Somera Bibiriya kuri Telefone
Abafilisitiya basubiza isanduku y’Imana mu Bisirayeli
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Isanduku y’Imana yamaze amezi arindwi mu gihugu cy’Abafilisitiya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Bukeye Abafilisitiya bahamagara abatambyi n’abapfumu barabaza bati “Iyi sanduku y’Uwiteka tuyigire dute? Mudusobanurire uburyo twayisubiza ahantu hayo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Barabasubiza bati “Nimwohereze isanduku y’Imana ya Isirayeli ntimuyohereze yonyine, ahubwo muyisubizanyeyo n’amaturo y’impongano mubone gukira, kandi muzamenye icyatumye ukuboko k’Uwiteka kutaretse kubagwa nabi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Barababaza bati “Mbese twamutura turo ki ry’impongano?” Barabasubiza bati “Muture ibibyimba byacuzwe mu izahabu bitanu, n’imbeba zacuzwe mu izahabu eshanu nk’uko umubare w’abatware b’Abafilisitiya ungana, kuko mwebwe mwese n’abatware banyu mwasangiye icyo cyago.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nuko muzicurishirize ibishushanyo by’ibyo bibyimba byanyu, n’ibishushanyo by’imbeba zanyu zanduje igihugu kandi muzubahe Imana y’Abisirayeli, ahari yabakuraho ukuboko kwayo no ku mana zanyu n’igihugu cyanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
None se ni iki gituma mwinangira imitima nk’Abanyegiputa na Farawo ubwo bayinangiraga, imaze gukorera muri bo ibitangaza? Mbese ntibarekuye abo bantu bakigendera?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nuko nimwende igare rishya, muryitegurane n’inka ebyiri z’imbyeyi zitigeze gukurura, muzihambireho igare, muzikureho izazo muzisubize mu rugo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Maze mwende isanduku y’Uwiteka muyigereke ku igare, kandi ibintu by’izahabu by’umurimbo by’amaturo y’impongano mwohereje, mubishyire mu gasanduku iruhande rwayo maze mubyohereze bigende.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nuko murebe aho iri bunyure, nisubiza mu rugabano rwawo ikajya i Betishemeshi, tuzamenya ko ari Imana yaduteje iki cyago kingana gitya. Ariko nibitaba bityo, tuzamenya ko atari ukuboko kwayo kwatwishe nabi, tumenye ko ari ibyago byatugwiririye gusa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Nuko babigenza batyo. Batoranya inka ebyiri z’imbyeyi, bazihambiraho igare, izazo bazizirika mu rugo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Baherako bashyira isanduku y’Uwiteka ku igare, bashyiraho n’agasanduku karimo imbeba zicuzwe mu izahabu, n’ibishushanyo by’ibibyimba byabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nuko izo nka ziboneza inzira y’ubusamo yose ijya i Betishemeshi, zigenda zabira inzira yose ntizakebakeba iburyo cyangwa ibumoso. Abatware b’Abafilisitiya baraziherekeza bazigeza mu rugabano rw’i Betishemeshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Uwo munsi ab’i Betishemeshi basaruraga ingano mu kibaya, bubuye amaso babona isanduku iradutse bishimira kuyibona.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nuko igare riza rityo no mu murima wa Yosuwa w’i Betishemeshi, rihagarara aho igitare kinini cyari kiri. Baherako bāsa imbaho z’igare, batambiraho izo nka ziba igitambo cyoswa cy’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Abalewi bakuraho isanduku y’Uwiteka, n’agasanduku kari hamwe na yo karimo ibintu by’izahabu by’umurimbo, babitereka hejuru y’icyo gitare kinini. Nuko uwo munsi ab’i Betishemeshi bahatambirira Uwiteka ibitambo byoswa n’ibindi bitambo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Maze ba batware batanu b’Abafilisitiya bamaze kubireba, basubira kuri Ekuroni bwigabe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kandi ibi ni byo bibyimba by’izahabu Abafilisitiya batuye Uwiteka by’amaturo y’impongano: kimwe cyari icya Ashidodi, ikindi cyari icy’i Gaza, ikindi cya Ashikeloni, ikindi cy’i Gati n’ikindi cya Ekuroni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kandi n’imbeba zacuzwe mu izahabu nk’uko umubare w’indembo zose z’abatware b’Abafilisitiya ungana, indembo zigoswe n’inkike n’ibirorero byo ku misozi, kandi umuhamya wabyo ni igitare kinini bateretseho isanduku y’Uwiteka, kikiriho n’ubu mu kwa Yosuwa w’i Betishemeshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Hanyuma Uwiteka yica abantu b’i Betishemeshi mirongo irindwi, kuko barungurutse mu isanduku y’Uwiteka, maze abantu barizwa cyane n’uko Uwiteka yabiciye abantu benshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Ab’i Betishemeshi baravuga bati “Ni nde ushobora guhagarara imbere y’Uwiteka, iyi Mana yera? Mbese yava muri twe ikajya he?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko batuma intumwa ku baturage b’i Kiriyatiyeyarimu bati “Abafilisitiya bagaruye isanduku y’Uwiteka. Nimumanuke muyizamure ijye iwanyu.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 samweli igice cya: