Somera Bibiriya kuri Telefone

Jambo ahinduka umuntu
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook1.
Uwahozeho uhereye mbere na mbere, uwo twumvise, uwo twiboneye n’amaso yacu, kandi uwo twitegereje intoki zacu zikamukoraho, ari we Jambo ry’ubugingo
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook2.
kandi ubwo Bugingo bwarerekanywe turabubona, turabuhamya kandi none turababwira iby’ubwo Bugingo buhoraho, bwahoranye na Data wa twese tukabwerekwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook3.
Ibyo twabonye tukabyumva ni byo tubabwira kugira ngo namwe mufatanye natwe, kuko ubwacu dufatanije na Data wa twese n’Umwana we Yesu Kristo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook4.
Ibyo ni byo tubandikiye, kugira ngo umunezero wanyu ube mwinshi.
Utagendera mu mucyo w’Imana nta sano afitanye na yo
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook5.
Ubu ni bwo butumwa twumvise buvuye kuri we tukabubabwira, yuko Imana ari umucyo kandi ko muri yo hatari umwijima na muke.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook6.
Nituvuga yuko dufatanije na yo tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye tudakurikiza ukuri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook7.
ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nk’uko na yo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose.
Kwatura ibyaha byacu no kubibabarirwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook8.
Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook9.
Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri FacebookSangira bibliya kuri Facebook10.
Nituvuga yuko ari nta cyaha twakoze tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n’ijambo ryayo ntiriba riri muri twe.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 yohana igice cya: