ibya sebukwe n’umugabo we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Aravuga ati “Icyubahiro gishize kuri Isirayeli, kuko isanduku y’Imana yanyazwe.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 samweli igice cya: