Somera Bibiriya kuri Telefone
Inshingano y’abepisikopi n’abadiyakoni
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Iri jambo ni iryo kwizerwa ngo “Umuntu nashaka kuba umwepisikopi, aba yifuje umurimo mwiza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nuko umwepisikopi akwiriye kuba inyangamugayo, no kuba umugabo w’umugore umwe, abe udakunda ibisindisha wirinda, ugira gahunda mu kubaho kwe, ukunda gucumbikira abashyitsi, ufite ubwenge bwo kwigisha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
utari umunywi wa vino cyangwa umunyarukoni, ahubwo abe umugwaneza utarwana, utari umukunzi w’impiya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
utegeka neza abo mu rugo rwe, agatera abana be kumvira no kubaha rwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
(Mbese utazi gutegeka abo mu rugo rwe yabasha ate kurinda Itorero ry’Imana?)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kandi ntakwiriye kuba uhindutse Umukristo vuba, kugira ngo atikakaza akagwa, agacirwa ho iteka Satani yaciriwe ho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kandi akwiriye gushimwa neza n’abo hanze, kugira ngo adahinyuka akagwa mu mutego wa Satani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Kandi n’abadiyakoni na bo ni uko: bakwiriye kuba abitonda, batari intereganya cyangwa abamenyereye vino nyinshi bakifuza indamu mbi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
ahubwo bakomeze ubwiru bwo kwizera bafite imitima itabacira urubanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Bakwiriye kubanza kugeragezwa, maze nibatabaho umugayo babone gukora umurimo w’ubudiyakoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
N’abadiyakonikazi na bo ni uko: babe abitonda, abatabeshyera abandi, abadakunda ibisindisha, bakiranuka muri byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Abadiyakoni babe abagabo b’umugore umwe, bategeka neza abana babo n’abo mu ngo zabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kuko abakora neza uwo murimo w’ubudiyakoni bibonera umwanya w’icyubahiro mwiza, n’ubushizi bw’amanga bwinshi bwo kwizera Yesu Kristo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Nkwandikiye ibyo, niringiye ko nzaza kugusūra vuba,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
kandi mbikwandikiriye kugira ngo, nintinda, uzamenye ibikwiriye kugenzerezwa mu nzu y’Imana ari yo Torero ry’Imana ihoraho, ari na yo inkingi y’ukuri igushyigikiye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Si ugushidikanya, ubwiru bw’ubumana burakomeye cyane: Imana kwerekanwa ifite umubiri, ikagaragara ko ari umukiranutsi mu mwuka, ikabonwa n’abamarayika, ikamamazwa mu banyamahanga, ikizerwa mu isi, ikazamurwa igahabwa ubwiza.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 timoteyo igice cya: