Somera Bibiriya kuri Telefone
Isanduku y’Imana itsinda Dagoni ikigirwamana cy’Abafilisitiya
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Abafilisitiya bari banyaze isanduku y’Imana, bayikura kuri Ebenezeri bayijyana kuri Ashidodi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Isanduku y’Imana igezeyo, Abafilisitiya barayenda bayijyana mu nzu ya Dagoni, bayishyira iruhande rwa Dagoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Maze Abanyashidodi babyutse kare basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y’isanduku y’Uwiteka, barayegura bayisubiza aho yari iri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Bukeye bwaho babyuka kare basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y’isanduku y’Uwiteka, kandi igihanga n’ibiganza bya Dagoni byaguye ukubiri n’umubyimba ku gitabo, hasigara umubyimba wayo gusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
(Ni cyo gituma abatambyi ba Dagoni n’uwinjira mu nzu yayo wese, batarushya bahinguka ku gitabo cya Dagoni muri Ashidodi na bugingo n’ubu.)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nuko rero ukuboko k’Uwiteka kwaremereraga Abanyashidodi n’abo mu butware bwaho, arabarimbura abateza ibibyimba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Abanyashidodi babonye bibaye bityo baravugana bati “Isanduku y’Imana ya Isirayeli ntikagume muri twe, kuko ukuboko kwayo kwaturemereye hamwe n’imana yacu Dagoni.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ni ko gutuma ku batware b’Abafilisitiya bose, bateranira aho bari bari barabaza bati “Tugire dute isanduku y’Imana ya Isirayeli?” Barabasubiza bati “Isanduku y’Imana ya Isirayeli muyihererekanye igere i Gati.” Nuko bajyanayo isanduku y’Imana ya Isirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Bamaze kuyihererekanya, ukuboko k’Uwiteka kurwanya urwo rurembo kurutera umubabaro cyane. Abo mu rurembo, aboroheje n’abakomeye abateza ibibyimba bisesa ku mibiri yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Maze isanduku y’Imana bayohereza kuri Ekuroni. Abanyekuroni bayirabutswe iza basakuriza icyarimwe bati “Bahererekanije isanduku y’Imana ya Isirayeli, none bayitugejejeho kutwicana n’abantu bacu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Baherako batuma ku batware b’Abafilisitiya, bateranira aho baravuga bati “Nimwohereze isanduku y’Imana ya Isirayeli isubire aho yari iri, ye kuzatwicana n’abantu bacu.” Kuko muri urwo rurembo rwose bari bihebeshejwe n’urupfu, kandi ukuboko k’Uwiteka kwabaremereye cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Abatapfuye batobotse ibibyimba, umuborogo w’ururembo ugera mu ijuru.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 samweli igice cya: