Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibyo guhugurana ubugwaneza
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ntugacyahe umukuru ahubwo umuhugure nka so n’abasore ubahugure nka bene so,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
abagore bakuru ubahugure nka ba nyoko, n’abagore bakiri bato n’abakobwa ubahugure nka bashiki bawe, ufite umutima utunganye rwose.
Ibyerekeye abapfakazi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Wubahe abapfakazi bari abapfakazi by’ukuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ariko umupfakazi niba afite abana cyangwa abuzukuru, babanze kwiga kubaha abo mu muryango wabo no kwitura ababyeyi babo ibibakwiriye, kuko ibyo ari byo bishimwa imbere y’Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Umupfakazi by’ukuri usigaye wenyine yiringira Imana, akomeza kwinginga no gusenga ku manywa na nijoro,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
ariko uwidamararira aba apfuye ahagaze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ubategeke ibyo kugira ngo batabaho umugayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ariko niba umuntu adatunga abe cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y’utizera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ntihakagire umupfakazi wandikwa, keretse amaze imyaka mirongo itandatu avutse akaba yarashyingiwe umugabo umwe gusa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
agashimirwa imirimo myiza: niba yarareraga abana, yaracumbikiraga abashyitsi, yarozaga ibirenge by’abera, yarafashaga abababaye, agashishikarira gukurikiza imirimo myiza yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ariko abapfakazi bato ntukemere ko bandikwa, kuko iyo bamaze kwidamararira baharika Kristo bakifuza gucyurwa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
bakagibwaho n’urubanza kuko bavuye mu isezerano ryabo rya mbere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kandi uretse ibyo, biga no kugira ubute, bakagenda imihana; nyamara si abanyabute gusa, ahubwo kandi ni n’abanyamazimwe na ba kazitereyemo, bavuga ibidakwiriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ni cyo gituma nshaka ko abapfakazi bato bashyingirwa, bakabyara abana, bagategeka ingo zabo, ntibahe abanzi urwitwazo rwo kudutuka;
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
kuko n’ubu bamwe bamaze guteshuka inzira, ngo bakurikize Satani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nihagira uwizera w’umugabo cyangwa w’umugore ufite indushyi z’abapfakazi, abafashe, kugira ngo Itorero ritaremererwa, ahubwo ribone uko rifasha abapfakazi nyakuri.
Abakuru b’Itorero, n’inama Pawulo agira Timoteyo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Abakuru b’Itorero batwara neza batekerezwe ko bakwiriye guhabwa icyubahiro incuro ebyiri, ariko cyane cyane abarushywa no kuvuga ijambo ry’Imana no kwigisha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
kuko ibyanditswe bivuga ngo “Ntugahambire umunwa w’inka ihonyōra”, kandi ngo “Umukozi akwiriye guhembwa.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ntukemere ikirego ku mukuru hatariho abagabo babiri cyangwa batatu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Abakora ibyaha ubahanire mu maso ya bose, kugira ngo abandi na bo batinye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ndakwihanangiririza imbere y’Imana na Yesu Kristo n’abamarayika batoranijwe, kugira ngo witondere ibyo udaca urw’umwe cyangwa ngo ugire ubwo uca urwa kibera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ntukihutire kugira uwo urambikaho ibiganza kandi ntugafatanye n’ibyaha by’abandi, ahubwo wirindire kuba intungane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Uhereye none reka kunywa amazi gusa, ahubwo unywe vino nke ku bw’inda yawe kuko urwaragura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Ibyaha by’abantu bamwe bigaragara hakiri kare, bikabakururira mu rubanza, naho iby’abandi bizagaragara hanyuma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Uko ni ko n’imirimo myiza igaragara hakiri kare, ndetse n’itagaragara na yo ntishobora guhishwa iteka.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 timoteyo igice cya: