Somera Bibiriya kuri Telefone
Ibyo kwizera Yesu n’amaherezo yabyo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Uwizeye wese yuko Yesu ari Kristo ni we wabyawe n’Imana, kandi ukunda wese iyabyaye akunda n’uwabyawe na yo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Iki ni cyo kitumenyesha ko dukunda abana b’Imana, ni uko dukunda Imana tugakurikiza amategeko yayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kuko gukunda Imana ari uku: ari uko twitondera amategeko yayo kandi amategeko yayo ntarushya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
kuko icyabyawe n’Imana cyose kinesha iby’isi, kandi uku ni ko kunesha kwanesheje iby’isi, ni ukwizera kwacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ni nde unesha iby’isi, keretse uwizera yuko Yesu ari Umwana w’Imana?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ni we Yesu Kristo waje agaca mu mazi n’amaraso, si mu mazi yonyine ahubwo ni amazi n’amaraso na yo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
kandi Umwuka ni we ubihamya, kuko Umwuka ari ukuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ibihamya ni bitatu: umwuka n’amazi n’amaraso, kandi ibyo bitatu birahuje.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ubwo twemera ibyo abantu bahamya ibyo Imana ihamya birabiruta, kuko ibyo Imana ihamya ari ibi, ari uko yahamije iby’Umwana wayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Uwizera Umwana w’Imana aba afite uko guhamya muri we, naho utizera Imana aba ayise umunyabinyoma kuko atemeye ibyo Imana yahamije ku Mwana wayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kandi uko guhamya ni uku: ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w’Imana nta bugingo afite.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ibyo ndabibandikiye mwebwe abizeye izina ry’Umwana w’Imana, kugira ngo mumenye yuko mufite ubugingo buhoraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n’uko duhawe ibyo tumusabye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Umuntu nabona mwene Se akora icyaha kitari icyo kumwicisha, nasabe kandi Imana izamuhera ubugingo abakora ibyaha bitari ibyo kubicisha. Hariho icyaha cyicisha, si cyo mvuze ko agisabira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Gukiranirwa kose ni icyaha, nyamara hariho icyaha kiticisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Tuzi yuko umuntu wese wabyawe n’Imana adakora ibyaha, ahubwo Umwana Imana yabyaye amurinda kandi wa Mubi ntamukoraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Tuzi ko turi ab’Imana, naho ab’isi bose bari mu Mubi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Kandi tuzi yuko Umwana w’Imana yaje akaduha ubwenge, ngo tumenye Iy’ukuri kandi turi mu Y’ukuri, kuko turi mu Mwana wayo Yesu Kristo. Iyo ni yo Mana y’ukuri n’ubugingo buhoraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Bana bato, mwirinde ibishushanyo bisengwa.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 yohana igice cya: